RFL
Kigali

Yarabisengeye! Peace Hozy yasobanuye imvano yo kwinjira mu muziki nyuma y’imyaka itatu afasha abahanzi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/03/2023 13:37
0


Mu myaka itatu ishize umuhanzikazi Peace Hoziyana yagaragaye cyane ku rubyiniro afasha abahanzi mu miririmbire, ubwo babaga bari mu bitaramo. Ntibyagarukiye aho, kuko uyu mukobwa yagiye anafasha abahanzi mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo, n’ibindi bikorwa byubakiye ku muziki.



Izina rye ryisanishije cyane n’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Israel Mbonyi, James na Daniella, Zawadi, Serge Iyamuremye, Patient Bizimana, Prosper Nkomezi, Adrien Misigaro, Gentil Misigaro, Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire n’abandi banyuranye bagiye bakorana mu bihe bitandukanye.

Uyu mukobwa kandi yaragaraye mu bitaramo byinshi byagiye bitegurwa na East African Promoters (EAP) nka Iwacu Muzika Festival, igitaramo Israel Mbonyi yamurikiyemo album ebyiri cyabereye muri BK Arena n’ibindi binyuranye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Peace Hoziyana [Peace Hozy] yavuze ko imyaka itatu ishize afasha abahanzi mu miririmbire rwari urugendo rutoroshye, ariko rwamusigiye amasomo akomeye azashingiraho mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga yatangiye.

Yavuze ati “Nibyo koko nari maze imyaka irenga 3 mfasha abahanzi mu bitaramo bigiye bitandukanye rwari urugendo nungukiyemo byinshi, cyane ko byamfunguriye n’amarembo yo kuba namenyekana mu muziki, bituma menyana n’abantu benshi, impano nari nifitemo zigenda zikura gake gake.”

Akomeza ati “Nigiyemo guca bugufi ndetse no guha agaciro uyu murimo, ndetse no gukurikira umuhamagaro wanjye mu buryo bwimbitse.”

Uyu mukobwa mu miririmbire ye yagiye agaragaza ubuhanga bukomeye, yaba mu bitaramo n’ibindi yafashijemo abahanzi, ku buryo benshi bamubwira ko afite ubushobozi bwamushoboza kwikorera indirimbo ku giti cye, nawe akamenyekana.

Hozy avuga ko n’ubwo inshuti ze n’abandi bamubwiraga kwinjira mu muziki, ‘numvaga ataricyo gihe cyanjye’. 

Akomeza ati “Gusa naje gukomeza kubisengera kugeza igihe Imana yambwiye ko aricyo gihe, mbona kubitangira.”

Ku wa 18 Werurwe 2023, nibwo uyu mukobwa yasohoye indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana yise ‘Uganze’, bitanga ishusho y’indirimbo yiyemeje gukora.

Iyi ndirimbo irimo inkuru y’ubuzima bwe, kandi ikubiyemo n’isengesho. Hari aho aririmba agira ati “Amaboko ndamanitse nkwihaye wese n’ibyanjye byose, ubuzima bw’ejo n’ubw’uyu munsi mbishyize mu biganza byawe ngwino Uganze”

Yarimo asaba Imana kuganza mu buzima bwe, kumwuzuza kuko ari wenyine ntacyo yakwishoboza.

Avuga ko kwinjira mu muziki atari impanuka, kuko ubwo yasozaga amashuri yisumbuye yabyiyumvagamo, ariko atazi igihe cyo gutangira kuwukora, biri mu byatumye yiyegereza Imana kugira ngo imufashe guhishurirwa igihe cya nyacyo. 

Yungamo ati “Nifuzaga kuzakoresha impano yanjye mu kubaka ubwami bw’Imana."


Gukora umuziki yabikunze kuva cyera, kandi yiyemeza kubakira kuri Gospel

Uyu mukobwa avuga ko yakuriye mu muryango ukunda umuziki, kandi abo mu muryango we bamubwiye ko ‘Papa akiriho yakundaga kuririmba’.

Musaza we w’imfura ni umucuranzi mwiza, murumuna we afite impano yo kuririmba yize umuziki mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo, gusa n’abandi bavandimwe be bavukana bagerageza kuririmba ni uko bo batabikora nk’umwuga.

Hozy avuga gukurira mu rusengero no kwiyumvamo ibyanditswe byera, biri mu byatumye ashaka gukora umuziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana.

Hejuru y’ibi kandi, yifuzaga gukoresha impano ye mu kwamamaza ingoma y’ijuru. 

Avuga ati “Impamvu ninjiye muri Gospel, ibi byari inzozi zanjye kuva kera nahoraga nifuza kuzakorera Imana binyuze mu ijwi ryanjye, byibuze nkumva ko hari abafashwa cyangwa se bakakira agakiza binyuze mu mpano Imana yantije.”

Intego yinjiranye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana yiyeguriye

Benshi mu bahanzi bashya binjira mu muziki, bahuriza ku gukora ibishoboka byose impano yabo ikamenyekana, kandi bagashyira itafari ku muziki w’u Rwanda.

Abavuga ibi siko bose bibahira. Kuko bitewe n’umuvuno wa buri umwe, usanga hari abamenyekanye n’abandi bagerageje bikanga nyamara bafite impano yihariye.

Hozy yabwiye InyaRwanda ko imyaka ishize ari mu muziki ariko afasha abahanzi bagenzi be, yabonye uburyo bahibibikanira kuzamura umurimo w’Imana.

Avuga ko atari kure y’abo, kuko nawe mu ntego nyamukuru yinjiranye mu muziki harimo ‘gushyira itafari ryanjye muri uyu murimo, cyane cyane mu gisata cya Gospel’.

Uyu mukobwa avuga kandi ko ashaka gukora ibihangano bye Imana yamushyize ku mutima akabisangira n’abantu benshi. Yungamo ati “Nk’umuntu ugitangira urugendo imihigo n’imigambi aba ari myinshi.”

Peace Hoziyana ni umwe mu banyeshyuri basoje amasomo yabo ku ishuri rya Muzika rya Nyundo. Nyuma, yahise yitabira amarushanwa y’abanyempano mu muziki nka East Africa’s Got Talent yaje kwegukanwa n’abanya-Uganda.

Uyu mukobwa avuga ko kwiga umuziki byamusigiye ubumenyi burimo nk’uburyo akoresha ijwi rye, uburyo abyaza umusaruro ibihangano bye, uko akwiye kwitwara ku rubyiniro, kugira indangagaciro yubakira nk’umuhanzi n’ibindi binyuranye.

Hozy ashimangira East Africa’s Got Talent ari urubuga rwiza rwatumye amenyekana ahantu henshi, bimufasha kubona akazi ahantu henshi.

Ni irushanwa kandi yahuriyemo n’abantu bafite n’impano nyinshi kandi zigiye zitandukanye, agira abantu benshi b’akamaro bamenyanye. 

Ati “Muri macye ‘East Africa’s Got Talent’ yatumye nitinyuka kurushaho, numva nanjye hari icyo nakora.”    

Peace Hozy yinjiye mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, binyuze mu ndirimbo ye ya mbere yasohoye yise ‘Uganze’ 

Peace yavuze ko mu bihe bitandukanye abantu bamushishikarije gukora umuziki, ariko muri we akumva ko igihe kitaragera


Hozy yavuze ko yafashe igihe cyo kwegerana n’Imana, imubwira igihe cya nyacyo cyo gukorera umuziki ku giti cye 

Peace avuga ko kwiga umuziki no kwitabira East Africa’s Got Talent byamusigiye ubumenyi buhambaye no kumenyana n’abantu 

Peace Hozy yafashije mu bihe bitandukanye Israel Mbonyi mu ndirimbo yashyize kuri album ze zirimo nka ‘Mbonye icyambu’ 

Peace avuga ko yinjiye mu muziki wa Gospel, kubera ko ashaka gukoresha impano ye mu kwamamaza ingoma y’Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UGANZE’ YA PEACE HOZY

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND