RFL
Kigali

Dore batatu bagomba gutorwamo Kapiteni w'Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/06/2023 10:24
1


Ikipe y'igihugu Amavubi, iri kwitegura kwakira Mozambique mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha.



U Rwanda rurakira Mozambique kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2023. Ni mu mukino wa gatanu wo mu itsinda rya 12 (L), ukaba uzabera kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye kuva ku isaha ya saa 15:00 PM. Uyu mukino ugomba gutanga igisubizo niba u Rwanda rugumana icyizere cyo gukina igikombe cy'Afurika ku nshuro ya kabiri, mu gihe baba batsinze, batsindwa bagataha bakihanagura.

Kuri ubu n'ubwo imyitozo igeze kure, ntabwo ikipe y'igihugu ifite kapiteni mukuru, ndetse n'abamwungirije nabo ntabwo bahari. Ni ikibazo cyagarutsweho mu kiganiro umutoza Carlos utoza Amavubi yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa kabiri.

Uyu mutoza yavuze ko nta kibazo cya Kapiteni afite kuko mu bakinnyi bahari yumva azakuramo umwe. Yagize Ati " ku bwanjye ntabwo ikibazo ari ukwibaza ngo ninde uzaba Kapiteni kuko dufite itsinda ryiza ry'abakinnyi, kandi harimo abakinnyi benshi bafite ubushobozi bwo gufata inshingano, nka Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry na Bizimana Djihad. Aba ni abakinnyi bagera kuri batatu tumaze gukorana igihe kinini, bafite uburambe, bakinnye hanze y'igihugu, kandi bafite umuhate mu kibuga, mu gihe Kagere adahari, rero bagomba gufata inshingano.

Ese ubundi u Rwanda rwari rumaze iminsi ruyobowe na bande?

Mu 2004 ubwo u Rwanda rwajyaga mu gikombe cy'Afurika, rwari ruyobowe na Desire Mbonabucya, nyuma Katauti Ndikumana yafashe iki gitambaro, akigerana mu 2009, kuva 2009 Olivier Karekezi yabaye Kapiteni w'ikipe y'igihugu agera mu 2013 ubwo yasimburwaga na Haruna Niyonzima, icyo gihe Haruna yari yungirijwe na Miggy Mugiraneza Tuyisenge, na Kagere Meddie.

Kuva 2022 Haruna Niyonzima yabaye nk'uwambuwe igitembaro cya Kapiteni  gihabwa Kagere Meddie gusa nawe ntabwo yahamagawe  ndetse na Tuyisenge. Tugendeye ku bakinnyi umutoza yatangaje, twavuga ko Bizimana Djihad ariwe uzaba Kapiteni ku mukino wa Mozambique, yungirizwe na Manzi Thierry ndetse na Rwatubyaye Abdul. 

Bizimana Djihad niwe uzaba ari Kapiteni w'ikipe y'igihugu ku mukino wa Mozambique 


Rwatubaye azaba ari kapiteni wa gatatu


Manzi Thierry, azaba ari kapiteni wa kabiri kuri uyu mukino

Usengimana Faustin niwe mukinnyi mukuru uri muri iyi kipe izahura na Mozambique ndetse aba umwe mu bakinnyi bageze mu Mavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank1 year ago
    None se ko uvuga ko muri aba 3 hagomba gutorwamo uzaba Kapiteni n'abamwungirije hanyuma ukaba washyizeho kapiteni wa 1, uwa 2 n'uwa 3 ubwo rero byararangiye amatora ntacyo amaze.aya makuru wayavanye he?





Inyarwanda BACKGROUND