Jean-Marie Le Pen, umunyapolitiki w’umufaransa wamenyekanye cyane ku guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi no gushyigikira ivangura rikabije, yapfuye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 07 Mutarama 2025, ku myaka 96.
Nk'uko tubicyesha ikinyamakuru The Guardian, amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umuryango we, uvuga ko yapfiriye mu kigo cyita ku basheshe akanguhe, aho yari ari mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe, akaba yapfuye akikijwe n’abagize umuryango we.
Jean-Marie Le Pen ni we washinze ishyaka Le Front National mu 1972, riharanira politike y’ababogamiye iburyo (Extreme Droite), mu Bufaransa, akaba yararanzwe n’ibitekerezo byo kurwanya ukwiyongera kw’abimukira.
Yashinjwaga kandi gukwirakwiza ivangura, by’umwihariko agamije guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust), ibitekerezo byatumye ashyirwa mu majwi cyane ndetse agahangana n’ubutabera.
Jean-Marie Le Pen yagerageje kugera ku butegetsi mu matora ya Perezida mu 2002, aho yahatanaga na Jacques Chirac, ariko yatsinzwe atagize n'amajwi 20 byibura.
Umukobwa we, Marine Le Pen, ni we wamusimbuye ku buyobozi bw’ishyaka mu 2011. Ishyaka ryahinduriwe izina rikitwa Rassemblement National, ndetse riza kugera ku rwego rwo hejuru, rigira imbaraga muri politiki y’u Bufaransa.
Jordan Bardella wasimbuye Marine Jean-Marie Le Pen ku buyobozi bw’ishyaka mu 2022, yavuze ko Jean Marie Le Pen yari umuyobozi w’intwari, wiyemeje kurengera Ubufaransa no gukomeza kurwanirira ubusugire bw’igihugu.
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa François Bayrou yagaragaje ko yari umuntu udasanzwe wahanganye mu buryo butavugwaho rumwe ndetse ashimangira ko yari indwanyi kabuhariwe, naho Minisitiri w’Umutekano Bruno Retailleau ashimira umuryango wa Le Pen, anawihanganisha, avuga ko ari urupapuro rw'amateka ruhindutse.
Ku rundi ruhande, Jean-Luc Mélenchon, umuyobozi w’ishyaka La France Insoumise ry’ababogamiye ibumoso (Extreme Gauce), yavuze ko urupfu rwa Le Pen rutakuraho uburenganzira bwo kunenga ibikorwa bye.
Yavuze ko ibikorwa bya Le Pen ari agahomamunwa, ko urugamba rwabo rwo kurwanya ivangura n'urwango rukabije ku Bayahudi n'Aba Islam rugikomeje, ndetse ko n'urugamba rwo gukomeza guhangana n'urwango rwatangijwe na Le Pen rugikomeje.
Jean-Marie La Pen yabaye umwe mu banyapolitike batavugwaho rumwe u Bufaransa bwigeze kugira, ibitekerezo bye by'ivangura byatumaga ahora imbere y'ubutabera bya hato na hato.
Mwaka wa 2015, Jean-Marie Le Pen yirukanwe mu ishyaka rya Rassemblement National nyuma yo kongera gutangaza ibitekerezo bipfobya Holocaust (Jenoside yakorewe Abayahudi).
Kwirukanwa kwe kandi kwabaye mu gihe yari ashyamiranye n’umukobwa we, wamushinjaga kongera gupfobya Holocaust ku mugaragaro kugira ngo arebe ko yakongera kugaragara mu ruhando rwa politike nyuma y’igihe yaribagiranye.
Urupfu rwa Jean-Marie Le Pen ntabwo ruri kuvugwaho rumwe muri politiki y’u Bufaransa, kuko bamwe bashyigikiye ibikorwa bye bavuga ko yari intwari, mu gihe abandi bagaya ibikorwa bye byari byiganjemo ivangura rikomeye.
Jean-Marie Le Pen yapfuye kuwa Kabiri ku myaka 96
TANGA IGITECYEREZO