Ilkay Gundogan yagize umwaka w'imikino udasanzwe muri Manchester City. Yatwaye UEFA Champions League, FA Cup na English Premier League ari kumwe na bagenzi be.
Kiri uyu wa Mbere nibwo byatangajwe ko Kapiteni wa Manchester City Gundogan atakiri umukinnyi wayo ahubwo yahindutse uwa FC Barcelona.
Jack Grealish waje muri Manchester City avuye muri Aston Villa ni umwe mu babajwe n'igenda rya Ilkay Gundogan.
Jack Grealish nyuma yo kumenya ko Gundogan yasinye imyaka ibiri muri Barcelona, yahise yandika kuri Twitter ye amagambo asingiza Ilkay Gundogan avuga ukuntu yari ingirakamaro muri Manchester City.
Jack Grealish yanagarutse avuga ko Ilkay Gundogan ariwe mukinnyi mwiza yabonye mu myaka ibiri amaze muri Manchester City.
Jack Grealish yagize ati " Genda FC Barcelona ubonye umukinnyi mwiza. Umukinnyi udakorwaho ndetse uzi no kubana na bagenzi be. Gundogan muvandimwe wanjye nakwigiyeho byinshi mu gihe tumaranye. Nkwifurije ihirwe mu buzima bushya ugiye gutangira.
Ibi birasa neza n'ibyabaye muri Brussia Dortmund ubwo Ilkay Gundogan yasezeraga kuri bagenzi be agiye muri Manchester City.
Abakinnyi barimo Mario Gotez, Robert Lewandowski na Marco Reus barababaye cyane kubera gutandukana na we.
Mu butumwa bamugeneye bagize bati "Inyenyeri yacu yatumurikiraga ihinduye isanzure. Ubu tubuze urumuri rw'ingenzi''.
Ilkay Gundogan ngo kubera ubuhanga budasanzwe agira abivanga no kubana neza na bagenzi be. Ibi bituma iyo afashe umwanzuro wo kubacika akajya mu yindi kipe abadigira agahinda gakabije.
Ilkay Gundogan asize Manchester City ari ikipe ikomeye ku mugabane w'u Burayi. Yasize ayihaye UEFA Champions League ku nshuro ya mbere. Yayihaye Champiyona eshanu, FA Cup Ebyiri na Clabao Cup enye.
Kuri uyu wa Mbere nibwo byatangajwe ko Kapiteni wa Manchester City Ilkay Gundogan yamaze kuba umukinnyi wa Barcelona
TANGA IGITECYEREZO