Korali La Promesse, itsinda ry’abaririmbyi bakora umurimo w’ivugabutumwa mu itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa 7 rya LMS Kamukina, hafi ya Convention Center i Kacyiru, yatangaje ko igiye gushinga studio yayo bwite.
Korali La Promesse imaze imyaka icumi ikora umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo, kandi yishimira ko abantu batangiye kuyimenya nyuma y'igihe kinini yamaze itaramenyekana. Imaze gushyira hanze umuzingo w’indirimbo wa mbere w'amashusho n'amajwi, kandi "turitegura gukora undi mu minsi ya vuba".
Kuri ubu aba baririmbyi bashyize hanze indirimbo nshya bise "Singizwa" yanditswe na Jado (Izerimana Jean de Dieu). Iyi ndirimbo "ishimangira igisingizo cy’Umwami wacu Yesu, ukwiye gushyirwa hejuru kuko yadukoreye ibintu bikomeye natwe turishimye". Yasabye abantu bose kwicara bakihererana n'Imana kuko hari ibyiza byinshi yabakoreye.
Umuyobozi wa Korali La Promesse, Izerimana Jean de Dieu, yabwiye inyaRwanda ko bafite gahunda yo gukomeza gukora no kwagura ibikorwa byacu, "tukagera kure mu kubwiriza ubutumwa bwiza". Yongeyeho ati "Ikindi kandi, turi mu nzira yo gushyiraho studio ya Korali kugira ngo ibihangano byacu bikorwe mu buryo bw’umwuga".
Yavuze kandi ko bakomeje gukora cyane ndetse barifuza gukora ibikorwa bifatika byo gufasha abarwayi n’abakene, no kubasabira umugisha. Yagize ati: "Ibi bikorwa tuzajya tubikora dufatanyije n’abanyamuryango bacu baduhira hafi buri munsi."
Chorale La Promesse igiye gushinga Studio yayo bwite
Izerimana Jean de Dieu, Umuyobozi wa Chorale La Promesse
La Promesse Choir bashyize hanze indirimbo nshya bise "Singizwa"
REBA INDIRIMBO NSHYA "SINGIZWA" YA CHORALE LA PROMESSE
TANGA IGITECYEREZO