RFL
Kigali

Uganda: Volcano Express yongeye gukora impanuka ikomeye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/03/2023 14:35
2


Kompanyi y'imodoka itwara abagenzi Volcano Express yakoreye impanuka mu gihugu cya Uganda, igonganye na Trinity express yerekezaga mu Rwanda.



Iyi mpanuka yabereye mu birometero 12 uvuye mu mujyi wa  Ntungamo mu gihugu cya Uganda saa kumi n'iminota 15 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023, nk’uko byemejwe na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Ntungamo.

Kompanyi y'imodoka zitwara abagenzi ya Volcano Express yerekezaga i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda, yagonganye na Trinity Express yerekezaga i Kigali mu murwa mukuru w'u Rwanda.

Iyo mpanuka n’ubwo yari ikomeye abari muri izo modoka zagonganye bagize amahirwe yo kurokoka ariko hakomeretse abantu 23 biganjemo abari muri Trinity express, nk’uko byatangjwe na Kobusingye Allen uyobora Polisi ya Uganda mu karere ka Ntungamo. 

Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Itojo biri mu mujyi wa Ntungamo, hifashishijwe imbangukiragutabara. Abantu 12 bari hakomeretse bikomeye, mu gihe abandi 11 bakomeretse byorohereje.

Volcano Express tariki ya 30 Ukuboza 2022 yakoreye impanuka muri ako gace ubwo yagonganaga na oxygen Express yo muri Kenya, ikaba yarabereye hafi yo karere ka Ntungamo. Iyo mpanuka yahitanye ubuzima bw'abantu batandatu, abandi 30 barakomereka.


Inkomoko : Risenews.UG.com









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lisa 1 year ago
    Aba ba chauffeur mubahe amahugurwa bitaribyo baratumara
  • Fungayire j bosco11 months ago
    Arikose aho hantu niho habera impanuka gusa? Kandi ni kindi polisi ya Uganda nabwo ikora- Akazi kayo neza.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND