RFL
Kigali

Serge Iyamuremye yashyize hanze indirimbo “My God is Good” iteguza album ye nshya –VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:2/06/2023 14:02
0


Umuhanzi w’indirimbo ziramya zigahimbaza Imana, Serge Iyamuremye yashyize hanze amashusho y’indirimbo “My God is Good” iteguza Album agiye kumurikira abakunzi be, ndetse ikazaba iriho indirimbo ivuga ku buhamya bwe.



Umuramyi w’indirimbo zisingiza Imana, Serge Iyamuremye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu ndirimbo “My God is Good”, ashima ubushobozi bw’Imana ndetse n’uburinzi bwayo irindisha ikiremwa muntu.

Ashima Umwami Imana ku bwo kumubabarira ibyaha bye byose, ndetse ko urwandiko rwamuregaga rwabambwe ku musaraba we akababarirwa. Yagarutse ku bwiza bw’Imana n’imbabazi zayo kuri we.

Muri iyi ndirimbo yagize ati “Narababariwe, ariko sinzi uko bikora, ariko urabikora, My God is Good”.

Uyu muririmbyi yatangaje ko ari mu myiteguro yo gusohora Album ye izaba iriho indirimbo zigera kuri 13 kandi imwe muri zo izaba igaruka ku buhamya bwe.

Indirimbo yise !Iyamuremye” ni indirimbo izaba igaruka ku buhamya bwe, ikaba iri mu ndirimbo ziri kuri iyi Albuma ye nshya agiye kumurikira abakunzi b’ibihangano bye.

Serge yagize ati “Iyi ndirimbo yitwa izina ryanjye “Iyamuremye”, ni indirimbo izagaruka ku buhamya bwanjye”

Iyi Album igiye kujya hanze mu minsi iri mbere yitwa “Saa cyenda”, iriho indirimbo Serge Iyamuremye yakoranye n’abahanzi batandukanye bakunzwe mu muziki nyarwanda kandi bazwi mu ndirimbo zihimbaza Imana nka Israel Mbonye, Annette Murava ndetse na Yannick Pro.

Umuhanzi Serge yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Unconditional Love, Ntawundi nambaza, Biramvuna, Nzahagarara yafatanije na Yvette, Lion, Urugendo yafatanije na Israel Mbonye, n’izindi nyinshi.

Umuhanzi Serge avuga ko indirimbo ziri kuri iyi album zikoze neza kandi zibumbatiye ubutumwa buremereye buzasana imitima ya benshi banyotewe no gushaka Imana.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MY GOD IS GOOD" YA SERGE IYAMUREMYE

">
     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND