Hiba Abouk watangiye urugendo rwa gatanya na Achraf Hakimi, umukinnyi w’ikirangirire mu ikipe ya PSG yagize icyo atangaza ku nkuru yabo imaze iminsi yarihariye ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga ku isi.
Uyu mugore
wasabye ko yatandukana n’umugabo we Achraf kuri ubu ukurikiranweho ibyaha byo
gufata ku ngufu, yavuze ko ari kunyura mu minsi imukomereye ariko na
none yiyemeje ko agomba gukomera.
Yagize ati: “Hari iminsi ubwo nari meze neza n’indi ngomba kwiga guhangana n’imiraba, no
kumenya gufata imyanzuro ikomeye mu buzima.” Ibi yabitangaje mu kiganiro
yagiranye na Elle Magazine.
Yongeraho
ati: “Ibintu bimwe bituma utakaza uburinganire muri wowe, iyo utandukanye n’umuntu
uba ugomba kongera kubaka ubuzima bwawe n’ubwo nta kintu kiba gihari nyacyo cyo
guhita kibusibiranya, nyamara uba ugomba kukibona.”
Uyu mukinnyikazi
wa filimi w’ikirangire muri Espagne yavuze ko kandi ibyamubayeho yabashije kubyitwaramo
neza, ati: “Ikintu cy’ingirakamaro ni uko ntuje muri njye, kandi nzi ko nakoze
igishoboka cyose.”
Asobanura
uko ntako atagize ngo akomeze kubana na Hakimi yagize ati: “Ntabwo uyu ari umwanzuro
umuntu afata ijoro rimwe. Ku ruhande rwanjye ni ihame, sinjya mpubuka mu bihe
by’amakuba. Ibintu uba ugomba kubikora udasaze kandi mu rukundo.”
Avuga
kandi ko kugeza ubu asigaye abonana n’abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe rimwe mu
cyumweru ngo arusheho kumva ameze neza, kandi ko ibiri kuba nta birenze kuko mu
buzima habaho iminsi y’uburumbuke n’indi yo kurumbya.
Akomeza
agira ati: “Kwemera kubana n’umuntu ni urukundo, rero wiyemeza ko mwatandukana
kuko wasanze warayobye. Abantu duhora tuzenguruka kandi turahinduka tukagura, kandi muri iyo nzira hari aho ugera ukabona ko ugomba guhagarika gushaka uwo
uriwe.”
Avuga ko atashyingiranwe na Achraf akurikiranye ibintu kuko n’aho ageze atari ho yari mu gihe cyashize, mbega asa n’usobanura ko ibintu ari ibishakwa.
Ati: “Mu myaka 15 ishize
nabanaga n’umuntu mu cyumba cya metero 2 kuri 2, nahoze rero ndi indwanyi sindi
umuntu ushaka ibintu, nzi ubuzima kandi ninjye wigejeje aho ngeze.”
Yongeraho
ati: “Navuye mu rugo nta kintu mfite imbere n’inyuma nta muryango nitezeho
kumfasha, ariko nagombaga kugira aho nigeza. Ntabwo ibyo nari kubigeraho gutyo gusa, kuko
icya mbere bwari ubuzima bwanjye ngomba kubaka.”
Asoza asobanura ko ikintu cya mbere afite mu buzima cy’ingenzi ari umwana we, ati: “Kuba umubyeyi byanyigishije ikintu gikomeye ntigeze na mbere mu buzima bwanjye, kandi umwana wanjye ni we uza imbere ya byose.”
Hiba Abouk w’imyaka 36 umutungo we mu busanzwe ubarirwa muri miliyari 2Frw, mu gihe uw’umugabo we bafitanye abana 2 b’abahungu ubarirwa muri miliyari 25Frw n’ubwo zose zibaruye kuri nyina kugera ubu bitazwi uko bizarangira.
Yatangaje ko ibintu ari ibishakwa, atashyingiranwe na Achraf Hakimi kubera byo
Yagaragaje ko aho ageze yahagejejwe no gukora, atari abantu cyangwa umuryango
Umutungo we ubarirwa muri miliyoni 2 z'amadorali [Asaga Miliyari 2Frw]
Kuri we abana nicyo kintu cy'ingenzi afite, kandi ntako atagize ngo akomeze kubana na Achraf uri ushijwa gufata ku ngufu
Yavuze ko yemeye gushyingiranwa na Achraf kubera urukundo, gusa yifuje ko batandukana kuko yasanze yaribeshye ku muntu
TANGA IGITECYEREZO