Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Dr Diane Gashumba unareberera inyungu zarwo mu bihugu birimo Norvège, Finland, Danemark na Iceland, yakiriye kandi agirana ibiganiro n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, ubwo
Israel Mbonyi n’abamuherekeje mu rugendo rw’ibitaramo ari gukorera ku Mugabane w’u
Burayi, bageraga muri iki gihugu cya Suède, aho agomba gukorera igitaramo kuri
uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023.
Ambasade ya Suède yatangaje ko Israel Mbonyi yagiranye
ibiganiro na Amb. Diane Gashumba yitegura igitaramo gikomeye akorera mu Mujyi
wa Örebro.
Bateguje Abanyarwanda n’abandi batuye muri uyu Mujyi
kudacikwa n’iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana n’ibihe byo kwegerana n’Imana.
Israel Mbonyi uherutse gusohora indirimbo ‘Nk’Umusirikare’
yitiriye album ye ya Gatanu, agiye gutaramira muri iki gihugu mu gihe aherutse
gukorera igitaramo cy’urwibutso mu Bubiligi kitabiriwe n’abantu barenga
ibihumbi 2500.
Muri Kamena 2021, nibwo Dr. Diane Gashumba yagizwe
Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède. Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda,
Dr Diane yavuze ko icyizere Perezida Kagame yamugiriye ‘ari inshingano
ziremereye’.
Yavuze ko yakiranye ibyishimo izi nshingano yahawe.
Kandi, Perezida Kagame yamubonyemo umusanzu yatanga nyuma y’abandi
bamubanjirije. Ati “Ni inshingano nakiriye n’ibyishimo. Ariko nanone, no kumva
y’uko nyine ngomba gukoresha imbaraga zose kugirango ubutumwa yampaye mbusohoze
neza.”
Yavuze ko Abanyarwanda batuye muri ibi bihugu bakunda
igihugu cyabo (U Rwanda), bakarangwa no gukora cyane.
Si ubwa mbere Dr. Diane yakiriye abahanzi, kuko mu bihe
bitandukanye yakiriye abarimo Patient Bizimana, Bruce Melodie n’abandi.
Gashumba avuga ko akunda indirimbo zubakiye ku muco w’u
Rwanda. Kandi, akunda abahanzi barimo Cecile Kayirebwa. Ati “Indirimbo za
Kayirebwa ziramfasha cyane kuruhuka mu mutwe... Ariko nkunda n’abandi bahanzi
benshi.”
Anavuga ko akunda ibihangano by’abahanzi barimo
Masamba Intore na Jules Sentore.
Dr Gashumba yavuze ko ashingiye aho bigeze, abahanzi
bo mu Rwanda bari gutera imbere, anashingiye ku bitaramo bagenda bakorera
ahantu hanyuranye.
Amb. Dr. Diane Gashumba yakiriye kandi agirana ibiganiro na Israel Mbonyi mu gihe habura amasaha macye agataramira muri Suede
Israel Mbonyi ari kumwe n’abarimo umuvandimwe we Shema
bakiriwe muri Suede
Ambasade ya Suede yasabye Abanyarwanda kwitabira iki gitaramo kigamije guhimbaza Imana
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AMB. GASHUMBA
">
TANGA IGITECYEREZO