RFL
Kigali

Hura n’imbamutima za Gad Houston wihebeye kuririmbira Imana akiri muto-AMAFOTO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:8/06/2023 15:51
0


Umuririmbyi w’indirimbo ziramya Imana, Gad Houston avuga ko ibyishimo bimusaze nyuma yo kuba umwe mu bakorera Imana ndetse n’ibihangano bye bikaba bikomeje gukundwa na benshi.



Umuhanzi ubarizwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Gad Houston,yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahazwi nka Kalehe,nyuma aza gukurira mu Rwanda kugeza aho umuryango we wimukiye muri Amerika.

Uyu musore wishimiwe na benshi mu gukora umurimo w’Imana,yakuze aririmba mu ma korari ariko afite intego yo kuzaba umuririmbyi udasanzwe ndetse ufite ibihangano bye.

Houston Gad umwe mu bizera b’Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi,yatangiye gukora zimwe mu ndirimbo yari yaranditse atangira kuzishyira ahagaragara ahereye kuyitwa “Uri mwiza”.

Gad umusore ukiri muto atangazwa n’uburyo yagiriwe ubuntu bwo gutoranywa muri benshi kugira ngo yamamaze kugira neza kw’Imana ibyo bikamurenga.Ashimishwa no kuba ageze ku ntambwe ishimwa na buri wese kandi ashima iyabikoze ariyo isumbabyose Imana.

Mu kiganiro na  InyaRwanda , uyu muhanzi agaruka ku rugendo rwe rwa muzika yavuze  ko yihebeye kuramya Imana kandi ko ntacyo yabigereranya nacyo.

Yavuze ko azabiranywa n’ibyishimo iyo atekereje ko ibihangano bye birimo ubutumwa bwakiza imitima ya benshi ndetse bikagarura abihebye kuri Yesu,ibyo bikamutera gukomeza gukora cyane.

Umuririmbyi Gad Houston yashyize hanze amashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo “Uri mwiza,Shimwa,Urwandiko,Naranyuzwe n’izindi.Ubuhanga agira mu kwandika indirimbo butuma benshi bakururwa n’ibihangano bye.

Avuga ko atazahwema gushima abantu bamutera ingabo mu bitugu bakazamura umuziki we,ndetse n’itangazamakuru rikomeza kumufasha kwamamza ibihangano bye bikagera kuri benshi bagahumurizwa nabyo.


  Gukorera Imana ntibimutera isoni ahubwo ahubwo bimwegereza agakiza


Yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo iyitwa "Shimwa" zikundwa na benshi


Ni umuhanga mu kwandika indirimbo kandi imyandikire ye igendera kuri bibiriya

KANDA HANO UREBE IMWE MU NDIRIMBO YARIRIMBWE NA GAD HOUSTON YITWA "SHIMWA"

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND