Ikipe ya Polisi ya Uganda yagize ibihe bitari byiza muri BK Arena ubwo yatsindwaga na Polisi y'u Rwanda mu mikino ya EAPCCO, inzego zose z'umutekano zihibereye.
Kuri
uyu wa Mbere muri BK Arena hashorejwe imikino ya EAPCCO, ihuza inzego za Polisi
yo muri Afurika y'iburengerazuba. Iyi mikino yari imaze icyumweru kirenga,
yashyizweho umutemeri n'umukino wa Handball wahuje u Rwanda na Uganda ndetse
ukaba wari umukino uriho ihangana rikomeye.
Umukino
watangiye ahagana ku isaha ya saa sita zuzuye aho u Rwanda rwahabwaga amahirwe
bigendanye n'uko n'ubusanzwe ikipe ya Polisi y'u Rwanda isanzwe ifite ikipe ya
Handball ikomeye, ndetse yegukana ibikombe hano imbere mu gihugu.
Abakinnyi ikipe ya Polisi y'u Rwanda
yakoresheje
Kanyandekwe
Gaston
Rwamanywa
Viateur
Kubwimana
Emmanuel
Umuhire
Yves
Mutuyimana
Gilbert
Kayijamahe
Yves
Akayezu
Andrew
Urangwanimpuhwe
Ndayisaba
Etienne
Mbesutunguwe
Samuel
Nshimiyimana
Thinaty
Hagenimana
Fidele
Uwimana
Jackson
Murwanashaka
Emmanuel
Nshimiyimana
Alex
Uwayezu Arsene
Abakinnyi Polisi ya Uganda yakoresheje
Ssentamu Ivan
Lam
Anthony
Said
Abdul Salom
Ssendagire
Hassan
Ssekamonyo
Benjamin
Daniel
Twinomigisha
Kenneth
Wakoroch
Jacob
Nyanzi
Shabik
Kisa
Ivan
Kisalita
Isam
Pirwoth
Emmanuel
Ssebugizi
wasswa.
Ikipe
ya Polisi y'u Rwanda yatangiye umukino iyoboye, kuko yagejeje amanota atanu
ikipe ya polisi ya Uganda ifite amanota 2 gusa. Uganda yakoze amakosa menshi
by’umwihariko ku munyezamu wayo Ssentamu Ivan byatumye ikipe ya Polisi y'u Rwanda ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota 10, ndetse Polisi y'u Rwanda ikomeza gutwara umukino
uko, umukino urangira polisi y'u Rwanda itsinze polisi ya Uganda ibitego 41
kuri 27. Polisi
y'u Rwanda yahise yegukana igikombe cya Handball mu mikino ya EAPCCO, aho wari umukino
nyamukuru usoreza iyi mikino.
Uyu
mukino ndetse n'isozwa rya EAPCCO Games byari byitabiriwe n'inzego z'umutekano
hafi yazose z'u Rwanda harimo igisirikare cy'u Rwanda RDF, urwego rw'igihugu
rw'ubugenzacyaha RIB, Urwego rushinzwe amagereza mu RCS, DASSO ndetse na
Polisi y'igihugu yari yitabiriye iyi mikino.
KANDA HANO UREBE UKO UMUKINO WAGENZE
Imikino
ya EAPCCO yari ibaye ku nshuro ya kane, gusa ikaba yari inshuro ya mbere ibereye
ku butaka bw'u Rwanda.
Inzego zitandukanye z'umutekano w'u Rwanda zari zitabiriye
Abasirikare bari baje gutera ingabo mu bitugu ikipe ya Polisi y'u Rwanda
RIB bari bamwe mu bafana bakuru ikipe ya Polisi ya handball yari ifite
RCS nayo iri mu batije umurindi ikipe ya polisi y'u Rwanda ubwo yanyagiraga polisi ya Uganda
CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, iyi mikino ijya gutangira yari yasabye amakipe y'u Rwanda kwitwara neza, none byarangiye ahesheje ishema igihugu ndetse na Polisi y'igihugu
Andi makipe nayo ya polisi yegukanye ibikombe mu yindi mikino, yari yaje gushyigikira ikipe ya handball
TANGA IGITECYEREZO