RFL
Kigali

Umwarimu yiyahuriye mu ishuri yigishagamo akoresheje amashanyarazi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:18/03/2023 12:53
1


Umwarimu wigishaga amasomo y'ubutabire n'ubugenge, yiyahuriye mu cyumba cy'ishuri yigishagamo akoresheje amashanyarazi.



Uwo mwarimu ufite imyaka 58 yiyahuye mu kigo yigishagaho cyitwa Lyce'e de l'Arc mu gihugu cy'u Bufaransa. Abamuzi bavuga ko yari umwarimu urangwa no gusabana ku buryo abarimu n'abanyeshuri babanaga neza bakamwiyumvamo. 

Urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023 ariko bikavugwa ko yapfuye ku mugoroba wo kuwa Gatatu no kuwa Kane. Umwe mu bakozi basanzwe bakora imirimo yo kubungabunga ibidukikije ni we wamubonye bwa mbere aryamye muri shuri yapfiriyemo.

Uwo mwarimu yigishaga amasomo y'ubutabire n'ubugenge (Chimie & Physique). Umurambo we warasuzumwe basanga yariyahuye akoresheje umuriro w'amashanyarazi.

Uwo mugabo wari ufite abana babiri kuwa Gatanu tariki ya 17 Werurwe ubwo yashyingurwaga abo bana bashenguye imitima ya benshi mu bitabitiye umuhango wo gushyingura umubyeyi wabo aho bavuze ko babuze umubyeyi wabo bakimukeneye kandi bamukunda. 

Abarimu n'abanyeshuri bo mu kigo yigishagaho nabo bamuherekeje bafite indabo nyinshi zanditseho ubutumwa bwihanganishaga umuryango we. Aho yashyinguwe byari amarira n'imiborogo kubera ubuhamya bwahatangiwe.

"Papa ndagukunda, ntutizakwibagirwa mubyeyi". Ayo ni amagambo yavuzwe n'abana be bamusezeragaho. Ibi bigaragara uburyo bakundaga umubyeyi wabo.

Abarimu n'abanyeshuri nabo bagiraga bati: "Wabaye umwarimu witangaga mu kazi mu myaka 15 witangiye uburezi ntutizakwibagirwa." 

Inkomoko: Laproverance .com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyinawumuntufatuma fatuma1 year ago
    Nihanganishishe uwomuryango imana imwakire





Inyarwanda BACKGROUND