Nyuma y’igihe kinini Gen. Sultani Emmanuel Makenga ataboneka, amashusho yatangajwe mu ijoro ryakeye amugaragaza avuga ko M23 itarebwa na gato n’ibyo gushyirwa hamwe no kwamburwa intwaro abategetsi b’akarere basabye.
Gen.Makenga uyobora igisirikare cy'Umutwe wa M23, mu mashusho yatangajwe n’urubuga Sabyinyo news ‘umunyamakuru’ avuga ko yaganiriye
nawe bari i Jomba muri Rutshuru muri Kivu y'Amajyaruguru.
Mu muhate wo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR
Congo, abategetsi bo mu karere bagennye ko inyeshyamba za M23 zishyirwa hamwe
(cantonnement) zikamburwa intwaro.
Muri Mata(4) uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi wa
DR Congo yavuze ko abarwanyi ba M23 bagomba guhurizwa i Kitchanga
(cantonnement) nyuma bakajyanwa i Kindu, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe
bakaba abasivile.
Mu mpera z’ukwezi kwakurikiyeho kwa Gicurasi(5), inama
y’abakuru b’ibihugu by’akarere yateraniye i Bujumbura yasabye ko abarwanyi ba
M23 bashyirwa hamwe (cantonnement) i Rumangabo, naho imitwe yo mu mahanga
“ikamburwa intwaro kandi igacyurwa iwabo”.
Makenga yagize ati: “Mu kwa kabiri tariki 04, habaye
inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC i Bujumbura yo gushaka amahoro yasabye ibintu
bitatu bitureba twembi (bo na leta), guhagarika imirwano, gusubira inyuma kwa
M23, no kuganira mu kuri kandi mu buryo butaziguye hagati ya M23 na leta.”
Imyanzuro y’inama yabereye i Bujumbura muri
Gashyantare(2) ivuga ko iki kibazo “cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira
ya politike” kandi ishimangira ko “hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose”.
Makenga yongeraho ati: “Kubera icyubahiro n’icyizere dufitiye abakuru b’ibihugu bya EAC, M23 yakoze ibiyireba, itegereje gusa ibiganiro aho tuzaganira ku mpamvu muzi z’amakimbirane.”
“Nakubwira ko ibyo byo gushyirwa ahandi hantu no
kwamburwa intwaro bivugwa bitatureba na gato.”
Perezida Tshisekedi yatangaje ko batazigera baganira
na M23. Uyu mutwe nawo uvuga ko utazashyira intwaro hasi hatabayeho ibiganiro
bitaziguye na leta.
Makenga ati: “Icyo bazashaka ni cyo tuzakora, nibashaka amahoro tuzabana mu mahoro nibashaka intambara tuzakora intambara, ni ibyo.”
Nubwo hariho agahenge kuva muri Werurwe(3), hashize
iminsi hari imirwano hagati ya M23 n’inyeshyamba zindi mu bice bitandukanye
by'intara ya Kivu ya Ruguru mu bice abarwanyi ba M23 bakambitsemo.
Izi nyeshyamba zishinja ingabo za leta kubatera
zikinze muri iyo mitwe yindi y’inyeshyamba, ibyo uruhande rw’ingabo za leta ya
DR Congo rwahakanye.
Ingabo za DR Congo, hamwe na raporo iheruka gutangazwa
n’inzobere za ONU, bavuga ko M23 ifashwa kandi irwana iri kumwe n’ingabo z’u
Rwanda.
M23 mu biganiro bitandukanye,M23 yahakanye
ko nta nKunga n’imwe iterwa n’u
Rwanda ahubwo bo kuri ari
abanye-congo barwanira uburengenzira bwabo mu gihugu
cyabo, ni ibintu Leta y’u Rwanda nayo
yahakanye ndetse byakunze
gushimangirwa na Perezida Kagame wavuze ko
iki kibazo kireba Leta ya Congo
ubwayo n’abaturage bayo bityo ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’iyi ntambara.
TANGA IGITECYEREZO