RFL
Kigali

Kidum, B2C na Confy bahuye n'abafana mbere yo kubataramira muri Kigali Jazz Junction - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:24/02/2023 8:55
0


Abahanzi Kidum Kibido w'i Burundi, Confy uri kuzamuka mu muziki w'u Rwanda ndetse n'itsinda ry'abaririmbyi rya B2C ryo muri Uganda, bahuye n'abakunzi babo b'i Kigali, mbere yo gutaramana n'abo mu gitaramo "Lovers Edition" cya Kigali Jazz Junction'.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, nibwo aba bahanzi b'ibyamamare bahuriye n'abakunzi babo mu birori byo guhura no kuramukanya ibizwi nka "Meet & Greet" byabereye muri Riders Lounge iherereye ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali.

Abagize itsinda rya B2C | Kampala Boys nibo bageze kuri Riders Lounge mbere ahagana i Saa 21:40' mbere ya Kidum na Confy bo bahageze ahashyira Saa 22:20'. Bose bakiriwe n'abategura igitaramo cya bya Kigali Jazz Junction, barasangira baranasabana.

Aba bahanzi bafite amazina ahagaze neza mu muziki wo mu Burasirazuba bw'Africa, barongera guhurira mu gitaramo 'Lovers Edition' cya Kigali Jazz Junction' giteganijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Kidum w’imyaka 48 y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cye cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.

Asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.

Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.

Kidum bitewe n’uburyo ajya ku rubyiniro n’imbaraga zihariye ku buryo iyo umubonye utakeka ko afite imyaka irenga  45 y’amavuko bituma yishimirwa cyane.

Yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye  ku wa 27 Nzeri 2019. Iki gitaramo cyari  cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille, na Sintex.

Itsinda rya B2C [Born to Concur] rigiye guhurira mu gitaramo na Kidum rigizwe n’abasore batatu b’abanyamuziki, Bobby Lash, Delivad Julio ndetse na Mr Lee.

Ni abasore b’abahanga bamaze imyaka irindwi batanga ibyishimo ku mubare munini. Iri tsinda rifite intego yo kumenyekanisha umuziki wa Uganda ku rwego mpuzamahanga no gufasha abiyumvamo impano y’umuziki kuba ibihangange.

Ryashinzwe mu 2016 bigizwemo uruhare na Andy Events, inzu ifasha abahanzi mu bya muzika inategura ibitaramo. 

Imiryango ya Camp Kigali ahabera iki gitaramo iraba ifunguye Guhera Saa 17:30 z'umugoroba, naho igitaramo nyir'izina kiratangira i Saa 19:30. 

Amatike aracyaboneka ku rubuga www.rgtickets.com arimo aya 10.000 Frw ku bicara mu myanya isanzwe, 25.000 Frw ku bicara muri VIP, 35.000 ku bo muri VVIP, mu gihe Table y'abantu 8 yishyurwa 280.000Frw.



Umwe mu bagize itsinda rya B2C rigiye gutaramira ku nshuro ya mbere mu Rwanda

Itsinda rya B2C ryageze ahabereye ibi birori mbere ya bagenzi babo bahuriye muri Kigali Jazz Junction


Ubwo umuhanzi Kidum yari ageze kuri Kigali Heights ahabereye ibi birori byo guhura n'abafana be 


Abashinzwe umutekano w'iyi nyubako bamaze kumuha ikaze, yakomeje asanganira bagenzi be 


Mbere yo kujya kwicara yafashe ifoto y'ahantu hari hateguwe- Uyu munyamuziki asanzwe ari umukristu, biri mpamvu zituma akunda kwambara ishapule


Mbere yo kwinjira umuhanzi Confy yabanje guha umwanya abashinzwe umutekano baramusaka 


Akimara gusakwa, yabajije aho 'Riders Lounge' iherereye- Baramurangira


Confy n'abo bari kumwe bahise bazamuka muri 'Riders Lounge' kujya guhura n'abafana babo



Delivad wo muri B2C, itsinda ryigaragaje kuva mu myaka itanu ishize ritanga ibyishimo kuri benshi





Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Rwigema Freddy-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND