Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, waje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, yifatanije na Minisiteri y’Uburezi binyuze mu mushinga wa ADHI Rwanda mu gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje icyiciro cya mbere cy’amasomo y’imyubakire igezweho iri no kwifashishwa mu mushinga watangijwe ku mugaragaro na Perezida Kagame.
Muri Gashyantare 2022 ni bwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangije ku mugaragaro umushinga wa Miliyari
100Frw wo kubaka inzu ziciriritse i Karama wiswe ‘Bwiza Riversides Home’.
Kuri ubu uyu mushinga urarimbanije, amazu akomeje kubakwa umunsi ku wundi. ADHI Rwanda ni yo ifite mu nshingano ibikorwa byo kubaka izi nyubako.
Nyuma yo kubona ikoranabuhanga riri kwifashishwa rizwi nka ‘Light Steel
Frame’ [inyubako yubakwa hakoreshejwe ahanini ibyuma], abanyarwanda
batarisobanukiwe, ADHI Rwanda yahisemo guhugura urubyiruko rw'u Rwanda.
Ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko Minisiteri y’Uburezi, ADHI Rwanda yahisemo kwigisha urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye mu bwubatsi kugira ngo bifashishe abanyarwanda aho kugira ngo hifashishwe abakozi b’abanyamahanga.
Ni muri urwo rwego hahugurwe urubyiruko rwo mu Rwanda kugira ngo abe ari rwo rwunguka ubumenyi babyikorere kandi na nyuma buzakomeze kubafasha.
Kuri uyu wa 18 Werurwe 2023 abanyeshuri ba mbere bari batangiye kwigishwa muri Gashyantare 2022, ni bwo basoje aya mahugurwa.
Ni abanyeshuri bagera ku 120 bagizwe n'inkumi n’abasore bigaga ariko banahembwa ku nguzanyo ya
Miliyoni zirenga 3 Frw bazagenda bishyura gacye gacye.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo
Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza, Suella Braverman; Ambasaderi w’u
Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi
ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette;
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; Uhagarariye ADHI, Soleman Abdi
IDD; Umuyobozi Ngenzurabikorwa, Hassan Adan Hassan; Umubozi wa ADHI Academy, Geoffrey
Gacheru Karanja; n’abandi bayobozi n’abashyitsi mu nzego zitandukanye.
Minisitiri Suella mu ijambo rye yashimye u Rwanda ati: ”Ntewe
ishema no kuba hano ndi kumwe n’aba bana basoje amasomo yabo. Ni iby’agaciro
gakomeye kandi mu izina ry’u Bwongereza dutewe ishema nabo hamwe n’ubufatanye
dufitanye n’u Rwanda.”
Minisitiri Irere Claudette yashimiye u Bwongereza by’umwihariko
Minisitiri Suella ati: "Twishimiye kwifatanya namwe kuva abanyeshuri batangira
hari ibyo bamaze gukora kandi twizera ko bizakomeza kurushaho kuba byiza.”
Minisitiri Irere yagaragaje ko uko iminsi igenda irushaho
kwicuma ari ko aba banyeshuri barushaho kugira uburambe n’umuvuduko mu byo bakora
kandi neza ku buryo atekereza ko hamwe n'uwo mujyo umusaruro w'abasoje bagera
ku 120 uzarushaho kwiyongera.
Umwe mu banyeshuri uri mu basoje witwa Nzayisenga Claudette
yagize ati: ”Turashimira Leta y’u Rwanda mu kuri hari byinshi twize bijyanye n’ubu
buryo bwiza bugezweho bwo kubaka hakorehejwe ibyuma atari amatafari. Kandi
twizeye ko bizadufasha yaba hano mu kubaka uyu mudugudu ndete no mu minsi iza, hari icyizere cyo kuba twazatangira kompanyi zacu.”
Ubuyobozi bw’ishuri rya ADHI Corp Academy bwatangaje
ko bwizeye ko amasomo abasoje bahawe, azagira akamaro gakomeye mu ishyirwa mu bikorwa
ry’umushinga wa ‘Bwiza Riverside Homes’, mu muryango mugari w’abanyarwanda akanagirira
uwayahawe umumaro mu gihe cy’ubuzima bwe bwose.Minisitiri Suella yageze mu Rwanda mu masaha ya mu gitondo yo kuri uyu wa 18 Werurwe 2023
Minisitiri Suella yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho yanasize yanditse ubutumwa mu gitabo cy'abagenderera uru rwibusto
Minisitiri w'Umutekano mu Bwongeraza Suella yifatanije na Minisiteri y'Uburezi binyuze muri ADHI Academy mu itangwa ry'impamyabumenyi ku banyeshuri 120 basoje amasomo y'imyubakire igezweho
Yafashije kandi mu gushyikiriza impamyabumenyi bamwe mu banyeshuri basoje
Yatangaje ko yishimira ubufatanye bukomeje kuranga u Rwanda n'u Bongereza
Abayobozi batandukanye bakurikiranye banagira uruhare mu itangwa ry'impamyabumenyi ku banyeshuri basoje
Abayobozi n'abashyitsi batandukanye bagize umwanya wo kureba aho ibikorwa byo kubaka 'Bwiza Riversides Home' bigeze
Abanyeshuri basoje mu cyiciro cya mbere bagera ku 120
Abasoje amasomo bafashe ifoto y'urwibutso na bamwe mu bayobozi bitabiye iki gikorwa
Minisitiri Suella biteganijwe ko agirana ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda ku masezerano u Rwanda n'u Bwongereza byasinyanye muri Mata 2022 arebana n'abimukira
TANGA IGITECYEREZO