RFL
Kigali

Imvugo yakoreshejwe ku banyezamu: Umutego washibukanye Umupira w'u Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/07/2023 8:23
0


Nyuma y'imyaka isaga 20, umumupira w'amaguru mu Rwanda waguye mu mutego wo kuba n'igice cy'izamu wacungiragaho kuri ubu habuze umunyezamu wo kwizerwa.



Mu ndirimbo "Umwanda ya Zeotrap mu gika cyayo twakita icya kabiri, uyu muhanzi hari interuro akoresha avuga ngo " Niyongere abyite Umwanda" aho aba ashaka kuvuga ko ibyo bafatanga nkaho  nta kamaro kuri ubu bitunze benshi.

Rimwe na rimwe ibikorwa bya muntu hari aho tugera bikatubuza kuvuga, kubera tuba dutsinzwe, ariyo mpamvu mu mupira w'amaguru nta muntu wari ufite ubushobozi n'imibare yo kunenga abanyezamu b'abanyarwanda, ariko kuri ubu buri wese yabivuga uko ashaka.

Imyaka ibaye byinshi umupira w'amaguru mu Rwanda udafite ikibazo cy'abanyezamu gusa kuri ubu wa mugani ngo Imbeba iguguna umuhini yototera isuka. Ikibazo cy'abanyezamu cyaje buhoro buhoro, kugera aho uyu mwaka w'imikino ushobora gutangira mu makipe ane ya mbere nta kipe ifite umunyezamu wa mbere w'umunyarwanda.

 Twabura abandi ariko ntitwabura abanyezamu!!! Iyi mvugo yavuye kuki?

Imyaka ibaye myinshi abanyarwanda bataka abakinnyi bakina imbere ( ba rutahizamu) nyuma y'uko  Jimmy Gatete ahagarikiye umupira w'amaguru dore ko ari umwe mu bakinnyi batanze ibyishimo bitazibagirana mu banyarwanda. Abanyarwanda wasangaga bavuga ko  bafite ikibazo cya ba rutahizamu abakina hagati, ndetse rimwe na rimwe ba myugariro, bavuga ko biri mu bituma Amavubi adatsinda, ariko bakemeza ko ikibazo cy'abanyezamu cyo ntacyo kuko babafite, ari naho havuye iyo mvugo.

Muhamudu Mosi uherutse kugaragara ari mubuzima bugoye, ni umwe mu banyezamu batazibagirana mu bihe bye, ubwo yafashe u Rwanda mu inzira igana mu gikombe cy'Afurika 

Hari naho byageze abafana b'amakipe bakumva ikipe yabo ntiyazana abanyezamu b'abanyamahanga kuko abanyarwanda bahagije kandi bari ku rwego rwiza.

Ese koko abanyezamu bari bahari?

Duhereye ku bihe by'ibyishimo mu mupira w'amaguru mu Rwanda, ubwo ni ukuva mu 2003 ubwo ikipe y'igihugu Amavubi yari ifite umunyezamu Muhamudu Mosi wanakiniraga ikipe ya APR FC, Icyizere cyari cyose ndetse icyo gihe hari abana bakiri bato bari gutegurwa barimo Ndoli Jean Claude na Ndayishimiye  Eric Bakame na Bigirimana Jean wari imbere yabo.

Ndoli Jean Claude na Ndayishimiye Eric Bakame, nibura kuva mu 2006 kugera mu 2019, babaye urutirigongo rw'umupira w'amaguru mu Rwanda mu izamu haba mu ikipe y'igihugu Amavubi ndetse no mu makipe y'imbere nka APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Atraco FC yabayeho igihe gito.

Ndoli Jean Claude afatwa nk'umunyezamu w'ibihe byose mu Rwanda, ariko we na Bakame ntabwo barabona umusimbura 

Aba bazamu bihariye izamu kugera aho barumuna babo bakuze bakera bagantangira gusoromwamo imbuto ariko bizwi ko hari aho batarageza ikirenge. Ubwo aba banyezamu bari bayoboye izamu ryo mu Rwanda, barumuna babo barimo Mvuyekure Emery, Kimenyi Yves, Nzakora Marcel na Kwizera Olivier, buri wese yababonagamo abasimbura beza ntashidikanywaho ba Bakame ndetse na Ndoli.

Nk'uko byari bisanzwe ko umunyezamu mwiza (wa mbere mu Rwanda yagombaga kuba afite aho ahuriye na APR FC, Kwizera Olivier na Mvuyekure Emery banyuze muri iyi kipe, gusa bayivamo kubera impamvu imwe cyangwa indi, ariko bagiye nta n'umwe urashidikanya ku bushobozi bwabo.

Kimenyi Yves nawe wari hafi aho mu 2019 yaje gutandukana n'iyi kipe ubwo yari mu bakinnyi 16 yasezereye nyuma yo kubura igikombe. Kimenyi Yves yaje kujya muri Rayon Sports, ahava ajya muri Kiyovu Sports, ari naho akiri, ariko urwego rwe rwagiye rusubira inyuma.

Kimenyi Yves yateje ihangana ariko ritarambye nk'amazi yo mubutayu aza urusorongo 

Kwizera Olivier uyo umuvuze abanyarwanda bumva nta gushidikanya ko ubu yakabaye ariwe munyezamu mwiza Amavubi afite ariko inzira ye ntabwo yagiye ibisobanura. Uyu musore yazamukiye mu biganza byiza nyuma yo kuva mu Isonga 2013, yagiye muri APR FC ayivamo 2016 ajya muri Bugesera FC umwaka umwe ahita ajya muri free State Stars ahava ajya muri Gasogi United na Rayon Sports ubu akaba ari mu ikipe ya Al-Kawkab. Twavuga ko Kwizera atarakora ibyo abantu bari bamwitezeho ubwo yakuraga.

Emery Mvuyekure nawe afite urugendo rwenda gusa n'urwa Kwizera Olivier nyuma yo guca mu makipe nka Police FC, APR FC, yaje kugira ijambo ubwo yari mu ikipe ya Tusker FC batwaranye igikombe cya shampiyona, 2021, nyuma agaruka mu Rwanda mu ikipe ya Police FC asubira inyuma kugera naho yabuze umwanya wo gukina.

Kwizera Olivier ishusho nyayo y'umunyemu mu Rwanda ariko imyitwarire ye yabaye hasi hejuru byatumye atakaza n'umwanya mu Mavubi 

Nzarora Marcel Niwe munyezamu wakiniye Amavubi U17 mu mikino y'igikombe cy'Isi cya 2011 nyuma avuyeyo ajya mu ikipe ya Police FC. Uyu musore, bigendanye n'ibihe yanyuzemo abatoza yaciyeho, abantu bumvaga ko azaba ariwe biganza bizima bifata umupira mu Rwanda akatwibagiza Ndoli Jean Claude na Bakame ariko mu 2019 ubwo yasinyiraga ikipe ya Mukura Victory Sports yaje kujya hanze atayikiniye indoto z'abanyarwanda kuri uyu mukinnyi zirangira uko.

Ubwo aba bakinnyi barimo babivanga niko hari urundi rungano rwarimo ruzamuka, ariko twavugako uwabonye izuba ari umwe Gusa Ntwari Fiacre. Hakizimana Adolphe yari umunyezamu wa mbere mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18, asimburwa na Ishimwe Pierre. Impamvu tuvuga aba bakinnyi ni uko aribo bahise binjira muri APR FC na Rayon Sports ndetse bakorerwa buri kimwe ariko kuba abanyezamu bakuru biranga.

Iyo imihanganire mu kibuga iba iri ku rwego rumwe mu bakinnyi, Nzarora Marcel yakabaye akora buri kimwe mu ikipe y'igihugu 

Ntwari Fiacre yari mu ikipe ya APR FC ariko asa nk'uwirengagijwe, atizwa muri Marine FC ahava aza muri As Kigali gusa twavuga ko ariwe mukinnyi wazamuye urwego, ndetse birangira abaye umunyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu Amavubi.

Ese kuko ijambo twahereyeho ridutabye mu nama?

Haciye nibura imyaka ibiri ikipe y'igihugu ikina nta munyezamu wa Rayon Sports cyangwa APR FC wabanje mu kibuga ndetse bikaba ari ibintu bitari bisanzwe. Umwaka w'imikino 2023-24 uzatangira aribwo bwa mbere muri shampiyona hagiye kubamo abanyezamu benshi b'abanyamahanga bigenda n'amakipe azayitabira.

Ikipe ya Rayon Sports umunyezamu wayo wa mbere Tamare azaba ari umunyamahanga ukomoka muri Uganda. APR FC umunyezamu wayo wa mbere azaba ari umunyamahanga bita Ndazila Pavelh ukomoka muri Congo Brazzaville.

Ntwari Fiacre umucunguzi w'ikipe y'igihugu ndetse wabonekeye igihe kuko bakuru be bose byari bimaze kwanga 

Ikipe ya Mukura Victory Sports iherutse kongera amasezerano na Sebwato Nicolas ukomoka muri Uganda wanateye amakipe gushaka abanyezamu mpuzamahanga kubera uburyo yitwaye mu myaka ibiri iri imbere. Ikipe y'Amagaju izakoresha umunyezamu w'umunyamahanga Patient wabaye umunyezamu mwiza mu Burundi, akaba yarakinira ikipe ya Bumamuru FC. 

Ntabwo ari ayo makipe gusa kuko Gasogi United nayo yamaze kumanukana umunyezamu witwa Ibrahim Daouda Baleri ukomoka muri Cameroon, kongeraho As Kigali  ubu ifite umunyezamu wa mbere ukomoka muri Kenya nyuma y'uko  Ntwari Fiacre agiye muri Afurika y'Epfo.

Ntabwo twavugako ari urindi rukundo rw'abanyezamu b'abanyamahanga, ahubwo twavuga ko ari ukurumba kw'abanyezamu b'abanyarwanda n'ubushobozi bwabo, ndetse umuntu yavuga ko byatewe no guhabwa inshingano bakiri bato, kubura abatoza bagezweho, no gutakaza intego, ariho rya jambo rigaruka rikatwibutsa ko noneho u Rwanda rwikoreye inyota y'abanyezamu.


Rwabugiri Omar yanyuze muri APR FC avuye muri Mukura ahagaze neza, gusa ntabwo yakomerejeho 

Bakame ni umwe mu banyezamu batigeze batakaza ibihe byiza kugera aho imbara zangiye atangira gucogora, ariko ntawavuga ko atatanze buri kimwe yari afiye

Ntabwo yagiriwe ikizere mu Rwanda ariko afite imyaka ibiri myiza yatabaye u Rwanda, ariko ku myaka 30 twavuga ko arimo kutugendana 

Hakizimana yahawe umwanya muri Rayon Sports ari gutandukanya ubushobozi bucye n'ubutesi byaranze 

Ishimwe Pierre ni umwe mubanyezamu bakiniye APR FC ariko ashidikanywaho, kugera naho mu mavubi yabuze umwanya kandi bitari bisanzwe ku munyezamu wa APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND