Kigali

Abanyarwanda 20 basiganwa ku maguru nibo batangiye umwiherero bitegura Kigali International Peace Marathon

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/05/2023 8:39
0


Mu gihe habura iminsi 19 ngo isiganwa rya Kigali International Peace Marathon ribe, abakinnyi b'ikipe y'igihugu bagera kuri 20, kuri uyu wa mbere bitabiriye umwiherero ugomba kubera i Gicumbi.



Tariki 11 Kamena, mu Rwanda hateganyije isiganwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka Kigali international Peace Marathon. 

Ni isiganwa riba mu byiciro 3 ari byo Full Marathon, Half Marathon gusiganwa byo kwishimisha, kandi ibi byiciro byose bikitabirwa n'abagabo n'abagore.

Ku ruhande rw'u Rwanda, abakinnyi 20 nibo batoranyijwe bagomba gutangira umwiherero utegura iri siganwa aho bagomba kwitoza bashaka kuzigaragaza ku ruhando mpuzamahanga. 

Uyu mwihererero watangiye kuri uyu wa mbere, abakinnyi batoranyijwe bagomba kwerekeza mu Karere ka Gicumbi, aho bazaba bakambitse muri Hotel Glory kuva uyu munsi kugera tariki 9 Kamena. Nyuma yaho abakinnyi bazahita bamanuka i Kigali aho bazaba bari muri Grande Legacy Hotel kuva tariki 9 kugera 11 Kamena.

Abakinnyi bahamagawe, barimo 11 b'abagabo, ndetse n'abakinnyi 9 b'abagore. Abakinnyi bahamagawe mu bagabo muri Half Marathon: Mutabazi Emmanuel na Nzayisenga bakinira Police, Nkundumuremyi Celestin na Nizeyimana Sylvain bakinira APR, Kajuga Robert ukinira MCAC, na Manirafasha Primien ukinira Sina Gerard. Abakinnyi bahamagawe mu bagabo bazakina Full Marathon: Gakuru David, Nizeyimana Alexis na Niyonsenga Cyprien bakinira Police, Hakizimana John na Dushirimana Gilbert bakinira APR.

Hakizimana John ni mwe mu bakinnyi b'Abanyarwanda bitezwe na benshi kuri iyi nshuro 

Abakinnyi bahamagawe mu bagore baziruka muri Half Marathon barimo: Yankurije Marthe ukinira Nyamasheke, Musabyeyezu Adeline na Ibishatse Angelique bakinira APR, Uwizeyimana Jeanne Gentille na Nyiranizeyimana Clementine, bakinira Police, na Niyonkuru Florance ukinira Sina Gerard. 

Abakinnyi bahamagawe mu bagore, bagomba kwiruka Full Marathon: Mukandanga Clementine ukinira NAS, Mukasakindi Claudette ukinira APR na Musabyimana Agnes ukinira Nyamasheke.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa RAF, Rtd Lt. Col Kayumba Lemuel mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, ibihembo by’uyu mwaka byikubye Gatanu muri Full Marathon [ibilometero 42.1] kuko uwa mbere mu byiciro byombi, azahembwa ibihumbi 20$ mu gihe mu mwaka ushize yahembwe ibihumbi 4$.

Mu gice cya Marathon, Half Marathon [ibilometero 21.9], uwa mbere mu byiciro byombi, azahembwa ibihumbi 5$ mu gihe umwaka ushize yari yahembwe ibihumbi 2.5$. Bisobanuye ko muri iki cyiciro na ho byikubye inshuro ebyiri.

Uku kongera ibihembo mu irushanwa ry’uyu mwaka, byatewe no kuba Ubuyobozi bwa RAF bwifuza gushyira iri rushanwa ku rwego rw’amarushanwa akomeye ku Mugabane wa Afurika no ku rwego rw’Isi muri rusange nk’uko byatangajwe na Peter ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri iri shyirahamwe. Kuva ku mwanya wa kane kugeza ku wa munani mu byiciro byombi, bazabona 2000$, 1000$, 800$, 500$ na 400$. Abitabiriye bose kandi bazasoza irushanwa, bazahembwa imidari.

Mu baterankunga b'iri siganwa, harimo na MTN 


Habamo n'isiganwa ritagendera ku bihe, icyo bakunze kwita "Run For Peace"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND