RFL
Kigali

Uko wamenya niba umuntu yaraku ‘Borotse’ kuri WhatsApp

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/03/2023 14:31
3


Hari ubwo umuntu akwikuraho rwose, akagusiba mu bantu be mu gihe wowe uba wicaye uzi ko mukundana. Iyo akoresheje urubuga rwa WhatsApp akagusiba mu be (Block), nta kintu cye wongera kubona. N'iyo umwandikiye ntabwo abasha kugusubiza.



Urubuga rwa Whatsapp ni rumwe mu mbuga zizwi kandi zikunzwe cyane ku isi. Iramutse ifunze imiryango burundu, imirimo ya bamwe yapfa ndetse bamwe batangira gushakisha izindi mbuga zikora nkayo.

Kuri ubu imibare igaragaza ko urubuga rwa Whatsapp ndetse na Facebook ziri mu zigezweho cyane ku buryo umuntu aramutse arugukuyeho rwihishwa, ubura amakuru yashyiragaho akoresheje konti ye bibaka bityo no kuri Whatsapp.

Umuntu nakwivanaho rero uzabura amakuru ye ndetse ntabwo uzongera no kumwibuka kandi utazi impamvu.

ESE WAMENYA GUTE KO YAKU ‘BLOTSE’?

1.Ntabwo uzabasha kubona ifoto ye kuri ‘Profile’.

Ikimenyetso cya mbere kizakwereka ko umuntu yakwikuyeho, aka ku ‘boroka’ ni uko uzatazongera kubona ifoto ye iri kuri ‘Profile’. Niba hari umuntu mwagiranye utubazo ukaba utakibona ifoto ye yo kuri Whatsapp, menya ko izi zishobora kuba imwe mu mpamvu.

2. Iyo umwandikiye ubona akarongo kamwe gusa

Ubusanzwe kuri whatsapp iyo wandikiye umuntu ubutumwa bukamugeraho, ubasha kubona uturongo 2 ku butumwa bwe. Uyu muntu we rero, iteka ubona kamwe katavaho cyangwa ngo kiyongereho aka kabiri.

3. Ntabwo ushobora kumushyira muri Group ya whatsapp ngo bikunde

Uyu muntu ntabwo uzabasha kumushyira muri group. Gukora ‘Add’ muri group ya Whasapp ngo umushyiremo, ntibizakunda. Niba wibaza impamvu utakibona ubutumwa bw’uyu muntu, mushyire muri group ya whatsapp nibyanga ubwo umenye ibyabaye.

Isoko: Wikihow






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatera jean Damascene5 months ago
    Mumfashije mwandebera imamvu mfungura wathapp bakanyima code kurizi nimero 0783387748cyangwa0785627750 mundwaneho mumbyire murakoze
  • Gatera jean Damascene5 months ago
    Munyereke uko ndabona code yanimero yange kuko mfungura wathapp nibame code bakamakanira
  • Gatera jean Damascene5 months ago
    Mumfashe





Inyarwanda BACKGROUND