RFL
Kigali

Chiffa wakundanaga na Buravan umaze iminsi 215 yitabye Imana yatangaje igihe azasubirira mu rukundo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/03/2023 21:04
0


Chiffa Marty nubwo akiri mu gihe kitoroshye cyo kubura umukunzi we Burabyo Yvan wamamaye nka Yvan Buravan, yatangaje ko umunsi uzagera akongera akabona uwo yishimira.



Mu kiganiro yagiranye n'abamukurikira, Chiffa wari inshuti ya Yvan Buravan, yabajijwe niba yumva azongera gukundana asubiza agira ati: ”Yego Van azohereza undi.”

Uyu mukobwa yahise avuga ko afite icyizere ko uwo munsi uzagera Yvan Buravan akamwoherereza undi mukunzi. Yatangaje kandi ko iteka nta muhanzi nyarwanda uzamurutira Yvan.

Avuga ko anyurwa no kumva mu ndirimbo nyarwanda iyitwa Deja ya Andy Bumuntu, Kashe ya Element kimwe na Keza ya Nel Ngabo na Yvan Buravan.

Mu busanzwe uyu mukobwa yizihiza isabukuru y'amavuko kuwa 20 Nyakanga nubwo umwaka utazwi neza ariko bigaragara ko akiri muto. Ni umusilamukazi.

Ikintu mu buzima bwe aharanira ni ukuzabona ashyize mu ngiro inzozi za nyina umubyara. Mu bintu bimusetsa harimo kuba yarajyaga abwira abantu ko asa na Bikira Mariya kandi nyina yambara nka Shakira.

Ntabwo urukundo rwe na Yvan Buravan rwari ruzwi kugera mu bihe by’urupfu rwa Yvan Buravan ubwo Uncle Austin yamugaragazaga ndetse akaza no kugaragara atwaye ifoto y’uyu muhanzi mu kumuherekeza.

Bigaragara ko inshuti za hafi n'abo mu muryango w’uyu musore bari bamuzi.

Mu bihe bitandukanye uyu mukobwa yagiye avuga byinshi birimo gahunda yo kubana bari bafitanye no kubyarana abana bagera kuri bane ariko yirinze gushyira hanze amafoto yabo bombi.

Uhereye kuwa 17 Kanama 2022 ubwo Yvan Buravan yitabaga Imana kugera kuri uyu wa 20 Werurwe 2023, iminsi ibaye 215 ariko ku bamukundaga barimo na Chiffa biracyasa nk'ibyabaye ejo. 

Chifa avuga ko ubwiza bwe yajyaga abugereranya n'ubwa Bikira MariyaIminsi ibaye 215 Yvan Buravan yitabye Imana mu buryo bwashenguye benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND