Umuririmbyi w’indirimbo ziramya Imana, Gad Houston avuga ko ibyishimo bimusaze nyuma yo kuba umwe mu bakorera Imana ndetse n’ibihangano bye bikaba bikomeje gukundwa na benshi.
Umuhanzi ubarizwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Gad Houston,yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahazwi nka
Kalehe,nyuma aza gukurira mu Rwanda kugeza aho umuryango we wimukiye muri
Amerika.
Uyu musore wishimiwe na benshi mu gukora umurimo w’Imana,yakuze
aririmba mu ma korari ariko afite intego yo kuzaba umuririmbyi udasanzwe ndetse
ufite ibihangano bye.
Houston Gad umwe mu bizera b’Itorero ry’Abadivantiste
b’Umunsi wa Karindwi,yatangiye gukora zimwe mu ndirimbo yari yaranditse
atangira kuzishyira ahagaragara ahereye kuyitwa “Uri mwiza”.
Gad umusore ukiri muto atangazwa n’uburyo yagiriwe
ubuntu bwo gutoranywa muri benshi kugira ngo yamamaze kugira neza kw’Imana ibyo
bikamurenga.Ashimishwa no kuba ageze ku ntambwe ishimwa na buri wese kandi
ashima iyabikoze ariyo isumbabyose Imana.
Mu kiganiro na InyaRwanda , uyu muhanzi agaruka ku rugendo rwe rwa muzika yavuze ko yihebeye kuramya
Imana kandi ko ntacyo yabigereranya nacyo.
Yavuze ko azabiranywa n’ibyishimo iyo atekereje ko
ibihangano bye birimo ubutumwa bwakiza imitima ya benshi ndetse bikagarura
abihebye kuri Yesu,ibyo bikamutera gukomeza gukora cyane.
Umuririmbyi Gad Houston yashyize hanze amashusho y’indirimbo
zitandukanye zirimo “Uri mwiza,Shimwa,Urwandiko,Naranyuzwe n’izindi.Ubuhanga
agira mu kwandika indirimbo butuma benshi bakururwa n’ibihangano bye.
Avuga ko atazahwema gushima abantu bamutera ingabo
mu bitugu bakazamura umuziki we,ndetse n’itangazamakuru rikomeza kumufasha
kwamamza ibihangano bye bikagera kuri benshi bagahumurizwa nabyo.
Gukorera Imana ntibimutera isoni ahubwo ahubwo bimwegereza agakiza
Yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo iyitwa "Shimwa" zikundwa na benshi
Ni umuhanga mu kwandika indirimbo kandi imyandikire ye igendera kuri bibiriya
KANDA HANO UREBE IMWE MU NDIRIMBO YARIRIMBWE NA GAD HOUSTON YITWA "SHIMWA"
">
TANGA IGITECYEREZO