Kigali

Abagore batwite bateguriwe Siporo yihariye

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:3/03/2023 23:54
0


Kuri uyu wa 4 Werurwe 2023, i Remere mu Karere ka Gasabo hateganijwe Siporo yagenewe abagore batwite by'umwihariko, mu rwego rwo gusigasira ubizima bwiza bw'abana n'ababyeyi



Iyi Siporo idasanzwe igiye kuba ku ku nshuro ya gatatu yateguwe n'umuryango udaharanira inyungu wa Children and Youth Sports Organization wita ku buzima bw'abana byihariye.

Abakora Siporo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, barahurira i Remera ku Gisimenyi, barekeze Chez Lando - Kwa Nyirinkwaya - Gishushu, Ku biro by'Akarere ka Gasabo, ari naho gahunda izasorezwa.

Muri iki gikorwa cyatewe inkunga na Minisiteri ya Siporo, Umujyi wa Kigali RBC na Polisi y' u Rwanda, hazatangwa ibiganiro ku buzima bw'abana n'ababyeyi ndetse n'izindi ngingo.

Mukasa Nelson uyobora Children and Youth Sports Organization itegura iyi Siporo ya 'Mass Sports For Pregnant Women' yashishikarije abari n'abategarugori bose kwitabira Siporo.

Yagize ati "Ubundi Siporo igenewe cyane ababyeyi batwite ariko n'abadatwite ndets n'abakobwa baratumiwe kuko nabo baba bateganya kuzatwita."

Mu biganiro bizatangwa harimo ibivuga ku ihohoterwa rikorerwa abagore batwite, Ibijyanye n'imirire ikwiriye ababyeyi batwite n'abana batoya, Uburyo bwo kwita ku mwana uri munda n'ibindi bitandukanye.

Mukasa yavuze ko iyi Siporo iba gakeya kubera ko uyu muryango utarabona abafatanyabikorwa bahagije mu gihe iyi Siporo iba ikenewemo byinshi nk'Abaganga, imodoka zitwara abarwayi, Imiti n'ibindi bihenze. Yasoje avuga ko bizeye ko mu gihe Kiri imbere bazabona abafatanyabikorwa bahagije, iyi Siporo ikajya iba kenshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND