Kigali

Hamuritswe urubuga ‘Ingazi’ ruzafasha urubyiruko ku isoko ry’umurimo-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/05/2024 22:15
0


Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo hamuritswe urubuga rw’ikoranabuhanga rwitwa ‘Ingazi’ ruzafasha urubyiruko kwiga ubumenyi butandukanye n’amasomo azabafasha ku isoko ry’akazi.



Mu gihe hakiri umubare munini w’urubyiruko uhangayikishijwe no kubona akazi kandi kabasaba uburambe ‘Experience’, hashyizweho urubuga rw’ikoranabuhanga ‘Ingazi’ ruzabafasha kubona ubumenyi no kumenyera umwuga bityo bikaborohereza kubona akazi.

Urubuga ‘Ingazi.rw’ rwahoze rwita ‘’Passport To Earning’ cyangwa se urupapuro rw’inzira rubageza ku bumenyi n’umurimo, rwakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi [MoYA], Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo [MIFOTRA], Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana [UNICEF] n’abafatanya bikorwa barimo Generation Limited.

Kuri uru rubuga urubyiruko ruzabasha kwigiraho amasomo atandukanye yaba ikoranabuhanga, ubucuruzi, kwihangira imirimo, icungamari n’ibindi. Ruzafasha benshi kumenyerezwa umwuga ku buryo uwafashe aya masomo azaba yifuzwa ku isoko ry’umurimo.

Uru rubuga rwamurikiwe mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi, aho iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu ntara z’itandukanye n’i Kigali, aho berekanye ko bishimiye itangizwa ry’uru rubuga ruje ari igisubizo cyari gikenewe.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, wari witabiriye iki gikorwa, aganira na InyaRwanda yashimiye abagize uruhare mu gutunganya ‘Ingazi.rw’, aboneraho guha umukoro urubyiruko ruhora rutaka ibura ry’akazi.

Yagize ati: "Urubyiruko rwinshi rufite telefoni zigezweho za smart phones, ndarusaba ko mbere yo kujya gukoresha izindi mbuga, babanza bagasura Ingazi, bayigireho kuko niho bazakura ubumenyi bwunganira ubwo bakuye mu ishuri harimo nko kumenya uko ubana n’abo mukorana, abakoresha bawe, gutsinda ibizamini bibahesha akazi n’ibindi byinshi. Babyaze umusaruro uru rubuga ni urwabo".

Frederick Munyaneza w’imyaka 24 wari uri mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, yatangaje ko yishimiye Ingazi. Yagize ati: "Twajyaga dusoza amashuri twajya gusaba akazi bakadusaba ‘Experience’ rimwe na rimwe tukaniga n’ibintu bidakenewe ku isoko ry’umurimo ariko Ingazi ije ari igisubizo kuri twese’.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abarimo Miss Naomie Nishimwe, Mukansanga Salima, Uwimana Jeanette n’abandi. Ni mu gihe abahanzi nka Niyo Bosco na Ariel Wayz basusurukije abitabiriye imurikwa ry’urubuga rw’ikoranabuhanga ‘Ingazi.rw’.

Minisitiri Dr. Utumatwishima Abdallah yitabiriye imirikwa ry'urubuga 'Ingazi.rw'

Habayeho ibiganiro nyugurana bitekerezo ku bijyanye no gushaka imirimo ku rubyiruko

Umusifuzi Mukansanga Salima yitabiriye iki gikorwa

Ngabo uzwi nka 'Ibere rya Bigogwe' kuri X [Twitter] hamwe na Miss Nishimwe Naomie

Urubyiruko rwaturutse ahantu hatandukanye rwitabiriye iki gikorwa

Miss Nishimwe Naomie yunguranye ibitekerezo n'urundi rubyiruko

Hafashwe ifoto y'urwibutso ku bitabiriye imurikwa ry'urubuga 'Ingazi' ruzafasha urubyiruko ku isoko ry'umurimo

Umuhanzi Niyo Bosco yasusurukije abitabiriye iki gikorwa

Ariel Ways yatanze ibyishimo ku rubyiruko rwamurikiwe bwa mbere urubuga 'Ingazi'


AMAFOTO: Jean Nshimiyimana - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND