RFL
Kigali

Lionel Richie yahishuye igihe amara atera akabariro

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:31/03/2023 16:26
0


Umuririmbyi Lionel Richie yahishuye ko imyaka agezemo itakiri iyo gutera akabariro ijoro ryose, ubu asigaye akora igihe cy'iminota 15.



Ubwo Lionel Richie yari mu kiganiro 'The View' hamwe na Katty Perry na Luke Bryan ku wa Kabiri, uyu muririmbyi w'imyaka 73 yabajijwe n'umunyamakuru Sara Haines igisobanuro kiri inyuma y'indirimbo ye 'All Night Long' bishatse kuvuga "Ijoro ryose rirerire", yujuje imyaka 40 igiye hanze.

Lionel Richie yaje kumusubiza atebya avuga ko igisobanuro cy'iyo ndirimbo kitakiri kimwe ku myaka agezeho, agira ati " Reka nguhe igice kimwe ngomba mu by'ukuri kukubwiraho mu gihe nandikaga 'All Night Long', icyo gihe nashoboraga gukora ijoro ryose (aganisha ku gutera akabariro)."

Richie yakomeje agira ati "Ubu rya joro ryose ryabaye iminota 15." Mu gihe abo bari kumwe basekaga, uyu muririmbyi yasabye ko iki kiganiro bazagikomeza ubutaha. 

Umuhanzikazi Katty Perry w'imyaka 38 wari kumwe na Richie mu kiganiro, yagaragaje gutangazwa n'igihe akimara ku myaka ye, amukora mu biganza agira ati " Iminota 15, ni myinshi muntu wanjye."

Richie yakomeje asobanura aho igitekerezo cyo kwandika indirimbo cyavuye, avuga ko yatekereje amagambo y'iyi ndirimbo ubwo yari yagiye gusura inshuti ye yitwa Lloyd muri Jamaica kuri ‘Thanksgiving’, ubwo bari kumeza basangira ibya nijoro.

Yakomeje asobanura ko uwo mwanya yahise abwira inshuti ye ko agomba gusubira muri 'Studio', kurara akora indirimbo 'All Night Long'. 

Umunyamakuru Joy Behar yahise abaza Richie niba inyungu yavuye muri iyi ndirimbo yarayigabanye n'inshuti ye, kuko yamufashije kuyitekerezaho. Richie amusubiza ko ntabyabayeho, ariko ku bwi’zo mpamvu agiye kuzamwoherereza sheki.  

">Umuririmbyi Lionel Richie ubwo yari mu kiganiro 'The View' yahishuye igihe amara atera akabariro 

">Indirimbo 'All Night Long' ya Lionel Richie






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND