Umuhanzi mu ndirimbo ziramya zigahimbaza Imana, Jado Sinza, yasabye abashuma b’amatorero kuzirikana abahanzi bashumbye, nk’uko babikora no ku bandi bakristu babarizwa mu ntama z’Imana baragijwe, kugeza Yesu aje gutwara itorero rye.
Ubwo yari kuri Flash Tv
kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, Jado Sinza yataramiye abakunzi be, maze akomoza ku bashumba b’amatorero, abashishikariza gufasha
abahanzi bakageza ibihangano byabo kure, umurimo w’Imana ukaguka.
Uyu muhanzi yumvikanishaga ko hari benshi bafite
impano z’ubuhanzi zitandukanye kandi bafite ubushake bwo kwamamaza ijambo
ry’Imana kure, ariko bakabangamirwa n’uko badafite ubushobozi bwo kubikora.
Yavuze ko ubufatanye bw’abahanzi hamwe
n’abashumba bwatanga umusaruro mwiza, ndetse umuziki wa Gospel ukaguka benshi
bakakira ubutumwa bwiza, ndetse benshi baboshywe n’imiruho y’Isi bagahumurizwa.
Jado avuga ko ubufasha bwatangwa
n’abashumba bwageza kure umuhanzi, ndetse n’ibizitira ubuhanzi bikagabanuka, n’abari
baritinye bagahabwa amaboko bagakora umurimo wa Yesu Kristo.
Uyu musore ukunzwe mu muziki uhimbaza
Imana yavuze ko, zimwe mu mvune ziranga abahanzi zirimo, kubura gufashwa, bigatuma
benshi bafite impano bazicarana kandi zari guhindura benshi.
Umuririmbyi Jado waranzwe no kuririmba
akiri muto, yavuze ko indirimbo aherutse gushyira hanze “Gorogota” yakiriwe
neza, ndetse avuga ko abakunzi b’ibihangano bye banyuzwe n’ubutumwa bukubiye
muriyo, cyane cyane igitambo cya Yesu witanze kugira ngo akize umunyabyaha.
Ubwo yagarukaga ku buhanzi bwe yavuze ko
azahora mu mahema y’uhoraho, kuko nta gisa no gusenga, no guhimbaza Uwiteka.
Ubuhanzi bwe bwatangiye kera ndetse
amenyekana muri korari ikundwa n’umubare utari muto yitwa "Siloam"
ibarizwa mu itorero rya ADEPR, nyuma aza kwagura impano ye atangira gukora
indirimbo ze ku giti cye.
Avuga ko umuhamagaro we mu buhanzi
utazigera uhagarara igihe cyose azaba agishobojwe guhumeka. Sinza Jado ashimira
buri wese ugira icyo yigomwa kugira amube hafi.
Yasobanuye ko afite ibikorwa byinshi arimo
gukora bizamura umuziki we, ndetse ko bidatinze azabitangariza abakunzi be, kandi
ko ashimira Nyagasani wamuhisemo kugira ngo abe umwe mu bamamaza ishimwe
ry’iyamuhamagaye.
Sinza Jado yasabye abashumba gufata amaboko y'abahanzi bakamenyekanisha impano ibarimo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "GOROGOTA" YA JADO SINZA
TANGA IGITECYEREZO