Kigali

Revival and Reconciliation Church yatumiye Gentil Bigizi mu giterane cyo kwagura Ubwami bw’Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/06/2023 10:43
0


Itorero Revival and Reconciliation Church rikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryateguye igiterane cy’iminsi ibiri cyo kwagura Ubwami bw’Imana cyatumiwemo abaririmbyi n’abakozi b’Imana batandukanye.



Iki giterane kizaba tariki 15-16 Nyakanga 2023, gifite intego ivuga ngo “Nkwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa”. Kizabera aho iri torero rikorera muri Leta ya Kentucky, mu mujyi wa Lexington, USA (Full address: 1820 Versailles Rd, Lexington, KY 40504).

Cyatumiwemo abaririmbyi banyuranye barimo: Urukundo Ministry, Ebenezer Ministry, Hope choir, Abayumbe Kentucky na Gentil Bigizi ukunzwe mu ndirimbo nshya 'Biragatsindwa'. Iki giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana barimo Rev. Donatien (USA), Bishop John (USA), Ev. Charles (France), Pastor Innocent (USA), Pastor Kazungu (USA) na Rev. Athanase (Canada).

Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Eric Ndagijimana ukorera umurimo w’Imana mu Itorero Revival and Reconciliation Church yavuze ko mu gutegura iki giterane “twagendeye cyane ku ijambo Yesu yavuze muri Yohana 9:4 rivuga ngo “Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa,…“.

Ati: “Yesu ntabwo yakijije ubugingo bw’umusamariya wenyine, ahubwo benshi mu Basamariya baramwizeye (Yohana 4:39). Turizera ko benshi bazakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, bityo Ubwami bw’Imana bukarushao kwaguka. Twiteze Umusaruro mwinshi cyane ko twatumiye abakozi b’Imana bafite Ubuhanga ndetse n’Umwaka w’Imana wo kwigisha no guhugura”.

Uyu mushumba yavuze ko abazitabira iki giterane cyo kwagura ubwami bw'Imana bakwitegura kongera kuzura imbaraga z’Umwuka. Yavuze kandi ko kizabanzirizwa n’igitaramo cy’amasengesho azaba tariki 12, 13 na 14 Nyakanga kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa sita zijoro, hanyuma igiterane nyirizina kizaba kuri 15 na 16 Nyakanga.

Ati “Ibi byose twabikoreye kugira ngo abantu bazongere bahembuke mu bugingo. Abantu bitege gukira imitima ndetse n’imibiri kuko ahari imbaraga z’Imana n’abarwayi barakira. Turateganya ko ubu bubyutse buzakomeza ndetse no mu yandi ma State agize America kandi bizajya biba ngarukamwaka. Tunamenyeshe abazacyitabira ko twanabashakiye amacumbi n’amafunguro”.


Pastor Eric Ndagijimana wa Revival and Reconciliation Church

Ku bijyanye no kuba Gentil Bigizi ari we muhanzi rukumbi watumiwe muri iki giterane, Pastor Eric yasobanuye ko “Gentil ni Umuririmbyi w’umuhanga cyane kandi ufite indirimbo zidahembura imitima gusa, ahubwo zifite intego yo kugeza abantu ku bugingo buhoraho. Urugero ni nk’indirimbo aherutse gusohora ivuga ngo ‘Biragatsindwa’ kuticirwa n’inzara mu butayu ariko ukagwira umwuma i Kanani”.

Akomeza avuga ko "Biragatsindwa" ya Bigizi Ft Holy Worship ari ndirimbo "ihamagarira abantu kutibagirwa Imana bamenye bakiri mubibazo ndetse n'amateka yose twaciyemo ariko Imana ikabana natwe. Iyi ndirimbo irasa n'ibwira cyane cyane abantu bagwishijwe n'ibisubizo cyane cyane ko abenshi bagera muri ibi bihugu bakibagirwa gukorera Imana bitewe n’ibisubizo”.

Yavuze no ku makorari batumiye, ati “Icya mbere ni Inshuti z’Itorero, Icya kabiri barakunzwe cyane kandi baracyafite umwimerere w’ubutumwa bwiza mu ndirimbo zabo. Icya gatatu bafite intego cyane yo kwamamaza ubutumwa bwiza muri ibi bihugu. Dusanga rero hamwe n’imbaraga zabo tubifashijwemo n’Umwuka w’Imana tuzabasha kwagura ubwami bw’Imana muri ibi bihugu ndetse no hanze yabyo”.

Itorero Revival and Reconciliation Church ryavutse mu mwaka wa 2017, ritangira rifite intego yo kwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Yesu no guhindurira abo mu mahanga yose kuba abigisha ba Yesu. Pastor Eric Ndagijimana ati “Dusunikwa cyane n’uko ibisarurwa ari byinshi abasaruzi bakaba bake, (Luka 10:1-2)”.

“Nko Izina ry’Itorero riri ni ko nanone twiyemeje kuzana ububyutse muri ibi bihugu by’amahanga kuko bibagiwe Imana nubwo bagize umumaro mu gihe cya mbere mu kwamamaza ubutumwa bwiza muisi, nyuma yaho bagasohorerwaho na rya jambo ngo abari aba mbere bazaba ab’inyuma”.

Yongeyeho ati “Ariko kuko Imana itigeze ibibagirwa iduhamagaye mu gihe nk’iki ngo twongere tubabwire Yesu Muzima udashira nk’ibinyejana cyangwa ibinyagihumbi. Dufite intego yo kuzana ububyutse ndetse no kongera kunga abantu n’Imana muri Kristo Yesu.

Itorero kandi mu rwego rwo kuvuga ubutumwa bwuzuye (Full gospel) rifite intego yo gufasha impfubyi n’abapfakazi ndetse no kuvugira abatagira shinge na rugero. Ubu twishyurira impfubyi mu Rwanda ndetse no mu Buganda, ndetse turifuza kuzakomeza tukagera mu bihugu byose by'ibiyaga bigari. [Ubugingo buzima bugomba kuba mu mubiri muzima] ".


Bigizi Gentil azaririmba muri iki giterane cyo kwagura Ubwami bw'Imana


Pastor Eric Ndagijimana yavuze ko iki giterane kizajya kiba buri mwaka


Iki giterane gifite intego yo kwagura Ubwami bw'Imana

REBA INDIRIMBO "BIRAGATSINDWA" YA BIGIZI GENTIL FT HOLY WORSHIP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND