Abaririmbyi ba Korari Umugisha yo mu itorero rya ADEPR Rugando mu Mujyi wa Kigali, bashyize hanze amashusho y’indirimbo “Uwiteka niwe mwungeri” yitsa ku budasa bw’Imana ndetse n’urukundo ikunda abana bayo.
Iyi ndirimbo nshya ya "Chorale Umugisha", ikubiyemo ubutumwa bwiza
bwibutsa abizera Imana ko ubushobozi bwayo bugera kure kandi ko uwabanye n’Imana
asubizwa intege mu bugingo bwe.
"Uwiteka niwe mwungeri "ni indirimbo ishingiye ku isomo ryo muri Bibiliya rigira riti “Uwiteka niwe mwungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, ansubiza intege mu bugingo bwanjye…..”.
Iri somo riboneka muri Bibiriya mu
gitabo cya Zaburi 23, kandi rihumuriza buri wese wizera Imana.
Maniraguha Eric "Maneri" umwe mu baririmbyi baririmba
muri iyi Korari, aganira na inyaRwada, yagarutse ku isomo rikubiye mu ndirimbo yabo, maze avuga
ko ikibahumuriza umunsi ku munsi ari uko Uwiteka ababereye byose.
Yagize ati “Chorale yifashishije iyi ndirimbo
itanga ubutumwa bw'uko Uwiteka ari Umwungeri mwiza, uturagira neza, utumenyera
ibidukwiye mu giye gikwiriye, akadusubizamo intege iyo twadohotse”.
Yakomeje agira ati “N'aho twanyura mu buzima
bukomeye, cyangwa bubabaje hahandi umuntu abona asatiriye urupfu, duhumurizwa n'uko Uwiteka utubereye maso”.
Maniraguha Eric akaba umwe mu bayobozi b’iyi Korari
yibukije abizera ko gutinya no kwiheba bikwiye kurangira, maze agira ati “Ntidutinye
ntitwiheba kuko turi kumwe n’Imana, kandi ibasha kubihindura byose bikaba byiza”.
Iyi ndirimbo yasojwe n’amagambo y’ihumure
ku mukristo wese avuga ati “Kugirirwa neza n'imbabazi bye bizatwomaho iteka
ryose, kandi umwiringiye wese imbabazi ze zimuhoraho”.
Ubuhanga n’ubunararibonye mu kuyitunganya bwaturutse
kuri Producer Nicolas atunganya amajwi, afatanije na Birindwa Jea Claude watunganije aya mashusho meza.
Abaramyi ba Korari Umugisha ibarizwa muri ADEPR barashima ubufatanye bwa buri wese mu gushyigikira ibihangano byabo kandi bavuga ko ku bwo gufashwa n’Imana bazakomeza kuvuga ubutumwa bwiza,bamamaza kugira neza kw’Imana
Uwiteka ababereye Umwungeri mwiza nabo barishimye
Ibyishimo bahorana iyo bahimbaza Imana babikura mu ijambo ryayo
Bashima Imana yabahaye impano nziza yo guhembura Imitima ya benshi
Bavuga ko ubuntu bw'Imana bubahagije kandi ko bazakomeza kuyikorera
KAN
">DA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA KORARI UMUGISHA BISE " UWITEKA NIWE MWUNGERI"
TANGA IGITECYEREZO