RFL
Kigali

MU MAFOTO: Bill Gates na Jay Z mu baherwe batunze inzu zihenze ku Isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/07/2023 13:20
0


Ihere ijisho inzu 5 z'imiturirwa zitunzwe n'abaherwe b'ibyamamare ku Isi barimo Bill Gates n'umuraperi Jay Z uherutse kugura inzu ya miliyoni 200$ (Ararenga Miliyali 200 Frw).



Abaherwe by'umwihariko b'ibyamamare bakunze kugaragaza ifaranga batunze binyuze mu byo batunze yaba ari imyambaro yabo, imodoka, indege bwite, amato n'ibindi. Ikinyamakuru Forbes Magazine cyashyize hanze abantu bazwi batunze agatubutse bafite amazu ahanze ku Isi:

1.Jay Z na Beyonce

Couple y'ibyamamare Jay Z na Beyonce bayoboye mu muziki ku isi, bari no mu ba mbere mu batunze agatubutse. Muri Gicurasi baguze inzu ihagaze miliyoni 200$ (Ararenga Miliyali 200 Frw). Iyi nzu iherereye mu gace ka Malibu mu mujyi wa Los Angeles.

Iyi nzu yabaye iya kabiri baguze muri uyu mujyi, dore ko mu 2017 bari bahaguze indi y'umuturirwa izwi nka 'Los Angeles Pad'. Iyi nyubako ifite pisine enye nziza cyane, ikibuga cya Basketball n'amagareje 15 n'ibindi byinshi biyigira inzu yagatangaza bituma ihagarara Miliyari 88 frw.

2.Bill Gates -"Xanadu 2.0"

Kuri uru rutonde rw'ibyamamare 5 bifite inzu bitahamo zihenze kurusha izindi ku isi, Bill Gates ari ku mwanya wa kabiri, nta gitangaza kirimo kuko ari mu batunze agatubutse kuri uyu mubumbe ndetse yigeze no kumara igihe kinini ari we muherwe wa mbere ku Isi, ariko ubu ari ku mwanya wa gatatu akaba atunze Miliyari 135 z'amadorari. Mu manyarwanda aya mafarana angana na tiriyari 135 zirenga.

Inyubako ye ikaba ihagaze miliyari 125 Frw. Iyi nyubako y'agatangaza yayise 'Xanadu 2.0' iherereye i Washington mu gace ka Medina yubatswe n'umucanga wavuye ku kirwa cya Caribbean. Itatswe n'ibishushanyo by'ubugeni ikaba inagaragaramo ikibumbano cy'umwami Salomon ufite amateka maremare muri Bibiliya.

3.George Clooney '18th Century Villa'

George Clooney ni umunya-Amerika w'icyamamare muri filime kuri uyu mubumbe. Ni umuhanga mu kuzikina, kuzitegura no kuzitunganya akaba afite imyaka 61. 

Iyi nyubako ye iherereye ahitwa Laglio mu Butaliyani. Ifite inzu yo gukoreramo imyitozo ngororamubiri [Gym], pisine, ikibuga cya tenisi, inzu y'imyidagaduro n'ibindi biyishyira ku mwanya wa kabiri. Ihagaze Miliyari ijana z'amanyarwanda.

4. George Lucas 'Californian Ranch'

Uyu mugabo ni umunyamerika wamamaye nawe muri filime akaba ari umuhanga mu kuzandika, kuzikina, kuzitunganya no kuziyobora. Iyi nzu ye yise Californian Ranch nayo ihagaze Miliyari 100 Frw ikaba yubatse mu buyo bw'amazu yo hambere.

5. Angelina Jolie 'French Chateau'


Icyamamarekazi muri sinema  Angelina Jolie wahoze ari umugore wa Brad Pitt, afite inzu y'agatangaza yise French Chateau ihagaze Miliyari 61 Frw. Iyi nyubako ya Angelina Jolie ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifite inzu zo gukoreramo imyitozo ngororamubiri (ebyiri iy'abagabo n'abagore), pisine, icyumba cyo gukoreramo inama n'ibirori. Muri rusange ifite ibyumba 35.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND