RFL
Kigali

Rwamagana: Gahunda Ijisho ry'Urungano yitezweho ubufatanye bw'urubyiruko mu gukumira inda ziterwa abangavu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/05/2023 20:53
1


Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bufatanyije n'Umuryango utegamiye kuri Leta witwa LWD Rwanda, batangije gahunda Ijisho ry'Urungano, igamije gukumira inda zitateguwe ziterwa abangavu ndetse no guhangana n'ibibazo byugarije urubyiruko.



Iyo gahunda "Ijisho ry'Urungano" yatangirijwe mu Nteko rusange rusange y'Inama y'Igihugu y'urubyiruko mu karere ka Rwamagana, yabereye mu nzu Mberabyombi y'Urwunge rw'amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw'i Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, kuwa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2023. Iyi Nteko rusange y'urubyiruko yitabiriwe n'urubyiruko 721 rwari ruhagarariye ibyiciro bitandukanye.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab niwe wari uyoboye iyo Nteko rusange y'urubyiruko yanitabiriwe n'abafatanyabikorwa bakorana n'urubyiruko mu bikorwa birimo gufasha urubyiruko guhangana n'ibibazo birwugarije.

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Akarere ka Rwamagana  barimo imiryango itegamiye kuri Leta nka Learn work Develop ( LWD Rwanda, Isangano ry'abari n'abategarugori baharanira amajyambere y'icyaro (Reseaux Des Femmes oeuvrant pour le developement rural), umuryango Empower Rwanda,na  FXB ( Francois Xavier Bagnoud Rwanda). 

Bashimiwe uruhare bagira mu gufasha abangavu batewe inda z'imburagihe kongera kwigirira  icyizere bakabafasha gusubira mu ishuri ndetse abandi bakigishwa imyuga kugira ngo bashobore gukemura ibibazo bahura  nabyo.

Umuyobozi w'Umuryango Utegamiye kuri Leta, Learn Work Develop (LWD Rwanda), Mwiseneza Jean Claude, yemeza ko gahunda Ijisho ry'Urungano bamurikiye urubyiruko nishyirwa mu bikorwa nta mwangavu uzongera guterwa inda y'imburagihe .

Yagize ati "Muri Iyi Nteko rusange y'urubyiruko twamuritse gahunda twise Ijisho ry'Urungano mu karere ka Rwamagana. Iyi ni Gahunda ireba urubyiruko aho ije isanga izindi Gahunda twatangije nka Masenge Mba Hafi na Mukuru w'abakobwa. 

Muri Iyi Gahunda turifuza gukorana n'urubyiruko kugira ngo dufatanye n'urubyiruko kurandura ikibazo cy'abana basambanywa ndetse bamwe muribo bakanaterwa inda  turifuza kubikumira bikaba amateka mu Rwanda"

Mwiseneza yakomeje agira ati "Iyi Gahunda Ijisho ry'Urungano izadufasha guhagarika ikibazo cy'abangavu baterwa inda zitateguwe ikaba ireba urubyiruko rw'ibyiciro byose, twavuga urubyiruko ruhagarariye bagenzi babo kuva ku rwego rw'umudugudu no mu zindi nzego.

Iyi gahunda ireba  kandi urubyiruko ruri mu miryango itandukanye mu madini n'amatorero, abo bose bagomba kudufasha kutareberera bagenzi babo bahohoterwa (gusambanywa)."

Mwiseneza yanavuze ko hari umuntu umwe muri buri murenge mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana wagizwe imboni y'Ijisho ry'Urungano wahawe igare rizamufasha guhuza amakuru mu tugari ku bibazo by'abangavu n'abana bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize "Mu gutangiza gahunda Ijisho ry'Urungano twatanze amagare 14 ya siporo, azafasha imboni z' Ijisho ry'Urungano kugira ngo bajye batanga amakuru babashije no kugera  ahabereye ikibazo. Uretse aya magare izo mboni  z'ijisho ry'Urungano tuzabaha amahugurwa kubera ko  urubyiruko hari ibintu byinshi rukeneye kumenya nko kugira ubumenyi buhagije ku buzima bw' imyororokere."

Munyaneza Isaac umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu karere ka Rwamagana, yavuze ko amagare yahawe urubyiruko azarufasha guhangana n'ibibazo byugarije bagenzi babo ndetse avuga azaborohereza gukora Ubukangurambaga butandukanye.

Yagize "Ikibazo cy'abangavu baterwa inda zitateguwe natwe mu karere ka Rwamagana  kirahari. Urubyiruko rufite ikibazo kijyanye n'ubumenyi buke ku buzima bw'imyororokere ariko natwe ntitwicanye dufatanyije n'abafatanyabikorwa bakorana n'urubyiruko turimo gufata ingamba nkuko mubibonye twanatangije gahunda Ijisho ry'urungano."

Munyaneza yakomeje agira ati" Umufatanyabikorwa,yadufashije kubona inyorashyangendo atanga amagare kugira ngo imboni za gahunda Ijisho ry'Urungano zizabashe guhuza amakuru. Gahunda Ijisho ry'Urungano yitezweho igabanuka ry'umubare w'abangavu baterwa inda no gukumira ubwandu bwa virusi itera Sida mu rubyiruko no kugira Umuryango utekanye kandi ushoboye."

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko gahunda Ijisho ry'Urungano izafasha akarere ayoboye kumenya ibibangamiye imibereho y'urubyiruko.

Yagize ati: "Ijisho ry'Urungano ni gahunda ikomatanyije irimo izadufasha kumenya  uburyo urubyiruko rubayeho mu buzima rusange n'ibibazo ruhura nabyo kugira ngo bimenyekane  bikemurwe.

Urubyiruko ni abantu benshi bakeneye ababitaho niyo mpamvu bakenewe Ijisho ry'Urungano kuko nabo ni urubyiruko bagenzi babo. Iyi Gahunda izadufasha guhangana n'ibibazo byugarije urubyiruko nk'inda zitateguwe ziterwa abangavu, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, hari ubuzererezi n'ubwomanzi, ibyo byose turacyabibona nubwo imibare igenda igabanuka."

Mu karere ka Rwamagana ibarura rusange ryabaye muri Kanama 2022 ryagaragaje ko urubyiruko rungana n'ibihumbi ijana na mirongo itatu n'umunani (138.0000).

Ibipimo byakozwe ku bangavu baterwa inda zitateguwe mu 2020 Akarere ka Rwamagana kari ku mpuzandengo ya 9.9% mu gihe Intara y'Iburasirazuba abangavu batewe inda muri 2020 impuzandengo yabo yari 6.4% mu gihe ku rwego rw'Igihugu impuzandengo yari 5.4 % 

I Rwamagana batangije gahunda Ijisho ry'Urungano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kankiriho Frank10 months ago
    Iyi gahunda ninziza cyane turashira LWD Kubwiyi gahunda





Inyarwanda BACKGROUND