TopInfo, ni urubuga rujyanye n’igihe rugamije guhuza abashaka serivisi n’abatanga serivisi nkenerwa mu nzego zitandukanye mu Rwanda kandi mu buryo bwihuse.
Uru rubuga rwashinzwe
kandi ruyoborwa na Ahmed Pacifique, Umuyobozi Mukuru wa Ahupa Business Network
Ltd, rukaba rugamije korohereza abantu kubona abaganga, abavoka, ba noteri, abaheshabinkiko, abapima
ubutaka, abagenagaciro abatanga serivisi z’ukodesha imodoka, abajyanama mu
by’ubuzima, abatanga serivisi zo kubaka, iz'umutekano n'ubwikorezi, n’abandi benshi.
Uyu muyobozi yagize ati:
“Muri iyi si igenda ihinduka vuba, kugira uburyo bwo kubona serivisi zizewe ni
ingenzi cyane.”
Yakomeje agira ati:
“Duhuza Abanyarwanda na serivisi bakeneye, tugamije guteza imbere iterambere
n’imiyoborere myiza mu baturage bacu.”
TopInfo ni urubuga rutanga uburyo bworoshye bwo kubona no kugera ku serivisi zitandukanye, kuva ku mirimo yo mu rugo kugera ku makuru y’umwuga.
Abatanga serivisi bose
bari kuri TopInfo basabwa kubanza ku iyandikisha, kandi hagasuzumwa ko bemerewe
gutanga izo serivisi byemewe n’amategeko mu Rwanda, bityo abashaka serivisi
bakabasha kugira icyizere.
Uru rubuga rugira uburyo
bwo gutanga ibitekerezo no gusuzuma serivisi, bifasha abarukoresha gufata
ibyemezo bikwiye. Rutanga kandi uburyo bwihuse bwo guhana amakuru hagati
y’abashaka serivisi n’abazitanga, bigatuma haba itumanaho ryihuse.
Nubwo TopInfo ishyira
imbere serivisi z’imbere mu gihugu, yita no ku guhanga udushya no gutanga
serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga.
Mu Rwanda haje urubuga ruhuza abakeneye serivisi n'abazitanga
TANGA IGITECYEREZO