Ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yegukanye igikombe itsinze iy’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, uhora witeguye guhabwa inshingano (Task Force) mu mikino yo kwibohora ku nshuro ya 29.
Taliki 4 Nyakanga 2023 mu Rwanda harizihizwa ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora. Ni umunsi ugaragaza isozwa ry’urugendo rw’imyaka ine rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, ubwo Ingabo za RPA zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwateguye amarushanwa hakinwa imikino 3 irimo Umupira w’amagaguru, Basketball na Volleyball.
Taliki ya 1 Gicurasi 2023 ni bwo iyi mikino yatangiye, mu mupira w'amaguru hakinwe umukino wa nyuma tariki 3 Nyakanga 2023 kuri Kigali Pele Stadium.
Ikipe ya Republican Guard yageze ku mukino wa nyuma isezereye Special Operation Forces ibitego 2-0 yacakiranaga na Task Force yo yasezereye BMTC Nasho iyitsinda igitego 1-0 muri 1/2.
Ikipe ya Republican Guard yaje gufungura amazamu hakiri kare ku munota 39 ku gitego cyari gitsinzwe na Bizimana Theoneste.
Igice cya mbere cyarangiye Task Force yananiwe kwishyura ndetse no mu gice cya kabiri bigenda gutyo bituma Ikipe y’Abasirikare barinda Umukuru w'Igihugu n'abandi bayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) ariyo yegukana igikombe.
Bamwe mu banyacyubahiro bari baje kureba umukino harimo Minisitiri w'ingabo Juvenal Marizamunda; Minisitiri wa Siporo, Madamu Aurore Mimosa Munyangaju; Gen James Kabarebe, umujyanama mukuru wa Perezida Kagame mu by'umutekano, na Lt Gen Mubarak Muganga Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda.
Iyi mikino yahuzaga inzego za gisirikare muri RDF mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubusabane, imibanire, ubufatanye mu ngabo, kuzamura ubufatanye n'imikoranire hagati y’Ingabo n’abaturage ndetse no kwizihiza umunsi wo Kwibohora.
Ibyishimo byari byose ku ikipe ya Republican Guard
Abanyacyubahiro batandukanye bari bitabiriye uyu mukino
Uko ikipe ya Task Force yatsinzwe igitego
2nd Lieutenant Ian Kagame nawe yari yaje kwihera ijisho uyu mukino
Abafana b'ikipe ya Republican Guard bishimira igikombe
Perezida mushya wa FERWAFA,Munyentwali Alphonse yari yaje kureba uyu mukino
Abakinnyi baq Republican Guard bambaye imidari
Abakinnyi ba Republican Guard bambikwa imidari
Imbara zari zose muri uyu mukino
Abakinnyi ba Task Force yabaye iya 2 bambikwa imidari
Minisitiri wa siporo Aurore Munyangaju na Gen James Kaberebe,Umujyanama Mukuru wa Perezida Kagame mu byumutekano basuhuza abakinnyi mbere yuko umukino utangira
Abakinnyi ba Republican Guard babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Task Force babanje mu kibuga
Rwarutabura usanzwe ufana Rayon Sports yarari gufana Republican Guard
Lt Gen Mubarak Muganga umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda avuga ijambo kuri uyu mukino
umurindi w'abafana waqri wose muri sitade
ushaka kureba amafoto menshi nyura hano
Uwafotoye: Ngabo Serge
TANGA IGITECYEREZO