Ubwo yamurikaga igitabo kibumbatiye amateka y'ubuzima bwa mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dorcy Rugamba, umwe mu bana b'umuhanzi Rugamba Cyprien, yagarutse ku rwibutso abafiteho n'icyo akomeje gukora ngo umurage basize uzasigasirwe n'abazamukomokaho bose.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024, mu nyubako ya Camp Kigali, niho Dorcy Rugamba yamurikiye igitabo cye yise ‘Hewa Rwanda: Lettre aux absents’ gishingiye ku nkuru y’umuryango we.
Muri iki gitabo hakubiyemo ibice bibiri birimo uko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda umuryango we ndetse n'umurwango nyarwanda wari ubanye, na nyuma y'uko ubuzima buhagaze nyuma y'uko benshi muri uyu muryango warangwaga n'urukundo bishwe.
Nyuma gato yo kumurika igitabo, InyaRwanda yashatse kumenya urwibutso Dorcy Rugamba afite ku muryango we by'umwihariko, maze ahera ku babyeyi be avuga ku byo yabigiyeho akomeje kugenderaho n'uyu munsi.
Avuga kuri Se, Rugamba Cyprien yagize ati: "Rugamba icyo namuvugaho, nzi ko yari umuntu ugira ishyaka cyane, yadutoje yuko iyo ufite ikintu wiyemeje ugomba kugikora uko byagenda kose. Nicyo gituma mvuga ngo umuntu ntagenda ngo ahere, agenda yaragusigiye nk'ikintu cy'uburere ugomba kumukurikizaho.
Yari umuntu wakundaga intore cyane, nawe akaba intore, agakunda umuco w'abanyarwanda kubera ko yatekerezaga ko uwo muco utagomba gucika, ko igihugu kidafite umuco kiba kibaye nk'igito kiranduwe, nkamwibukira ko ari umuntu wakundaga abantu b'ingeri zose. Ashobora gusabana n'abana bato n'abasaza, abakomeye n'abatishoboye."
Avuga ko icyo yibukira ku babyeyi be bombi ari uko bari babanye kandi bahuje, bagahurira no mu isengesho nubwo Rugamba we hari igihe yabayeho atemera Imana ariko akaza kuyemera 'kubera urukundo.'
Icyo yibukira kuri Mama we ni uko ari umuntu wagiraga urukundo cyane, agakunda abantu kandi akagira n'impuhwe kuko ntiyashoboraga umwana uwo ari we wese ubabaye ngo abyihanganire, ibyatumye anashinga umuryango wita ku bana bo mu muhanda.
Uyu mubyeyi ngo yari afite ukwemera gukomeye kwamufashaga kurenga ibibazo bikomeye yahuraga na byo. Ikindi Dorcy amwibukiraho ni ukwitanga kwe gukomeye kwatumye anareka kwigisha (yari umwalimu) kugira ngo yite ku bana be.
Mu gitabo cye, Dorcy agaruka no ku buryo yashatse guhindura imyemerere ajya mu idini ya Islam, bikabanza kugora ababyeyi be kubyumva, ariko nyuma bakaza kumwumva.
Dorcy kandi, yagarutse ku rwibutso afite ku bavandimwe be batandatu bishwe, avuga ko urupfu bishwe rwamubabaje cyane yatekerezaga ko bo bagifite igihe kinini imbere, ariko abicanyi bakabambura ubuzima imburagihe.
yagize ati: "Urupfu rw'abana rero ruragoye cyane kuko bo ubuzima bwabo bwari bugitangira, umwana muto w'iwacu yari afite imyaka 7, iyo mbitekerejeho numva ari ibintu biremereye cyane kuko ubu ngubu wenda yakagombye kuba ari umubyeyi afite n'abana."
Yasobanuye ko yabagarutseho mu gitabo yanditse, kuko kuba yarabuze abavandimwe batandatu bose bakicirwa umunsi umwe, ari ibintu bikomeye atatekerezaga. Yongeyeho ko kuri ubu afite abana kandi bazi ko bafite benewabo batakiriho, ashimangira ko ari ngombwa ko babamenya nubwo batagize amahirwe yo kubamenya bakiriho.
Dorcy Rugamba, umuhungu wa Rugamba Sipiriyani yagarutse ku rwibutso afite ku banyamuryango be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Rugamba Sipiriyani, umufasha we Daphrosse Rugamba, abana babo batandatu ndetse n'undi mwana umwe wo mu muryango wabo wari waraye muri urwo rugo biciwe umunsi umwe
Barangwaga n'urukundo n'impuhwe
TANGA IGITECYEREZO