Umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bafite ibihangano bikundwa na benshi, yataramiye abanyeshuri bo mu kigo Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) aho yasoreje amashuri ye yisumbuye, abumvisha kuri album ye ya mbere agiye gushyira hanze yise "Yaraje."
Yataramiye aba banyeshuri ku wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2023, aherekejwe n’abantu bazwi mu myidagaduro nka Producer Element, Dj Higa na Rusam, Amb. Isimbi Alliance [Alliah Cool];
Umusizi Junior Rumaga, Bahali Ruth witabiriye Miss Rwanda 2022, Promosse Kamanda, Producer Gad utunganya amashusho
y’indirimbo z’abahanzi, Nkotanyi Fleury ukore Video n’abandi.
Juno
Kizigenza avuga ko byari amahirwe adasanzwe kuri we ‘kongera gusubira ku isoko
yanjye ndi kumwe n’abo dukorana n’inshuti mu ruganda rw’imyidagaduro mu rwego
rwo gusura ishuri Agahozo Shalom Youth Villages, ahantu heza, aho byose byatangiriye.”
Uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo nka ‘Away’ yakoranye na Ariel Wayz, avuga ko yagiranye
ibihe byiza n’aba banyeshuri, abaganiriza ku rugendo rwe rw’ubuzima cyo kimwe
n’umuziki, ndetse aboneraho no kubumvisha album ye ‘Yaraje’ azashyira hanze
muri Kamena 2023.
Juno avuga
ko byari ibihe by’umunezero binanyuze mu kubataramira n’ibiganiro byagutse
bagiranye n’aba banyeshuri, yaba we ndetse n’abo bari bajyanye.
Umujyanama
we Nando yabwiye InyaRwanda ko ari ku nshuro ya mbere Juno Kizigenza yari
asubiye muri iki kigo nyuma y’imyaka yari ishize asoje amasomo.
Ati “Mu
Agahozo niho yize, rero kuva yahava ni ubwa mbere yari agiyeyo, yari agiye
kubumvisha album ye nshya, ajyana n’inshuti ze zo mu ruganda rw’imyidagaduro
kugirango baganirize abanyeshuri bashaka gukora umuziki n’ibindi.”
Nando avuga ko aba banyeshuri aribo ba mbere babashije kumva iyi album Juno Kizigenza yitegura gushyira hanze.
Kizigenza ni
umusore w’imyaka 23 y’amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu
Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w’abana barindwi.
Yarangije
amashuri yisumbiye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho
yasoje amasomo mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).
Yigeze
kubwira InyaRwanda, ko yiga mu mashuri yisumbuye yahakoreye ibitaramo, ndetse
ategura ibihembo ‘Opus’ byatwawe n’abanyempano mu ngeri zitandukanye bo ku
ishuri n'abandi bo hanze y'Ikigo barimo Yvan Buravan.
Avuga ko ari
kimwe mu bintu bikomeye yabashije kugeraho akiri ku ntebe y'ishuri. Asobanura
ko ibi bihembo byategurwaga mu rwego rwo gushyigikira abanyempano, ariko baza
no gutangira guha ishimwe umwe mu bahanzi bazwi mu Rwanda.
Ati
“Twashyizemo icyiciro cy’umuhanzi ukunzwe n’urubyiruko rero batora Buravan
turamutumira araza, ndetse adutera imbaraga atugira inama biri mu byanteye
akanyabugabo.”
Kizigenza
avuga ko yakuze akunda gukina umupira w’amagura akumva azawukomeza nk’umwuga
ariko ageze mu mashuri yisumbuye yirundurira mu muziki.
Yavuze ko
gukunda umupira ari nabyo byatumye Se amuha agatazirano ka ‘Kizigenza’ “kuko
yabonaga ukuntu ncabutse muri byo ahita akampimba”.
Kizigenza avuga ko yagiriye ibihe byiza muri iki kigo aho 'byose byatangiriye'
Juno yavuze ko we n'abo bari bajyanye baganirije aba banyeshuri kubijyanye n'ubuzima bwa nyuma y'ishuri
Juno Kizigenza yaganirije abanyeshuri ku rugendo rwe rw'umuziki, ibihe yagiriye muri Agahozo Shalom Youth Villages n'ibindi
Amb. Alliah Cool yaherekeje Juno Kizigenza mu rugendo rwari rugamije kumvisha aba banyeshuri album ye yise 'Yaraje'
Abarimo Dj Rusam&Higa na Promesse Kamanda bizihiwe ubwo bari bageze muri Agahozo Shalom Youth Villages
Ibyishimo byari byose ku banyeshuri bajyaga bumva Juno Kizigenza bataramubona amaso ku maso- Uyu musore yamuhobereye bashirana urukumbuzi
Juno Kizigenza avuga ko muri Kamena 2023 ari bwo azashyira hanze album ye ya mbere yise 'Yaraje'
TANGA IGITECYEREZO