RFL
Kigali

Chelsea yamaze kwibikaho rutahizamu w'igikurankota

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/06/2023 6:41
0


Ikipe ya Chelsea FC yo mu Bwongereza yasinyishije umufaransa Christopher Nkunku. Uyu myugariro yayikozemo ibizamini by’ubuzima mu mezi umunani ashize.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo The Blues yatangaje ko iri hafi kwinjiza Christopher Nkunku ku rutonde rw’bakinnyi bayo ku masezerano azamara imyaka itandatu.

Nkunku yatangiye kwifuzwa na Chelsea mu kwa cumi n'abiri umwaka w’imikino ushyize. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, yakoze ibizamini by’ubuzima mu ibanga. Uyu mukinnyi w’imyaka 25 uvuye muri Leipzig, yatanzweho miliyoni 53 z’amayero.

Nkunku yemeje ko ari akazi katari koroshye kugira ngo yemererwe kujya muri iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa London. Gusa uyu musore amatsiko ni yose yo gukandagira mu ikipe bwa mbere.

Nkunku yagize ati “Ndishimye cyane kuba ngiye kujya muri Chelsea. Imbaraga nyinshi zarakoreshejwe kugira ngo ngere muri iyi kipe kandi si njye uzabona mpuye n’umutoza mushya, abakinnyi bashya ndetse n’abafana nkabereka ubushobozi bwanjye"

“Kuba narakinnye muri Shampiyona ya Espagne ndetse no mu Budage, ntabwo kuba mu Bwongereza bizangora nka Shampiyona ikomeye ku Isi. Nzishimira kwambara umwambaro wa Chelsea".

Nkunku yitezweho kongera imbaraga mu gushakira ibitego ikipe yambara ubururu. Ni umukinnyi wakuriye mu ishuri rya ruhago mu Bufaransa aho bita Clairefontaine. Uyu mukinnyi yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga muri Paris Saint-Germain.

Yayikiniye imikino 78 ndetse ayifasha no kwegukana ibikombe bitatu bya Ligue 1 na bibiri by’Igihugu. Ayivuyemo, nibwo yahise yerekeza muri Leipzig yo mu Budage mu 2019.

Muri LB Leipzig ni ho yagaragaje ko ari rutahizamu wo gutinywa kuko yatsinze ibitego 35 mu marushanwa yose yakinnye mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Christopher Nkunku niwe ugiye kujya agenderwaho mu ikipe ya Chelsea


Christopher Nkunku ageze muri Chealsea avuye muri LB Leipzig



Christopher Nkunku aje ashaka gusimbura Kai Havertez nawe wifuzwa n'amakipe arimo Real Madrid, Bayern Munich na Arsenal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND