Ibikorwaremezo ni ibikorwa Leta ikora igamije gushyigikira inyungu z’abaturage, ibigo bya Leta, abikorera cyangwa hagamijwe kwagura ubukungu bw’Igihugu, rero kubyangiza bijyana no kwangiza icyerekezo cy'abaturage mu iterambere ndetse n’Igihugu.
Ibikorwaremezo bifasha abanyagihugu ni byinshi
birimo, kubakwa kw’imihanda, amashuri, amavuriro, n’ibindi byinshi byibanda
ku nyungu z’abaturage.
Kwangiza ibikorwa remezo ni icyaha gihanirwa n’amategeko yaba mu Gihugu cy’u Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Ingaruka zigera ku baturage
cyangwa ku gihugu iyo byangijwe harimo guhagarara kwa bimwe mu bikorwa bitewe
n'uko ibyo bikorwaremezo byangijwe, Igihugu guhora gishora amafaranga mu
bikorwa ntibirambe ahubwo bikangizwa kigasabwa gushora andi ibyo bikongera
ubukene n’ibindi.
Ingingo ya 182 yo mu
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,
ivuga ko “Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo
bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo
rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari
byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa
izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari
munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u
Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu
z’amafaranga y’u Rwanda.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya
ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe
n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko
kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni
imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi
atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
CP Kabera umuvugizi wa
Polisi y'u Rwanda akangurira abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru anaburira
abafite ingeso mbi yo kwiba ibikorwaremezo ko Polisi izabafata aho bari hose.
Yavuze ati: ”Polisi ntabwo izarambirwa kurwanya
abahungabanya umutekano w’abaturage. Turakangurira abaturage kugira uruhare mu
kurinda ibikorwaremezo ariko bakanatanga amakuru igihe babonye abarimo
kubyangiza.”
TANGA IGITECYEREZO