RFL
Kigali

MTN Rwanda yizihiza imyaka 25, yungutse Miliyari 227FRW mu mwaka wa 2022

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:3/03/2023 15:26
1


MTN Rwandacell PLC yizihiza imyaka 25 imaze itanga Serivisi, yagaragaje umusaruro mbumbe wayo mu mwaka ushize wa 2022, yerekana ko yungutse Miliyari 221FRW, binyuze mu gucuruza Serivisi n'imigabane.



Inyungu y'iyi Sosiyete y'itumanano ku mwaka ushize, yarazamutse igera kuri Miliyari 221.7 z'amafaranga y'u Rwanda, avuye kuri Miliyari 184.9 yungutse mu mwaka wabanje wa 2021.

Mu mwaka ushize, abafatabuguzi ba MTN Rwanda biyongereyeho 381.000 bagera kuri miliyoni 6.8 muri rusange. Muri aba bashya, abagera kuri 308.000 bakoresha umuyoboro wa Interineti.

Mark Nkurunziza, Umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri MTN mu Rwanda, yagize ati “Twishimiye gutangaza uyu musaruro w'umwaka wa 2022. Amafaranga twinjije mbere yo gutanga imisoro ku nyungu, yazamutseho 20.8% ugereranije n’umwaka ushize."

Marc Nkurunziza ushinzwe imari muri MTN Rwanda yavuze ko bishimiye umusaruro mwiza

Bijyanye n'intego ya MTN Rwanda yo kubaka umuyoboro mugari kugeza muri 2025, ishami rya Mobile Money Rwanda Limited (MMRL) ryiyongereye Umubare w'abakiliya, bava kuri Miliyoni 3.7 bagera kuri miliyoni 4.3. Kuva muri 2021, abacuruzi bakoresha Momo Pay bavuye kuri 47,678 baba 141.222 mu mpera za 2022.

Chantal Kagame, Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda Limited yishimiye izamuka ry'abafatabuguzi bayo, anavuga ko muri 2023 hazakorwa byinshi, ati "Muri uyu mwaka, twiyemeje kurushaho kumenyekanisha ibicuruzwa na serivisi bizateza imbere kwinjiza amafaranga ku batuye mu gihugu hose, nta muntu n'umwe usigaye inyuma.”

Chantal Umutoni Kagame uyobora MOMO Rwanda yijeje abakiliya Serivisi nziza biruseho mu mwaka wa 2023

Mapula Bodibe, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, yagize ati “Uyu musaruro ni ikimenyetso cy’imirimo n’ubwitange by’abakozi bacu n’inkunga ikomeje gushyirwaho n’inama y’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa, ndetse n’ubudahemuka bw’abakiriya bacu.

Turashaka gushimira abakiliya n’abafatanyabikorwa bacu bose, iyo batahaba ntitwari kuba aba mbere mu bakoze neza mu kigo kigari cya MTN (MTN Group) ku bo mu bihugu bihuriye kuri Million Dollar Challenge."

Madame Mapula yongeyeho ko "Muri uyu mwaka MTN yishimira imyaka 25 imaze ikorera mu Rwanda, urugendo rwacu mu rw'Imisozi Igihumbi rwabaye urw'agahebuzo no kwaguka. Tuzafatanya kwishimira iyi sabukuru, abakiliya bahishiwe byinshi muri gahunda ya 'Tubitayeho' n'ibindi, mu rwego rwo kubashimira ko batugiriye icyizere."

Madame Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda yateguje impano z'isabukuru y'imyaka 25 ya MTN Rwanda

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) yihariye Umubare munini w'abakiliya ba Serivisi z'itumanaho, ikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1998, aho ikomeza gushora imari mu kwagura no kuvugurura imiyoboro yayo uko ibihe bisimburana hagamijwe kunoza serivisi igeza ku baturarwanda.  

Uretse serivisi zo guhamagaza Telephone itanga, MTN Rwanda ifite serivisi zikoreshwa na benshi mu kwishyura, kuzigama, kohereza, kubitsa, kwakira ndetse no kugurizwa amafaranga, ari zo; Mobile Money, MoMoPay na MoKash Loans.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • theonestetwagirimana388@gmail.com1 year ago
    Mukomerezaho, dukunda service mutugezaho murakoze!!





Inyarwanda BACKGROUND