Kigali

Burundi: Umuhanzi Saidi Brazza waririmbye yameze amenyo yitabye Imana

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/03/2023 10:21
0


Umuhanzi w'umurundi umaze imyaka irenga 30 mu muziki, yapfuye azize uburwayi.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe, nibwo hamenyekanye inkuru y'akababaro y'urupfu rw'uwo muhanzi Saidi Brazza umaze imyaka irenga 30 akora umuziki.

Amakuru aturuka mu gihugu cy'Uburundi avuga ko Saidi Brazza wari ufite imyaka 48, yapfiriye mu bitaro byigenga bya Kira mu Ntara ya Ngozi aho yari arwariye.

Umuhanzi Saidi Braza yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 1990, icyo gihe yari afite imyaka 16 y'amavuko. Ni nabwo indirimbo ye ya mbere yanyujijwe kuri televiziyo y'Igihugu, bituma indirimbo yaririmbye  zamamara mu Burundi, ndetse yapfuye ari umwe mu bahanzi bubashywe cyane muri icyo gihugu kubera ubutumwa bwabaga buri mu bihangano bye.

Uwo muhanzi yakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye ziranakundwa cyane, nk’aho yaririmbye indirimbo yarataga  ubwigenge bw'Igihugu cye mu ndirimbo "Burikukiye" ndetse yanaririmbye izindi ndirimbo zirimo izo gushishikariza abarundi kubana mu mahoro, harimo iyamenyekanye yanakunzwe mu karere k'ibiyaga bigari yitwa "Yameza amenyo".

Umuhanzi Said Brazza apfuye asize abana bane barimo umukuru  wiga muri Kaminuza. Batatu mu bana  be baba mu Burundi, naho  uwa kane aba ku mugabane w'Uburayi, aho abana na nyina w'umuzungukazi.

Inkomoko: Agaseke.bi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND