Kigali

Igor Mabano yasoje amasezerano yari afite muri Kina Music

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2023 22:23
0


Umuhanzi akaba na Producer, Igor Mabano ntakiri mu bahanzi bafite amasezerano mu inzu ifasha abahanzi bya muzika ya Kina Music, kuko yamaze kurangira.



Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music yabwiye InyaRwanda ko bataramenya niba Igor Mabano azongera amasezerano. Ati “Ntiturabimenya.”

Ishimwe yavuze ko atavuga ko Igor Mabano yavuye muri Kina Music, ahubwo yasoje amasezerano bari bafitanye Ati “Mu magambo make, amasezerano yararangiye.”

Mu mwaka wa 2018, nibwo Igor Mabano yasinye amasezerano nk’umuhanzi ufashwa mu muziki na Kina Music, bivuze ko yari amaze imyaka itanu akorana n’iyi nzu.

Ari mu mutaka wa Kina Music, Igor Mabano yakoze ibihangano byarebwe n'abantu barenga Miliyoni 6 ku rubuga rwe rwa Youtube. Uyu mugabo asanzwe ari umwe mu barimu bigisha umuziki ku ishuri rya Muzika rya Nyundo.

Kuva ku ndirimbo 'Ndagutekereza' kugeza ku ndirimbo 'Kabiri' yakoranye n'umuraperi Fireman imaze amezi icumi, uyu muhanzi afashijwe na Kina Music yumvikanishije inganzo ye.

Mu rugendo rwe kandi, yakoranye n'abahanzi barimo The Ben, Nel Ngabo, Symphony Band n'abandi.

Igor Mabano amaze iminsi ari gukora kuri album ye ya kabiri, ndetse aherutse gusohora indirimbo ‘Energy’ iri mu zigize iyi album.

Iyi ndirimbo ‘Energy’ yitsa ku gushimangira urukundo rwe n’umukunzi we baherutse kurushinga, ariko ikanubakira abari mu rukundo.

Igor aherutse kubwira InyaRwanda ko kuri album ye hazumvikanaho indirimbo ‘Ntakosa’, ‘For real’ yakoranye na The Ben, ‘The One’ ndetse na ‘Yari wowe’.

Igor avuga ko iyi album kugeza ubu yakozweho na ba Producer babiri, Ishimwe Karake Clement ndetse nawe ubwe ‘Igor Mabano’.

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora album ya mbere yise ‘Urakunzwe’ iriho indirimbo 16 zirimo ‘Habi cyane’, Back, Ndagutekereza, Gake yakoranye na Nel Ngabo, Dear Mashuka, Too Late, Urakunzwe, Ni ukuri, Iyo utegereza;

Ubutumwa, Like Him yakoranye na Nel Ngabo, Easy, Back-Remix yaririmbanye na S-Wrap, Ni hahandi yakoranye na Riderman na Platini, Fix ndetse na Uwanjye.

Igor Mabano yasoje amasezerano y’imyaka itanu yari afite muri Kina Music
Kina Music ivuga ko itarafata icyemezo ku kongera amasezerano na Igor Mabano 

Mu myaka 6 ishize, Igor ari muri Kina Music yakoze ibihangano byakunzwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘KABIRI’ IGOR MABANO YAKORANYE NA FIREMAN

  ">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND