Abafana ba Paris Saint-Germain bongeye kuvugiriza induru Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine, Lionel Messi mu mukino banyagiragamo Ac Jacia muri shampiyona.
Ni umukino wakinwe ku munsi wejo saa tatu z'ijoro ubera kuri sitade ya Paris Saint-Germain Parc des Prince. Byari mu mukino wo ku munsi wa 35 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa.
Ikipe ya Paris Saint-Germain yari yagaruye Lionel Messi yinjiye mu mukino yakaniye ndetse binayifasha gutsinda ibitego byinshi. Ku munota wa 22 gusa, Fabian Ruiz yafunguye amazamu.
Myugariro ukomoka muri Morocco, Achraf Hakimi yatsinze igitego cya 2 ku munota wa 33, Kylian Mbappé aza atsinda ibindi bitego 2 byikurikiranya ku munota wa 47 ndetse n'uwa 54. Myugariro wa Ac Jacia M. Youssof niwe witsinze igitego cya 5.
Ni wo mukino Lionel Messi yarakinnye nyuma yuko ahanishijwe ibyumweru 2 atagaragara mu bikorwa bya Paris Saint-Germain kubera kujya mu gihugu cya Saudi Arabia adasabye uruhushya ikipe bikamuviramo no gusiba imyitozo.
Messi yagaragaye muri uyi mukino atari uko ibihano bye byarangiye ahubwo ni uko nyuma yasabye imbabazi akaza kuzihabwa.
Abafana ba Paris Saint-Germain ntabwo bigeze ibyo babyitaho bongeye kugaragaza imyitwarire idahwitse bavugiriza induru uyu mukinnyi ufite igikombe cy'Isi giheruka.
Abandi bakinnyi ba Paris Saint-Germain bafataga umupira maze abafana bagakoma amashyi ariko wafatwa na Lionel Messi bakavuza induru. Ibi ntabwo ari ubwa mbere babikoze kuko no ku yindi mikino bagiye bagaragara banamutuka.
Byamaze kwemezwa ko Messi atazakomezanya na Paris Saint-Germain, gusa igisigaye ni ukumenya indi kipe azerekezamo.
Lionel Messi ahindukira areba abafana bamuvugiruza induru
Abafana ba Paris Saint-Germain batsa imiriro muri sitade nyuma yo kuvugiriza induru Kapiteni wa Argentine
Buri uko Messi yafataga umupira yahitaga avugirizwa induru
TANGA IGITECYEREZO