Hari ubwo umuntu akwikuraho rwose, akagusiba mu bantu be mu gihe wowe uba wicaye uzi ko mukundana. Iyo akoresheje urubuga rwa WhatsApp akagusiba mu be (Block), nta kintu cye wongera kubona. N'iyo umwandikiye ntabwo abasha kugusubiza.
Urubuga rwa Whatsapp ni rumwe mu mbuga zizwi kandi
zikunzwe cyane ku isi. Iramutse ifunze imiryango burundu, imirimo ya bamwe yapfa ndetse bamwe
batangira gushakisha izindi mbuga zikora nkayo.
Kuri ubu imibare igaragaza ko urubuga rwa Whatsapp
ndetse na Facebook ziri mu zigezweho cyane ku buryo umuntu aramutse arugukuyeho rwihishwa, ubura amakuru yashyiragaho akoresheje konti ye bibaka bityo no kuri Whatsapp.
Umuntu nakwivanaho rero uzabura amakuru ye ndetse
ntabwo uzongera no kumwibuka kandi utazi impamvu.
1.Ntabwo
uzabasha kubona ifoto ye kuri ‘Profile’.
Ikimenyetso cya mbere kizakwereka ko umuntu yakwikuyeho, aka ku ‘boroka’ ni uko uzatazongera kubona ifoto ye iri kuri ‘Profile’. Niba hari
umuntu mwagiranye utubazo ukaba utakibona ifoto ye yo kuri Whatsapp, menya ko
izi zishobora kuba imwe mu mpamvu.
2. Iyo umwandikiye
ubona akarongo kamwe gusa
Ubusanzwe kuri whatsapp iyo wandikiye umuntu ubutumwa
bukamugeraho, ubasha kubona uturongo 2 ku butumwa bwe. Uyu muntu we rero, iteka
ubona kamwe katavaho cyangwa ngo kiyongereho aka kabiri.
3. Ntabwo
ushobora kumushyira muri Group ya whatsapp ngo bikunde
Uyu muntu ntabwo uzabasha kumushyira muri group. Gukora ‘Add’ muri group ya
Whasapp ngo umushyiremo, ntibizakunda. Niba wibaza impamvu utakibona ubutumwa bw’uyu muntu,
mushyire muri group ya whatsapp nibyanga ubwo umenye ibyabaye.
Isoko: Wikihow
TANGA IGITECYEREZO