RFL
Kigali

Premier League: Manchester City yegukanye igikombe cya 4 yikurikiranya, Arsenal isigarana amavuta yacyo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/05/2024 16:45
0


Ikipe ya Manchester City yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza, kiba igikombe cya 4 itwaye yikurikiranya, Arsenal bari bagihanganiye isigarana amavuta yacyo.



Uko umukino wa Manchester City na West Ham United wagenze:

Manchester City yegukanye iki  igikombe iri ku mwanya wa mbere n'amanota 91 

Umukino urangiye Manchester City itsinze ibitego 3-1 ihita yegukana igikombe cya 4 cya shampiyona yikurikiranya 

Umukino wongeweho iminota 5 

90' Manchester City ikoze impinduka mu kibuga havamo Phil Foden hajyamo Mateo Kovacic 

84' Jeremy Doku ari gucenga ba myugariro ba West Ham United gusa bikarangira ntacyo bimumariye. 

81' West Ham United yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Michael Antonio hajyamo George Earthy

77' Ikipe ya Manchester City nubwo ifite ibitego 3-1 ariko ikomeje gushaka igitego cya 4 yiharira umupira, kuri ubu yawihariye ku kigero cya 75% mu gihe West Ham United yo ari 25% 

71' David Moyes uri gutoza umukino we wa nyuma muri West Ham United akoze impinduka mu kibuga akuramo Emerson hajyamo Edson Alvarez 

70' Pep Guardiola akoze impinduka mu kibuga havamo Manuel Akanji hajyamo Nathan Ake 

65' Muri iyi minota West Ham United iri gukina irwana no gukura umupira imbere gusa, Erling Haaland arekuye ishoti gusa Kurt Zouma arishyira muri koroneri itagize icyo itanga 

58' Rodri atsinze igitego cya 3 cya Manchester City ku mupira yarahawe na Bernado Silva 

50' Manchester City ikomeje gukina ishaka nibura igitego cya 3 cy'umutekano,Phil Foden yari yongeye gutungura umunyezamu arekura ishoti gusa rinyura impande y'izamu 

48' Kevin De Bryne agerageje ishoti ku mupira warukuweho na bamyugariro ba West Ham United gusa uragenda rinyura impande y'izamu 

45'Igice cya kabiri gitangiye Manchester City ariyo ifite umupira 

Igice cya mbere kirangiye Manchester City iyoboye n'ibitego 2-1 cya West Ham United 

45+1' Erling Haaland utarahirwa n'uyu mukino yongeye kurata uburyo ku mupira yarahawe na Jeremy Doku arekuye ishoti gusa umuzamu arishyira muri koroneri 

Umukino bongeyeho iminota 4

41' West Ham United ibonye igitego cya 1 gitsinzwe na Mohammed Kudus ubanje kwihindukiza arekura ishoti rihita rijya mu izamu 

40' Kugeza ubu ikipe ya Manchester City niyo ifite igikombe cya shampiyona y'ikiciro cyambere mu Bwongereza cya 2023-24

24' Umunyezamu wa West Ham United Aréola niwe uri gukina n'abakinnyi ba Manchester City arwana no gukuramo amashoti gusa 

18' Manchester City ibonye igitego cya 2 gitsinzwe na Phil Foden ku mupira yarahawe na Jeremy Doku 

14'Ikipe ya Manchester City yihariye umukino irase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku ishoti ryari rirekuwe na Jeremy Doku gusa umuzamu arishyira muri koroneri 

6' Ikipe ya Manchester City nyuma yo gufungura amazamu ikomeje gushaka igitego cya 2,Kevin De Bryne arekuye ishoti gusa umunyezamu arikuramo

2' Manchester City ifunguye amazamu ku gitego cya Phil Foden ku mupira yarahawe na Bernado Silva 

1' Ikipe ya Manchester City niyo itangiije umupira iri guhererekanya gake gake 


Abakinnyi 11 ba Manchester City babanje mu kibuga: 

Ortega

Walker

Akanji

Rúben Dias

Gvardiol

Rodri

Doku

B. Silva

De Bruyne

Foden

Haaland

Abakinnyi 11 ba West Ham babanje mu kibuga: 

Aréola

Coufal

Zouma

Mavropanos

Cresswell

Emerson

Soucek

Ward-Prowse

Kudus

Paquetá

Antonio

Arsenal VS Everton 

Uko umukino wagenze: 

Arsenal isoreje ku mwanya wa 2 n'amanota 89

Umukino urangiye Arsenal itsinze Everton ibitego 2-1 gusa iby'igikombe birangirira aha kubera ko n'ubundi Manchester City yatsinze umukino wayo

Umukino wongeweho iminota 5

89' Arsenal ibonye igitego cya 2 gitsinzwe na Kai Havertz nyuma yuko Martin Odegaard yararekuye ishoti maze umuzamu agarageje kurikuramo gusa biranga umupira urakomeza urazamuka

78' Arsenal yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Leandro Trossard hajyamo Gabriel Jesus 

75' Sean Dyche utoza Everton akoze impinduka mu kibuga akuramo Dominic Calvert-Lewin ashyiramo Youssef Chermiti

69' Mikel Arteta utoza Arsenal akoze impinduka mu kibuga havamo Ben White na Thomas Partey hajyamo Jurrien Timber na Emile Smith-Rowe

61' David Raya atabaye Arsenal ku ishoti riremeye ryari rirekuwe na Calvert-Lewin gusa arirambura arikuramo 

57' Myugariro wa Arsenal, Gabriel Maghalaes avuye mu kibuga nyuma y'imvune agize mu rutugu ahita asimburwa na Zinchenko

53' Ikipe ya Arsenal ikomeje gukinira mu rubuga rw'amahina rwa Everton gusa abakinnyi barimo Ben White bari kubona uburyo imbere y'izamu ntibabubyaze umusaruro 

45' Igice cya kabiri gitangiye Everton ariyo ifite umupira gusa ntabwo iwutindanye 

Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

45+5' Thomas Partey arekuye ishoti ripima amatoni ku mupira yarahawe na Martin Odegaard gusa rinyura hejuru y'izamu gato 

Umukino wongeyeho iminota 7

42' Arsenal ibonye igitego cyo kwishyura ku mupira waruhinduwe na Martin Odegaard maze Tomiyasu awuhindurira mu izamu

39' Everton ifunguye amazamu kuri kufura yaritewe na Idriss Gana Gueye maze Declan Rice ashyiraho umutwe ashaka gukuraho umupira gusa uragenda ujya mu izamu David Raya ntiyamenya uko byagenze 

35' Ba myugariro ba Everton barimo Tarkowski na Branthwaite bari gukora akazi bakura imipira ku maguru ku bakinnyi ba Arsenal barimo Gabriel Martinelli na Leandro Trossard 

31' Ikipe ya Everton yongeye kurata uburyo ku mupira waruzamukanywe na Calvert-Lewin ageze imbere y'izamu arekura ishoti gusa rikubita igiti cy'izamu 

16' Everton ibonye kufura nziza ku ikosa rikorewe Dominic Calvert-Lewin gusa iterwa nabi ntiyagira icyo ibyara

14' Ikipe y'abarashi ikomeje kurata uburyo bikomeye imbere y'izamu ku ishoti ryari rirekuwe na Leandro Trossard maze ukubita ku maguru ya myugariro wa Everton,Coleman umupira uhita ujya muri koroneri itagize icyo itanga 

11' Arsenal yongeye kubona amahirwe ku makosa yarakozwe n'abamyugariro ba Everton maze Declan Rice abona umupira gusa arekuye ishoti Jordan Pickford arikuramo nta nkomyi

6' Nyuma yo gisatirwa cyane ikipe ya Everton nayo ibonye uburyo imbere y'izamu gusa ibupfusha ubusa

4' Ikipe ya Arsenal ikomeje gusatira ishaka igitego hakirikare, Declan Rice azamuye umupira maze Tomiyasu ashyiraho umutwe gusa umupira unyura impande y'izamu gato cyane 

1" Umukino utangiye ikipe ya Arsenal ibona uburyo gusa Kai Havertz ntiyabubyaza umusaruro 

Abakinnyi 11 ba Arsenal babanje mu kibuga:

David Raya

White

Saliba

Gabriel

Tomiyasu

Odegaard

Partey

Rice

Martinelli

Havertz

Trossard

Abakinnyi 11 ba Everton babanje mu kibuga: 

Pickford

Coleman

Tarkowski

Branthwaite

Young

Garner

Onana

Gueye

McNeil

Doucouré

Calvert-Lewin



Ikipe ya Manchester City iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 86 igiye kwakira West Ham United kuri Etihad Stadium isabwa kuyitsinda kugira ngo yegukanye igikombe.

Mu mikino 36 iheruka guhuza aya makipe, Manchester City yatsinzemo 26, West Ham itsinda 3, mu gihe banganyije imikino 7.

Mu gihe Manchester City yatsinda igatwara igikombe cyaba ari icya 4 itwaye yikurikiranya igahita ikora amateka yo kuba ikipe yambere ibikoze.

Ikipe ya Arsenal yo igiye kwakira Everton kuri Emirates Stadium iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 86.

Bivuze ko kugira ngo iyi kipe y'abarashi yegukane igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka 20 itazi uko gisa bisaba ko iri butsinde Everton naho Manchester City yo ikaba yatsinzwe cyangwa nibura yanganyije na West Ham United.

Agahinda kari kose ku bakinnyi ba Arsenal 



Ibyishimo byari byose ku bafana ba Manchester City nyuma yo gutsinda West Ham United






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND