RFL
Kigali

Isaac Gafishi yaririmbye "You made away" yashibutse ku buzima bushaririye yanyuzemo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/05/2023 19:40
0


Isaac Gafishi yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize Album ye ya kabiri yitwa "Golden lining", ahera ku yo yise "You made away" iri mu rurimi rw'Icyongereza kuva itangiye kugera ku isogonda rya nyuma. Ni indirimbo yakomoye ku buzima bushaririye yanyuzemo mu myaka yashize.



Uyu muramyi uvuga ko akumbye cyane mu Rwanda, arashima Imana ikomeje kumurinda no kumuba hafi "nubwo isi itaba itwishimiye". Yavuze ko indirimbo nshya "You made away" yashyize hanze iri kumwe n'amashusho yayo, iri kuri album ye ya kabiri yitwa 'Golden Lining'.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Isaac Gafishi yavuze ko "You made away" ari indirimbo y'inkuru mpamo y'ubuzima yanyuzemo mu bwana bwe "nta muntu umwizera mu byo yakoraga byose". Aragira ati "Abantu barandwanyanga aho nirukanwaga kwu shuri, Ariko Imana yambaye hafi".

Yasobanuye ko abantu bafite buruse (Scholarship) mu mikino inyuranye, bazi ko iyo uvunitse ntugaruke mu bihe byiza umwaka ukurikiyeho, bahita bashyira iherezo kuri 'Schorarship' yawe. We si ko byagenze. Ati "Ndibuka nayanditse muri 2017 igihe nari mfite imvune, ariko nashoboye kugeza ikipe yanjye ku rwego rw'igihugu. Imana yarahabaye". 

Isaac Gafishi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko muri ibyo bihe bitari bimworoheye, umutoza we (Coach) yamubwiraga ko akeneye gutuza akareka kwiheba kuko iyo wabaga utitwara neza, undi muntu yagaba yagutwara 'scholarship' yawe. Ati "Ariko Imana ntiyabyemeye, yankomereje kwizera nubwo byari bikomeye, Imana yaramfashije".

Agendeye ku mirimo ikomeye Imana yamukoreye, ikamurinda mu bikomeye yanyuzemo, ubu akaba ari mu mashimwe menshi, yahamije gukomera kw'Imana mu ndirimbo ye nshya. Ati "Ubutumwa 'burimo' ni uko kwizera kurarema kandi ibidashobokera abana b'abantu ku Mana birashoboka".


Isaac Gafishi yagaragaje amashimwe yuzuye umutima we mu ndirimbo 'You Made Away'

Mu mpera za 2022, Isaac Gafishi yashyize hanze indirimbo esheshatu arizo: "Don’t give up", "You made a way", "Be still", "Joy", "I surrender" na "Letter to mother". Izo ndirimbo zari amajwi gusa, ariko ubu yatangiye gushyira hanze izigaragaza amashusho.

Isaac Gafishi yavukiye ku Gisenyi tariki 9 Gicurasi 1996, avukira mu muryango w’abantu 5, akaba ari umwana wa gatanu. Yakuriye mu muryango w’abakristo, akura aririmba muri korali. Yize amashuri abanza mu Rwanda, ayisumbuye ayigira muri Amerika. Aherutse gusoza Master's muri Psychology na Kinesiology.

Gusiganwa ku maguru ni byo byaharuriye uyu musore inzira y'ubukire dore ko byamuhuje n'umutoza waje kumubera umugisha nk'uko abyitangariza. Avuga ko atitoje kwiruka kuva kera, ahubwo yabitangiye yikinira ubwo yari muri Amerika.

Umutoza w'abanyeshuri muri ‘High school’ yabonye Gafishi yitambukira amusaba kuza kwitabira imyitozo yabo. Yaramwemereye yitabira imyitozo, biramuhira igihembwe kirangira ari uwa mbere mu banyeshuri bose. Yakomeje kubikunda agera ku rwego rwo kuba uwa mbere muri Leta yose ya Texas.


Isaac Gafishi yatangiye gushyira hanze indirimbo ziri kuri Album ye ya kabiri

REBA INDIRIMBO Y'AMASHUSHO "YOU MADE AWAY" YA ISAAC GAFISHI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND