RFL
Kigali

Gen Makenga yagaragaye! Igisubizo yatanze gishobora ‘Gusubiza ibintu i Rudubi ‘

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:7/07/2023 11:57
0


Nyuma y’igihe kinini Gen. Sultani Emmanuel Makenga ataboneka, amashusho yatangajwe mu ijoro ryakeye amugaragaza avuga ko M23 itarebwa na gato n’ibyo gushyirwa hamwe no kwamburwa intwaro abategetsi b’akarere basabye.



Gen.Makenga uyobora igisirikare cy'Umutwe wa M23, mu  mashusho yatangajwe n’urubuga Sabyinyo news ‘umunyamakuru’ avuga ko yaganiriye nawe  bari i Jomba muri Rutshuru muri Kivu y'Amajyaruguru.

Mu muhate wo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, abategetsi bo mu karere bagennye ko inyeshyamba za M23 zishyirwa hamwe (cantonnement) zikamburwa intwaro.

Muri Mata(4) uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko abarwanyi ba M23 bagomba guhurizwa i Kitchanga (cantonnement) nyuma bakajyanwa i Kindu, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe bakaba abasivile.

Mu mpera z’ukwezi kwakurikiyeho kwa Gicurasi(5), inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yateraniye i Bujumbura yasabye ko abarwanyi ba M23 bashyirwa hamwe (cantonnement) i Rumangabo, naho imitwe yo mu mahanga “ikamburwa intwaro kandi igacyurwa iwabo”.

Makenga yagize ati: “Mu kwa kabiri tariki 04, habaye inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC i Bujumbura yo gushaka amahoro yasabye ibintu bitatu bitureba twembi (bo na leta), guhagarika imirwano, gusubira inyuma kwa M23, no kuganira mu kuri kandi mu buryo butaziguye hagati ya M23 na leta.”

 

Imyanzuro y’inama yabereye i Bujumbura muri Gashyantare(2) ivuga ko iki kibazo “cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike” kandi ishimangira ko “hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose”.

Makenga yongeraho ati: “Kubera icyubahiro n’icyizere dufitiye abakuru b’ibihugu bya EAC, M23 yakoze ibiyireba, itegereje gusa ibiganiro aho tuzaganira ku mpamvu muzi z’amakimbirane.” 

“Nakubwira ko ibyo byo gushyirwa ahandi hantu no kwamburwa intwaro bivugwa bitatureba na gato.”

Perezida Tshisekedi yatangaje ko batazigera baganira na M23. Uyu mutwe nawo uvuga ko utazashyira intwaro hasi hatabayeho ibiganiro bitaziguye na leta.

Makenga ati: “Icyo bazashaka ni cyo tuzakora, nibashaka amahoro tuzabana mu mahoro nibashaka intambara tuzakora intambara, ni ibyo.” 

Nubwo hariho agahenge kuva muri Werurwe(3), hashize iminsi hari imirwano hagati ya M23 n’inyeshyamba zindi mu bice bitandukanye by'intara ya Kivu ya Ruguru mu bice abarwanyi ba M23 bakambitsemo.

Izi nyeshyamba zishinja ingabo za leta kubatera zikinze muri iyo mitwe yindi y’inyeshyamba, ibyo uruhande rw’ingabo za leta ya DR Congo rwahakanye.

Ingabo za DR Congo, hamwe na raporo iheruka gutangazwa n’inzobere za ONU, bavuga ko M23 ifashwa kandi irwana iri kumwe n’ingabo z’u Rwanda.

M23  mu  biganiro bitandukanye,M23  yahakanye  ko  nta nKunga n’imwe iterwa n’u Rwanda ahubwo  bo kuri ari abanye-congo  barwanira  uburengenzira bwabo mu gihugu cyabo, ni ibintu Leta y’u Rwanda nayo  yahakanye  ndetse byakunze gushimangirwa na Perezida  Kagame  wavuze ko  iki kibazo  kireba  Leta  ya Congo  ubwayo n’abaturage bayo bityo ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’iyi ntambara.



M23  hari ibyo idakozwa birimo kwamburwa  intwaro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND