RFL
Kigali

Miss Iradukunda Elsa yaherekeje Prince Kid mu rubanza rwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:31/03/2023 14:18
0


Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017, yagaragaye mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge mu rubanza rw’umugabo we Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid.



Ni mu rubanza rw’ubujurire bw’Ubushinjacyaha nyuma y’uko agizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe, Ubushinjacyaha mu ngingo bwatanze bugaragaza impamvu bwajuriye harimo kuba hari ibimenyetso Urukiko Rwisumbuye rutahaye agaciro mu iburanisha rya mbere.

Prince Kid ni ubwa mbere urubanza rwe rwabereye mu ruhame kuva yatangira gukurikiranwa mu butabera.

Iradukunda Elsa wari mu bitabiriye uru rubanza, yagarutsweho n’ubushinjacyaha buvuga ko yagize uruhare mu gusinyisha inyandiko abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda, bagaragaza ko Prince Kid atigeze abahohotera.

Iyi ngingo yanagarutsweho cyane aho umutangabuhamya wiswe VKF bivugwa ko yasinyishijwe inyandiko, ubushinjacyaha bwavugaga ko itagomba gushingirwaho hafatwa umwanzuro.

Prince Kid nawe agaragara avuga ko VKF ahubwo hari indi nyandiko ye yandikiwe mu bugenzacyaha avuga ko atemera bitewe n’uko yaba yarakozwe mu buriganya.

Agaragaza ko uyu mukobwa  yikoreye inyandiko kwa noteri yemeza ko atahohotewe, ndetse no mu rukiko yatanze ubuhamya koko ko atahohotewe bityo kino ari ikintu gikwiriye gushingirwaho.

Izi nyandiko zavuzwe mu rukiko zatumya Miss Iradukunda Elsa na Uwitonze Nasira batabwa muri yombi tariki 8 Gicurasi 2022, bakurikiranyweho inyandiko mpimbano, nyuma baza kurekurwa.

Prince Kid aburana avuga ko nta mukobwa bigeze baryamana gusa akemera hari bamwe bazi iwe aho atuye mu Busanza aho yagiye avuye Kibagabaga.

Iradukunda Elsa  na Prince Kid basezeranye mu mategeko ku wa 2 Werurwe 2023.

Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ku byaha yari akurikiranweho ndetse ahita anafungurwa aho yari amaze amezi atandatu muri Gereza ya Nyarugenge.Miss Elsa yari yagiye gushyigikira umugabo  we Elsa na bamwe mu nshuti ze bari bamuherekeje baje kumva urubanza rwa Prince KidIradukunda Elsa mu rukiko Prince n'abamwuganira bari kuganira ku rubanza Prince Kid yitabye ubutabera mu rubanza ubushinjacyaha bwajujuririye nyuma yaho agizwe umwere

Kanda hano urebe amafoto menshi muri uru rubanza

AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND