Uwari umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Igorora yagizwe Minisitiri w'Ingabo naho Lt General Muganga Mubarakh agirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka mu nzego nkuru z’Umutekano, zasize General Jean Bosco Kazura asimbuwe na Lt Gen Mubarakh Muganda ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Muri izi mpinduka zikubiye mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kamena 2023.
Juvenal Marizamunda wasimbuye Maj Gen Albert Murasira, yari asanzwe ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), umwanya yagiyeho muri 2021 nyuma yo kuvanwa muri Polisi y’u Rwanda aho yari Umuyobozi Mukuru Wungirije.Naho Lt Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, akaba asimbuye General Jean Bosco Kazura wagiye kuri uyu mwanya mu kwezi k’Ugushyingo 2019 ubwo yari asimbuye General Patrick Nyamvumba.
Izindi mpinduka zabayeho, ni Maj Gen Vincent Nyakarundi wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, asimbuye Lt Gen Mubarakh Muganda wabaye Umugaba Mukuru.
Maj Gen Vincent Nyakarundi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda, akaba yahise asimburwa mu buryo bw’agateganyo na Colonel Francis Regis Gatarayiha.
Nanone kandi Maj Gen Alex Kagame, na we ari mu bahawe imyanya na Perezida Paul Kagame, aho yagizwe Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Inzego z’Umutekanzo z’u Rwanda muri Mozambique.
Maj Gen Alex Kagame yasimbuye kuri uyu mwanya, Maj Gen Eugene Nkubito na we wagizwe Komanda wa Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda isanzwe ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Naho Col Theodomir Bahizi, yagizwe Umuyobozi w’Itsinda rishinzwe iby’urugamba mu ngabo ziri mu butumwa muri Mozambique.
Lt Col Augustin Migabo yahawe ipeti rya Colonel, ahita anagirwa umuyobozi wungirije m’umutwe wihariye wa RDF (Special Force Command).
Brig Gen Evariste Murenzi yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igororero, asimbura Juvenal Marizamunda wabaye Minisitiri w’Ingabo.
Jean Bosco Ntibitura yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza NISS.
TANGA IGITECYEREZO