Kigali

Chiffa wahoze ari umukunzi wa Buravan yongeye gushengurwa anahishura itariki bakundaniyeho

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/02/2023 13:26
0


Chiffa Marty wahoze ari umukunzi wa nyakwigendera Yvan Buravan yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi ubwo yanyuzaga kuri konti ye ya Instagram ubutumwa buhamanya neza ko yashenguwe ku itariki bakundaniyeho.



Ubwo yanyuzaga ubu butumwa kuri konti ye ya Instagram na SnapChart, uyu mukobwa yajyanishije uyu munsi tariki ya 27 Gashyantare n’umunsi bafatiyeho umwanzuro. Ati: ’’Umunsi w’ibyishimo wacu 27/2".

Nyuma y’ubwo butumwa yakurikijeho amashusho mato ari kumwe na Buravan amukora ku kananwa maze amugenera ubutumwa bwashenguye imitima ya benshi aho yabazaga Buravan niba mu ijuru ari ameze neza.

Muri ubu butumwa Chiffa yagiraga ati: "Ese Ijuru ni ubuntu, riranatuje nk'uko babivuga Van? Ni iki uri gukora mu ijuru? Ese iminsi yawe yuzuye urukundo n'urumuri? Ese haba umuziki? Ese habayo ubugeni n'ibyiza nyaburanga? Mbwira urishimye? Ubu warushiieho kubaho?" 

Kuva ku munsi wa mbere Chiffa yashenguwe n’urupfu rwa Nyakwigendera Yvan Buravan kugeza n’ubwo bigaragaye ko yananiwe kubyakira. 

Nta hantu na hamwe Buravan yigeze avuga uyu Chiffa, gusa Uncle Austin wari inshuti ya Yvan yavuze ko uyu ari we mukobwa wenyine Buravan yakundaga.


Chiffa yageneye ubutumwa Yvan Buravan bakundanaga

Dushime Burabyo Yvan wamamaye nka Buravan yitabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 afite imyaka 27, azize uburwayi bwa Kanseri. 

Urupfu rwe rwababaje benshi uhereye ku babyeyi bamubyaye n’abavandimwe, ndetse n’umukunzi we Chiffa Marty utari uzwi na benshi mu bakundaga uyu muhanzi.


Urupfu rwa Buravan rwashenguye umutima wa Chiffa


Chiffa Marty buri gihe yerekana ko ibyiyumviro bye ari Buravan


Chiffa Marty yashenguwe cyane n'urupfu rw'uwari umukunzi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND