Ubu inkuru ikomeje kugarukwa ni iya Stade y'akataraboneka ya Nakivubo yujujwe n’umuherwe ukiri muto Ham, ikaba muri Kamena izaberamo ibirori bikomeye mu mikino n’imyidagaduro bayitaha.
Hamis Kiggundu yabonye izuba ku wa 10 Gashyantare 1984
azwi nka Ham, ni umucuruzi, umushoramari, kabuhariwe mu bijyanye n’ubwububasti
kandi agenda mu bihe bitandukanye agira ibikorwa byo gufasha.
Hirya y'ibyo akaba ari umwanditsi n’umunyamategeko.
Kiggundu
afite kompanyi ikomeye izwi nka Ham Group, yagiye yandikwaho inkuru zikomeye n’ibinyamakuru
bitandukanye nka Forbes.
Ari mu baherwe ba mbere bakomeye muri Uganda, umutungo we
ukaba ubarirwa muri Miliyari isaga y’amadorali agera muri Miliyari zisaga 1300 z'amanyarwanda.
Mu mwaka wa 2021, Forbes yatangaje ko uyu mugabo afite
abakozi barenga ibihumbi 7.
Ubuto
bwa Kiggundu n’amashuri
Kiggundu yavukiye muri Kalungu ho mu Karere ka Masaka
rwagati muri Uganda, avukana na Haruna Segawa na Nakayiza Jalia umuryango wabo
ukaba ukomeye mu birebana n’ishoramari mu gihe kirekire.
Kiggundu yakuriye mu muryango w’abasilamu anavuga ko
imyemerere n’imyizerere ya k’isilamu biri mu byamufashishije kurenga umutaru mu
buzima bwe kandi ko adashobora kuva muri iri dini.
Yize amashuri abanza muri Kabojja International muri Kampala,azagusoreza muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi mu mategeko.
Uko
yisanze mu bushabitsi bikomeye
Ibyo bikaba byaravuye mu kuba yari umuntu wa hafi wa se Hajji waje kumuha igishoro.
Uyu mugabo yaje kwinjira mu bucuruzi bw’ibibanza n’amazu
muri 2009 ni bwo yinjiye mu bijyanye n’ubwubatsi maze mu 2010 yubaka
umuturirwa rwagati muri Kampala.
Ham yakomeje kwerekana ko muri Afurika byoroshye kubaka aho
mu gihe cy'andi mezi 18 yari amaze kuzuza indi nyubako y'akataraboneka
ikomatanije ibikorwa by’ubucuruzi.
Ibyo bikorwa yubakaga byatangiye kumufasha kubona amadeni
yo ku rwego rwo hejuru ya Banki, yaje kwinjira kandi no mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi
byagutse.
Bidatinze yaje gusaba ko yahabwa uburenganzira kuri
Nakivuko Stadium akayubaka bijyanye n’igihe maze Leta imwegurira aka gace mu
gihe kingana n’imyaka 49.
Ku wa 25 Mata 2024, Perezida Museveni yongeye gushimangira
iby’iyi myaka ko ariyo Kiggundu yahawe kandi byizewe ko azaba yaramaze kugaruza
ibyo yashoyemo ubundi hakongera kuvugurura amasezerano cyangwa kuyasesa.
Iyi Stade kuri ubu yamaze kuzura ikaba yaratangiye
kubakwa mu 2017, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati y’ibihumbi 30
na 35, ikaba ifite n’ibindi bice byo gukoreramo ibikorwa bitandukanye.
Byizerwa ko iyi stade yuzuye itwaye Miliyoni 200 z’amadorali
asaga Miliyari 257 Frw, ikaba iri mu zigezweho ziri mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mu 2023 ni bwo bisa nkaho yuzuye maze ku wa 25 Mata 2024
ifungurwa ku mugaragaro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wongeye gusingiza
ubushake n’ubushobozi bwa Kiggundu.
Uyu
mushoramari anafite n’inganda n’ibikorwa byagutse by’ubuhinzi agenda afasha
abatishobye
Muri Nyakanga 2021 yatanze amashilingi Miliyoni 530 ni ukuvuga asaga
Miliyoni 180 Frw yo gufasha Guverinoma mu kugura inkingo za COVID19.
Muri Nyakanga 2024 yagize uruhare mu bikorwa byo
kubungabunga ibidukikije, atanga ibiti bisaga ibihumbi 100 byatewe ku mihanda
iri muri Kampala.
Bimwe
mu birego yagiye agarukamo mu bihe bitandukanye
Muri Gashyantare 2020 yashinje ubujura Banki ya Diamond
Trust avuga ko mu gihe cy’imyaka 10 yambuwe agera kuri Miliyoni 30 z’amadorali
nayo mu buryo budasobanutse byanarangiye nyuma y’igihe habayeho kumvikana dore
ko iyi Banki yagiye itsindwa kenshi ikongera ijurira.
Ham
amaze kwamamara cyane
Imikorere y’uyu mugabo yatumye yegukana ibihembo
bitandukanye ubu akaba ari mu bagabo bazwiho kugira imidugudu y’amazu ahenze
igiye itandukanye muri Uganda.
Afite kandi ibikorwa by’ubucuruzi bushingiye ku mideli,
udushya n’umuco kimwe na siporo n’imyidagaduro mu buryo bwagutse.
Ham atuye mu nzu y'akataraboneka iherereye muri Kampala
iri ku buso bunini ikaba yaranashowemo asaga Miliyoni 32 z’amadorali.
Uyu mugabo akaba afite abagore batatu n’abana nk'uko aheruka kubyerekana mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.Muri Mata 2024 ubwo Perezida Museveni na Kiggundu batahaga Stade ya NakivuboNakivubo ifite ikoranabuhanga rigezweho kandi iri mu nyubako nkeya zihagazeho zinagutse z'imikino n'imyidagaduro Akarere kungutseAha Kiggundu yari kumwe na Madamu Jeannette Museveni na we wari wagiye gusura Nakivubo StadiumAfite inganda zitandukanye n'ibikorwa by'ubuhinzi bugezweho byinjiza za MiliyariUyu mugabo aheruka kwerekana abagore be batatu ndetse yizerera mu idini rya Islam cyane
TANGA IGITECYEREZO