Umuririmbyi Kelvin Kioko Bahati [Bahati] uzwi cyane mu gihugu cya Kenya, ari kwitegura gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yakoranye na Bruce Melodie, nyuma y’uko uyu mushinga bawushyizeho akadomo muri Werurwe 2023.
Umwe mu bashinzwe kureberera inyungu za Bruce Melodie,
yabwiye InyaRwanda ko bavuye muri Kenya, barafashe amashusho y’iyi ndirimbo,
kandi ko isaha n’isaha, uyu muhanzi wo muri Kenya yayishyira hanze, kuko iri mu
maboko ye.
Ati “Birashoboka ko mu gihe cya vuba, Bahati azashyira
hanze iriya ndirimbo, kuko twe ibyo twasabwaga twamaze kubikora.”
Iyi ndirimbo igiye gusohoka mu gihe, Pallaso wo muri
Uganda yasohoye indirimbo ‘Guwe Nze’ yakoranye na Bruce Melodie; John Floq wo
muri Sudani y’Epfo nawe yasohoye indirimbo ‘Konjo Remix’ yakoranye na Bruce
Melodie.
Bruce Melodie ni we wagize uruhare mu kubyutsa umubano
hagati ya Harmonize na Bahati nyuma y’igihe cyari gishize badacana uwaka.
Indirimbo yakoranye na Bahati, yabaye umusaruro w’uruhare
rwe n’uburyo asanzwe abanye n’uyu muhanzi, Bahati.
Uyu muhanzi ubarizwa muri 1:55 Am aherutse guhurira mu
ndirimbo ‘Fou de toi’ yakoranye na Producer Element ndetse na Ross Kana.
Bahati wakoranye indirimbo na Bruce Melodie, ni
umuririmbyi w’umunya-Kenya wavukiye muri karitsiye y’abakene ya Mathare mu
Mujyi wa Nairobi. Yabuze umubyeyi we (Nyina) ubwo yari afite imyaka itandatu
y’amavuko.
Aherutse kubwira BBC Africa ko Se yahise amuta we
n’abavandimwe be, batangira ubuzima bwo kwishakira icyo kurya. Ati “Byari
bigoye cyane.”
Izina rye rizwi cyane muri Kenya binyuze mu ndirimbo
zihimbaza Imana. Ndetse, yanatsindiye igihembo cy’umuhanzi wa Gospel mu bihembo
Afrima Awards.
Aherutse kuvuga ko ashaka gukora cyane, izina rye
rikavugwa cyane muri Afurika, kandi agafasha urubyiruko rutishoboye.
Bahati uzwi mu ndirimbo nka ‘Mama' asanzwe afite
umugore witwa Diana B nawe usanzwe ari umuririmbyi. Uretse abana be bwite,
anafite undi mwana arerera yakuye mu kigo nawe yakuriyemo.
Ati “Kuba tubanye imyaka umunani (n'umugore we)
binyibutsa aho navuye ariko cyane cyane bigatuma ndushaho gukomeza guca
bugufi.”
Bahati ukurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 3.4 kuri Instagram ari
kwitegura gusohora indirimbo yakoranye na Bruce Melodie
Bahati avuga ko ubuzima yanyuzemo bumwibutsa guca
bugufi, no guharanira gukorana n'abandi
Muri Werurwe 2023, nibwo Bruce Melodie na Bahati bafatiye
amashusho iyi ndirimbo bakoranye
Bruce Melodie aherutse kugirwa 'Brand Ambassador' wa
TECNO
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FOU DE TOI' YA ELEMENT, BRUCE MELODIE NA ROSS KANA
TANGA IGITECYEREZO