RFL
Kigali

Real Madrid mu rugamba rwo gushaka umusimbura wa Karim Benzema

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/05/2023 9:58
0


Muri uyu mwaka w’imikino ikipe ya Real Madrid ntabwo yitwaye neza ugereranije n’umwaka wabanje. Muri uyu mwaka igikombe cy’igihugu ni cyo rukumbi iyi kipe y’ibwami yatwaye



Iyi kipe yakomanze mu mikino ya kimwe cya kabiri muri UEFA Champions League, ariko yaberewe ibamba na Manchester City yayeretse ko igifite byinshi byo kwiga. 

Iyi kipe kandi yakunze kugorwa ko nta bakinnyi bahagije yari ifite ndetse n’abo gusimbura ababaga barushye bari bari ku rwego rwo hasi.

Umutoza Carlo Ancelotti nyuma yo guhabwa isomo rya ruhago na Pep Guardiola yavuze ko ikipe ye iri hasi gusa ikeneye kuvugururwa ikazaza ari Real Madrid batinya umwaka utaha. 

 Umutoza yanagarutse ku kuba hari bamwe mu bakinnyi bakuze bari kurangiza amasezerano yabo harimo na Karim Benzema.


Benzema ni umwe mu bakinnyi bakuze bari mu ikipe ya Real Madrid 

Perezida w’iyi kipe Florentono Perez yagarutse ku bantu abona baza gusimbura uyu rutahizamu ukomoka mu Bufaransa.

Uwo yongeye kugarukaho ni Kylian Mbappe, anongeraho ko bazana rutahizamu w’umunya Noruveje uri kubica bigacika mu ikipe ya Manchester City, Erling Haaland.

Ibinyamakuru byo muri Espain biguma kugaruka mu bakinnyi ikipe ya Real Madrid ishobora kuzitabaza. 

Harimo na Roberto Firminho, Harry Kane ndetse na Dusan Vlahovic. Gusa ngo hari undi rutahizamu ukinishwa iminota mike agatanga umusaruro ngo nawe bagomba kumutekerezaho.

Umuyobozi wa Real Madrid yavuze ko bagomba no gutekereza ku mwana ukiri muto ufite impano idasanzwe ukina mu ikipe ya Manchester City, Julian Alvarez. Uyu mukinnyi yinjiye mu kibuga ubwo bakinaga na Real Madrid maze nyuma y’iminota ibiri ahita ayitambika igitego. 


Erling Halland nawe atekerezwaho mu mushinga wo gusimbura Benzema muri Real Madrid 

Uyu mukinnyi wifuzwa na Real Madrid Perezida Perez yavuze ko banamutangaho Miliyoni 50 z’amayero ariko akaza muri iyi kipe. 

Gusa Hecttor Garicia umwanditsi ku kinyamakuru EL FUTBOLERO, yavuze ko we abona ikipe ya Manchester City itarekura aba basore bayo kuko ahazaza hayo hubakiye kuri Haaland na Alvarez.


Julian Alvarez nawe yatekerejweho n'ikipe ya Real Madrid 


Vinicius Jr ni umwe mu bakinnyi bakiri bato ikipe ya Real Madrid ifite


Erling Halland ashobora kujya muri Real Madrid 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND