Kigali

Yateguje Album Nshya: Juno Kizigenza mu nzira yerekeza i Burayi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/06/2023 11:19
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ,Juno Kizigenza yatangaje ko yamaze kwemeza ibitaramo bine agiye gukorera ku Mugabane w’u Burayi ariko ko akiri mu biganiro n’abandi bantu ku buryo biziyongera.



Ni ibitaramo byiswe  ‘Juno Kizigenza Europe Tour’ biri mu murongo wo kwagura urugendo rwa muzika ye no guhura n’abafana be n’abakunzi ba muzika babarizwa  muri uyu  Mugabane.

Mu kiganiro na  InyaRwanda, Juno Kizigenza  yavuze  ko uretse ibitaramo azakorera i Burayi, ari no gutekereza kuzakorera ibindi  mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ati “Kugeza ubu, navuga ko twamaze kwemeza ibitaramo bine nzakora hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo 2023, ariko ibiganiro birakomeje ku buryo biziyongera.”

Juno avuga ko mu rwego rwo kwitegura ibi bitaramo, azabanza gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Yaraje’ iriho indirimbo ziri hagati ya 15 na 20. Iyi album izajya ku mbuga zicururizwaho muzika ku wa 15 Kamena 2023.

Yavuze ko iyi Album ye  iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi ‘bo mu Rwanda gusa’. Ati “Iriho indirimbo nshya gusa. Nta ndirimbo iriho abantu baribwumve.”

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka ‘Nazubaye’  na ‘Ndarura’ avuga ko buri ndirimbo iri kuri iyi Album izasohokana n’amashusho yayo ndetse ko hari zimwe  yamaze gufatira amashusho.

Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi basusurukije abitabiriye imikino y'irushanwa rya  BAL ryaberaga muri BK Arena, ryasojwe ku wa 27 Gicurasi 2023, ryegukanwe n' ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, Juno Kizigenza yavuze ko mu buto bwe yakuze yumva ibiganiro byakunzwe cyane nka 'Urubuga rw'imikino' ndetse na 'Salus Relax' byagize uruhare rukomeye mu gutegura ejo hazaza he.

Avuga ko  yishimiye ko ku myaka 20  y'amavuko  agiye  gushyira  ahagaragara album ye ya mbere, nyuma y’ibihe byiza n'ibibi.

Ayisobanura nka album ikubiyeho urugendo rwa muzika ye  n'ubuzima anyuramo umunsi ku munsi. Anashima uko yashyigikiwe  yarutangira  kugeza n'ubu.


Juno Kizigenza ari kwitegura gushyira ahagaragara album ye ya mbere yise ‘Yaraje’

Juno yavuze ko kugeza ubu yamaze kwemeza ibitaramo azakorera ku Mugabane w’u Burayi 

Juno yavuze ko iyi album iriho indirimbo ziri hagati ya 15 na 20, kandi yazikoranyeho n’abahanzi bo mu Rwanda gusa 


Juno aherutse mu ishuri rya Agahozo Youth Shalom, aho yumvishije abanyeshuri album ye yitegura gusohora

JUNO KIZIGENZA AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO YAKORANYE NA DJ PAULIN na DRAMA T

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND