Umuhanzi utanga ibyishimo ku bisebukuru, Makanyaga Abdoul ageze kure imyiteguro yo gutaramira abakunzi be mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki.
Azagihuriramo n’abahanzi bo
mu bihe bye ndetse na Christopher Muneza wo mu kiragano gishya cy’umuziki. Uyu
mugabo umaze gutaramira mu bice bitandukanye by’u Rwanda, azakora iki gitaramo
tariki 4 Nyakanga 2023, ku munsi wo Kwibohora.
Kizabera kuri Romantic
Garden, ndetse amatike yatangiye kugurishwa binyuze ku rubuga rwa www.Noneho.com.
Makanyaga yari yabanje
gutangaza ko mu bahanzi bazifatanya nawe muri iki gitaramo harimo Cyusa
Ibrahim, ariko yaje kumusubimbuza Ngabonziza Augustin.
Ibi byakurikiwe no
gutangaza ko Umunyamakuru Scovia ndetse na Cyamatare aribo bazafatanya kuyobora
iki gitaramo. Aba bashyushyarugamba bombi baherutse gufatanya kuyobora
igitaramo cyahuje abakunzi b’indirimbo za ‘Karahanyuze’.
Makanyaga avuga ko iki gitaramo gisobanuye byinshi mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko imyaka 50 ishize ari mu muziki, biturutse ku kuba yarashyigikiwe byimazeyo n’abandi.
Ni igitaramo agiye gukora
kandi mu rwego rwo kongera kwiyegereza abafana n’abakunzi b’umuziki we nyuma
y’uburwayi bwatumye asubika iki gitaramo.
Ku rutonde rw’abahanzi
yatumiye muri iki gitaramo, yitaye cyane ku bahanzi bo mu gihe cye, ndetse
n’umuhanzi Christopher Muneza wo muri iki gihe.
Yatumiye Mavenge Sudi,
umunyamuziki umaze igihe kinini mu muziki wa gakondo. Arazwi cyane ahanini
biturutse ku ndirimbo zirimo ‘Gakoni k’abakobwa’, ‘Ku Munini’ n’izindi
zamwubakiye izina. Uyu mugabo ntiyaherukaga kugaragara mu bitaramo byagutse
nk’ibi.
Mu bandi bazaririmba muri
iki gitaramo harimo Bushayija Pascal, umuhanzi akaba n’umunyabugeni ubimazemo
igihe kinini- Hotel nyinshi zo muri Kigali zimanitsemo imitaho yahanze, ndetse
yagiye akorana n’ibigo bikomeye mu Rwanda.
Uyu mugabo yamenyekanye
cyane binyuze mu ndirimbo zirimo gitari nka ‘Elina’, ‘Dina’ n’izindi.
Makanyaga yanatumiye kandi
Mariya Yohana, umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda binyuze mu
ndirimbo ‘Intsinzi’- Mu gihe nk’iki cyo kwizihiza Kwibohora, uyu munyamuziki
akunze kugaragara cyane mu bitaramo byagutse byubakiye kuri iyi
nsanganyamatsiko.
Makanyaga yanatumiye
Orchestre Impala ibarizwamo Munyanshoza Diuedonne. Iyi Orchestre irazwi cyane
mu ndirimbo nka Anitha Mukundwa, Abagira amenyo, Ibyisi ni amabanga, Inkuru
mbarirano, Mbega ibyago, Hogoza ryanjye, Amavubi, Bonane, ndetse n’izindi
zitandukanye
Hari kandi Muyango Jean
Marie witegura gusohora album ye nshya. Asanzwe ari Umutoza w’itorero
ry’igihugu ‘Urukerereza’. Akomora inganzo kuri Sekuru witwaga Butera, akagira
indirimbo nyinshi zikora ku mitima ya benshi zigasubiza intekerezo mu bihe
byashize.
Yakoze indirimbo nka
‘Sabizeze’ icurangwa henshi, ‘Karame nanone’, ‘Utari gito’, ‘Karame uwangabiye’
n’izindi nyinshi zuje umuco Nyarwanda.
Makanyaga aherutse kubwira
InyaRwanda ko nyuma y’uburwayi bwamugejeje mu bitaro, yafashe igihe cyo
kuruhuka asubukura gahunda y’ibitaramo byo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu
muziki, yisunze indirimbo zizwi nka ‘Karahanyuze’ zigera benshi ku nzoka.
Ati “Ni igitaramo cyo
kwizihiza imyaka 50 irenga maze mu muziki Nyarwanda ndetse no kongera guhura
n’abantu bakunda ibihangano byanjye.”
Uyu munyamuziki wakunzwe mu
ndirimbo zirimo nka ‘Urukundo’, ‘Indwara y’umutima’ n’izindi, avuga ko nyuma yo
gukora iki gitaramo azajya gukorera ibitaramo i Burayi nyuma agaruke i Kigali,
ategura ibitaramo azakorera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.
Avuga ko nyuma y’ibi
bitaramo byo mu Ntara azahita ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko
kugeza ubu ibitaramo amaze kwemeza n’aho bizabera ni mu ‘Bubiligi no mu
Bufaransa’.
Akomeza ati “Icyo abantu bakwitega
muri ibi bitaramo ni ukubona Makanyaga wizihiza imyaka irenze 50 mu muziki,
dore ko kizaba ari igitaramo cyo kwishimira ibyo nagezeho ndetse n’igitaramo
kizagaragaza Makanyaga aho yavuye n’aho ageze, ubu mbese nibwo urugendo rwanjye
muri muziki rutangiye.”
Muri iki gitaramo
biteganyijwe ko, inzego za Leta zishinzwe umuziki zizashimira Makanyaga ku
bw’uruhare rwe mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda, no gufasha abakiri bato
bagakomeza kuvoma ku isoko y’umurage n’umuco by’u Rwanda.
Amateka ye agaragaza ko
amaze imyaka 56 yunze ubumwe n’umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga
ibicurangisho by’umuziki no kuririmba.
Naho imyaka 50 ari nayo
yitegura kwizihiza muri ibi bitaramo, yatangijwe no gukora umuziki mu buryo
bw’umwuga ubwo yaririmbaga muri Orchestre imwe n’abarimo Sebanani Andre witabye
Imana, aho amajwi y’indirimbo zabo bayafatiraga kuri Radio Rwandaa.
Inganzo ye yatumye
ataramira abakomeye n’aboroheje, ari nayo mpamvu yahisemo gutegura ibitaramo
nk’ibi byo kwizihiza uruhare umuziki wagize ku buzima bwe.
Muri ibi bitaramo
azanacuruza album kandi ayitangemo impano ku bantu banyuranye, kandi
azayishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
Ni album yakozweho na ba Producer batandukanye, cyane cyane Trackslayer wamufashije gusubiramo nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere zakunzwe.
KANDA HANO UBASHE KUGURA ITIKE YO KWINJIRA MU GITARAMO CYA MAKANYAGA
Makanyaga agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki
Umunyamakuru akaba
n'umushyushyarugamba Cyamatare ategerejwe muri iki gitaramo
Umunyamakuru washinze
Ikinyamakuru Mama Urwagasabo, Scovia uzwi cyane ku muyoboro wa Youtube
azayobora iki gitaramo cya Makanyaga
Umuhanzi Ngabonziza Augustin wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Sugira usagambe Rwanda', 'Ancila' n'izindi yasimbuye Cyusa Ibrahim muri iki gitaramo
Umuhanzi Christopher Muneza uherutse gusohora indirimbo 'Pasadena' ategerejwe mu gitaramo cya Makanyaga cyo kwizihiza imyaka 50
Umuhanzikazi wagwije ibigwi, Mariya Yohana azifatanya na Makanyaga muri iki gitaramo kizaba ku wa 4 Nyakanga 2023
Umuhanzi akaba n'umunyabugeni, Bushayija Pascal uzwi mu ndirimbo nka 'Elina', 'Kera nkiri umwana mutoya' n'izindi
Umunyamuziki Mavenge Sudi wamanyekanye mu ndirimbo 'Gakoni k'abakobwa'
TANGA IGITECYEREZO