RFL
Kigali

Sura Kanis Retail Rwanda LTD, igurisha ibicuruzwa byayo ikoresheje murandasi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:3/03/2023 19:07
1


Kanis Retail Rwanda Ltd ni ikigo kigurisha ibicuruzwa byacyo binyuze kuri murandasi, kibaba gicuruza ibintu bitandukanye harimo ibikoresho bya eregitoronike, imyenda y’abakuru n’abato, ibikoresho byo mu nzu, ibikoresho byifashishwa mu biro, ibikoresho bikenerwa hakorwa imyitozo ngorora mubiri, n’ibindi.



Uko iterambere ryiyongera, ni nako ryongera ikoranabuhanga. Abantu benshi bamaze gusobanukirwa n’uburyo umuntu yahaha icyo akeneye, bitamusabye kugera ku isoko. Ni muri urwo rwego Kanis Retail Rwanda Ltd yihaye intego yo kunoza ubucuruzi bwabo, binyuze kuri murandasi.

Kanis Retail Rwanda Ltd ni kompanyi ikora ubucuruzi kuri murandasi, icuruza ibintu bitandukanye birimo ibikoresho bikenerwa mu gutunganya ubwiza “Make up”, ibikoresho bya electronic birimo mudasobwa zigezweho, ama terefoni agezweho nka iPhone, ama frigo, ndetse n’ama radiyo meza.


Ibindi bicuruzwa Kanis Retail Rwanda Ltd ifite harimo imyenda y’abana, imyenda y’abagabo, imyenda y’abagore igezweho, ibikoresho byo mu nzu, ibikoresho bya siporo, ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’ibindi byinshi ku giciro kiza.

Umukiriya bamufata nk'umwami nk’uko intego zabo zibivuga. Ibyifuzo by'umukiriya birubahirizwa, kandi icyo aguze kimugeraho ku gihe cyujuje ubuziranenge. Ni byiza ko uwifuza ibikoresho bigezweho bitangarirwa na buri wese yagana Kanis Retail Rwanda Ltd, bakamwakirana yombi.

Patel Kalpesh, Umuyobozi Mukuru akaba ari nawe washinze Kanis Retail Rwanda Ltd, avuga ko intego yabo ari ukugeza ibicuruzwa ku bakiriya babo mu buryo bwihuse, kandi bagaha agaciro ibyifuzo byabo.

Yagize ati “Intego yanjye mu gukora ubu bucuruzi, nifuzaga gufasha abifuza guhaha batavuye mu ngo zabo, bakagezwaho ibicuruzwa byacu ndetse bikabagereraho ku gihe”.

Ubu bucuruzi bakora bworohereza abakiriya babo kuko ibicuruzwa baguze bibagezwaho aho batuye, bikanagabanya ikiguzi cy’ubwikorezi. Kanis Retail ifite ibicuruzwa birenga 5400 ku rubuga rwabo www.kanis.rw, ndetse abifuza kuba abafatanyabikorwa mu bucuruzi bwabo banyura ku rubuga rwabo bakabafasha.

Kugeza ubu Kanis Retail Rwanda Ltd yorohereje abakiriya bayo mu buryo bwo kwishyura, kuko bashobora kwishyura bakoresheje Mobile money kandi ko bafite ubushobozi bwo kugeza ibicuruzwa byabo mu mujyi wa kigali hose.

Basange aho bakorera ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Cyangwa ubahamagare kuri telefone: +250 782 799 120

Ushobora no kubandikira kuri Email: helpdesk@kanis.rw

Dore bimwe mu bicuruzwa byiza Kanis Retail Rwanda Ltd ibafitiye:



Kanis Retail Rwanda Ltd ibafitiye n'ibinyobwa by'ubwoko bwose bikoranye ubuhanga


Abagore n'abakobwa boroherezwa kubona ibikoresho by'ubwiza kuri make


Ni iwabo w'ibikoresho by'ikoranabuhanga 


Bafite ibikoresho bikomeye kandi ntibahenda

Ni gute udatunze iPhone 14 Pro kandi muri Kanis Retail Rwanda Ltd wayibona ku kiranguzo?


Rimbisha Office yawe kandi udahenzwe


Bakwitayeho cyane, bagane urasangayo n'ibindi byinshi biri bukunyure


Bafite amasaha y'abagabo y'ubwoko bwose, iyi iragura ibihumbi 400 Frw kandi bafite n'iziri munsi y'ibihumbi 100 Frw


Amasaha meza y'abagore uyasanga kuri www.kanis.rw, iyi ihagaze ibihumbi 450 Frw 


Kuri www.kanis.rw urahasanga byose wakenera mu rugo no ku kazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndereyimana simon1 year ago
    Kubari hanze yurwanda vyatugerajo gute





Inyarwanda BACKGROUND