Itsinda rya Hymnos rigizwe na Mugiraneza Naomi na Dieumerci Dedo rizwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ryatangaje ko rigiye gukorera ku nshuro ya mbere i Kigali igitaramo bazamurikiramo album yabo ya Gatandatu ‘Hymnons 6 Album Live Concert’.
Ni igitaramo cyagutse kizaba ku wa 22 Kamena 2023 kuri
Crown Conference Nyarutarama. Dedo na Naomi babwiye InyaRwanda ko batekereje
gukorera iki gitaramo mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere, kubera ko basanzwe
bahakorera umurimo w’uburirimbyi.
Bati “Mu Rwanda ni mu rugo dusanzwe tuhakorera umurimo
w’uburirimbyi mu matsinda atandukanye gusa nka Hymnos ni ubwa mbere tugiye
kuhakorera igitaramo.”
Bakomeza bavuga ko iki gitaramo banagiteguye mu rwego
rwo kubahiriza ubusabe bwa benshi, bari bamaze igihe babasaba gutaramana n’abo.
Bakomeza bati “Dufite inshuti nyinshi zifuzaga ko twataramana, rero natwe
tubitekereje tubona bikwiriye
Dedo na Naomi bazwi mu ndirimbo nka ‘Ndamahoro’ bavuga
ko batari bataratinze gukorera igitaramo mu Rwanda, ahubwo igihe cyari iki
Imana yabageneye.
Bati “Nicyo gihe Imana yashimye. Ni byiza ko mu gihe
tugiriwe ubuntu dukora icyo Imana idushize ku mitima. Kandi twarabisengeye
tubisaba Imana kandi twizeye ko Imana izadushoboza tugasohoza ubushake bwayo.”
Imyaka itatu irashize iri tsinda riri mu muziki
w’indirimbo zihimbaza Imana, kuko batangiye mu 2020.
Ni imyaka yababereye myiza nk’uko babisobanura,
bashingiye ku kuba Imana ibyo bakoraga byose byari biri ku mitima yabo, kandi
Imana yarabashoboje n’ubu ‘dukomeje kubona ineza yayo’.
Iri tsinda risobanura ko mu gihe cy’imyaka ibiri
ishize, bafite umunezero mwinshi ku bw’indirimbo Imana yabacishijemo zahembuye
imitima yabo ndetse zinahembura benshi.
Bavuze ko Kristo yakoze umurimo ukomeye ‘tutabona uko
twabisobanura wo kutwizera akatugabira umurimo we’. Bati “Ni umugisha
udasanzwe. Kandi imitima yacu ihora ihimbaza Imana ku bw’ibyo.”
Dedo na Naomi bavuga ko mu rwego rw’imyaka itatu
ishize hatabuzemo ibinaniza n’ibirushya nk’uko bigenda no mu rundi rugendo
rw’ubuzima, ariko byose ‘twabonye ukuboko kw’Imana kandi byaduhindukiraga
umunezero uko bwije n’uko bukeye kuko twari tuzo aho tugana.’
Iri tsinda rivuga ko ryinjira mu muziki ryubakiye ku
kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo, kuzana abantu kuri Kristo, kubahamagarira
gukizwa bakakira Umwami Yesu bakabona ubuzima ‘natwe twahawe’.
Kuri bo, ni imigisha yose yo muri Kristo Yesu babonye,
babinyujije mu ndirimbo, n’imibereho yabo ya buri munsi.
Iri tsinda riherutse kuririmba mu gitaramo cya James
na Daniella bahurijemo abarenga 1000 cyabereye muri Kigali Convention Center.
Uburyo barrimbye muri iki gitaramo n’uburyo bitwaye,
byagaragaje uburyo indirimbo zacengeye.
Dedo na Naomie bavuga ko kwandika indirimbo ntacyo
bibandaho ahubwo ubutumwa bwose Imana ishyize ku mutima yabo ‘nibwo dutanga’.
Yaba indirimbo zivuga Umusaraba wa Kristo, iziramya
ndetse zigahimbaza Imana, izihamagarira abantu gukizwa, izibutsa abantu
imbabazi n’urukundo rw'Imana, izihumuriza zikanazana ibyiringiro, n’izindi
Imana ibashyize ku mutima nizo basohora.
Bati “Imana icyo ishimye nicyo dutanga kandi byose
tubifashwamo no gusenga hanyuma Imana Ikatuyobora uko Ibishaka.”
James
[James na Daniella] aherutse gutangaza ko yanyuzwe n’uburyo iri tsinda riramya
Ubwo James yabakiraga ku rubyiniro mu gitaramo
bakoreye muri Kigali Convention Center, yavuze ko afite umunezero mwinshi w’iri
tsinda.
Ati “Baranejeje cyane. Ni abantu bafite umutima wo
kuramya no guhimbaza Imana. Ni ubwa mbere bagiye kuririmba ku ruhimbi rwo mu
Rwanda. Mfite umunezero mwinshi wo kubakira.”
Dedo na Naomi binjiriye mu ndirimbo bise ‘Majina yote
mazuri’ yakunzwe mu buryo bukomeye, mu gihe cy’amezi arindwi ishize isohotse
imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 6 ku muyoboro wabo wa Youtube.
Iri tsinda ribarizwa mu gihugu cya Uganda. Barazwi
cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Niko Salama', 'Mwenye utukufu', 'Tumbira
umusaraba', 'Ndaririmba intsinzi', 'Yesu Jina Nzuri', 'Nyiricyubahiro', 'Ni
wowe mwami', 'Ninjye mpamvu', 'Ibyiza, 'Ndamahoro' n'izindi.
Iri tsinda ryishimiwe mu buryo bukomeye muri iki
gitaramo, ahanini biturutse ku kuba indirimbo zabo zaracengeye zigera no mu
Rwanda. Bamaze igihe bakorera ibitaramo ahantu hanyuranye cyane cyane muri
Kenya.
Dedo na Naomi batangaje ko bagiye gukorera igitaramo
cyabo cya mbere i Kigali, ku wa 22 Kamena 2023
Dedo na Naomi batangaza ko imyaka itatu ishize bari mu
muziki babonye Imana
Dedo na Naomi bavuze ko bakoze indirimbo bashingiye ku
cyo Imana yabashyize ku mutima
Naomi, umunyamuziki wo mu itsinda Hymnos
TANGA IGITECYEREZO