Kuva kera abanyarwanda barangwaga n’umuco wihariye udasa cyane n’uw'ibindi bihugu ndetse bagakundirwa umuco wabo, aho bagiye hose bakagaragaza neza igihugu cyawo, nyamara nubwo bivugwa ko bamwe bagenda bawutakaza, hari byinshi byakorwa ugasigasirwa.
Umuco nyarwanda urangwamo ibyishimo by’umuryango
birimo gutarama, imisango y’ubukwe, kugabirana inka no guhana igihango nk’ikimenyetso
cy’ubumwe bwabo n’ibindi.
Benshi bavuga
ko gutakara k’umuco nyarwanda byagiye bihabwa intebe bitewe no kwigana imico yo
mu bindi bihugu, no gutatira indangagaciro na kirazira byarangaga abanyarwanda.
Abandi bavuga ko iterambere ryazanye byinshi harimo
no kwibagirwa ibikwiye kuranga umunyarwanda nyakuri, bikarangira bigoranye
gutandukanya umuryarwanda n’umunyamahanga.
Nyamara abahanga mu miyoborere inoze bavuga ko
inzira ya mbere mu gusigasira umuco w’Igihugu ari ukumenya amateka yacyo no
kugendera ku mategeko akigenga no kudakururwa n’imico igaragara ku bandi
bigashimangirwa no gukunda uwo uriwe n’Igihugu cyakubyaye.
Kera mu muco nyarwanda, umuryango waturaga hamwe kandi abana bagakurira mu maso y’ababyeyi bahabwa igitsure gihagije ndetse n’urukundo rwabo.
Byafashaga umwana gukura akunda umuryango kandi azi inshingano zimutegereje kugira ngo azavemo umugabo, dore ko nta kibazo cy’imibereho bagiraga cyane.
Muri iyi minsi umuryango utatanira kure ku bwo gushaka imibereho, aho kugira ngo abana barerwe n’ababyeyi bakarerwa n’abaturanyi cyangwa abandi, bakazana imico itandukanye bitewe no kwigenga.
Ababyeyi bakwiye
gufatirana akanya bafite bari kumwe n’abana bakabigisha uko umunyarwanda akwiriye
kwitwara bagasigasira ubusugire bw’Igihugu cyabo.
Umwaduko w’abakoroni uri mu bintu byahungabanije umuco nyarwanda, kuko hari byinshi byagiye bihinduka birimo imyizerere, kwiga indimi, guhungabanya ubumwe bw’abanyarwanda bigendeye ku moko n’ibindi.
Ubu u
Rwanda rwamaze gusobanukirwa n’amateka mabi rwahuye nayo bitewe n’amacakubiri
yabibwe agateza ibibazo byinshi birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kimwe mu bintu abanyarwanda bakeneye cyane cyane
urubyiruko harimo kwigishwa ubumwe bwasenywe bw’abanyarwanda, n’uko
bwagarurwa, nkuko byari mu muco nyarwanda na cyane ko bose ari bene mugabo umwe.
Kera ababyeyi bicazaga abana bakabacira imigani bakabasekera bigatinda, ubuzima butarahinduka ngo bihugireho nk'ubu, bigatuma ababyeyi baboneraho gutoza abana ingeso nziza.
Ariko ubu abana bahugira kuri televiziyo, abamaze gukura bakirirwa kuri za murandasi bareba ibidakwiye
bibangiriza ubwonko, bigatuma abenshi bifuza kwisanisha n’imico babona ku bantu
bo mu bindi bihugu.
Ikigo cy’uburezi mu Rwanda, REB, cyatangaje ko “Kuri ubu rero, ibitaramo mu miryango bisa n’aho byacitse.
Usanga ahenshi byarasimbuwe no kureba televiziyo cyangwa kumva radiyo. Ababyeyi usanga batakigira umwanya wo gutaramana n’abana babo kubera imirimo myinshi no gushakisha amafaranga. Hari kandi
n’abava mu kazi bakajya kwiga nimugoroba”.
Ababyeyi bakwiye kwigisha abana ko ubuzima bwiza bw’Igihugu
buri mu maboko yabo, ibyo bigatuma bakurana intego zo kuzaba abafatanyabikorwa b’Igihugu
mu kubaka umuco utajegajega nubwo ubuzima bwaba bubagoye bakabizirikana.
Nubwo iterambere ryakwiyongera ntabwo rikuraho umuco
ukwiye kuranga abanyagihugu, kandi kuba bamwe bawutakaza ntibivuze ko umuco
udahari. Umuco ukwiriye gusigasirwa kuko ari wo utandukanya Igihugu n’ikindi, umuntu
n’uwundi.
Umuco nyarwanda ukwiriye gusigasirwa, ababyeyi bakaganiriza cyane abana babo
TANGA IGITECYEREZO